Amazina nka Shema, Batamuriza, Samvura, Muzatsinda, Gihayima, Manyobwa, Rutaganira, Zaninka, Gasore, Shantali n'abandi, yacengeje cyane ubumwe, ubwiyunge n'amahoro binyuze mu ruhererekane rw'ikinamico yamamaye nka 'Musekeweya' itambuka kuri Radio Rwanda mu gihe cy'imyaka 20 ishize, igira uruhare cyane mu rugendo rwo kubanisha Abanyarwanda.
Kuva yatangira kwandikwa no gutambuka kuri Radio,
Musekeweya yagizwemo uruhare n'abakinnyi 75 barimo abavuyemo n'abandi bakomeje
urugendo rwo gutanga ubutumwa bwiza. Ariko harimo amazina yamamaye nka Mukeshabatware
Dismas wamamaye nka Rutaganira, Mushashi Aime Beaute 'Soso', Uwingabiye Monique
'Batamuriza', Mukarubayiza Drocella 'Zaninka', Higiro Adolphe 'Shema', Ingabire
Marthe 'Maribori' n'abandi banyuranye.
Iyi kinamico yaryoheye benshi ahanini binyuze mu
buhanga bw’abanditsi bayo barangajwe imbere na Rukundo Charles Lwanga; Umwanditsi
Mukuru wa Musekeweya akaba n'Umuyobozi wa La Benevolencija mu Rwanda; Musagara
Andre, Umwanditsi wa Musekeweya akaba n'umutoza w'abakinnyi; Nahimana Clemence
ndetse na Ingabire Laurence.
Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n’Umuyobozi
Mukuru wa La Benevolencija mu Rwanda, Rukundo Charles Lwanga, yabwiye
InyaRwanda ko mu myaka 20 ishize ikinamico ‘Musekeweya’ itambuka kuri Radio
Rwanda bishimira uruhare yagize mu guhindura imyumvire ndetse no kubanisha
Abanyarwanda.
Ati “Muri iyi myaka 20 ishize Musekeweya ihita kuri
Radiyo, duhamya ko hari uruhare runini yagize mu gufasha abantu gukira
ibikomere no kongera kubana mu mahoro birinda inzangano n’amacakubiri. Ibi
tubishingira ku buhamya butandukanye twakira bwaba ari ubw’abahamagara, ubw’abohereza
ubutumwa kuri telefone, abandika ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu
bushakashatsi bunyuranye bugenda bukorwa aho bigaragara ko Musekeweya hari
umusanzu yatanze mu gufasha abantu kubana mu mahoro.”
Ibi bishimangirwa n’ubushakashatsi buherutse gukorwa bwanagaragaje ko Abanyarwanda basaga 77 ku ijana bumva Musekeweya buri Cyumweru.
Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya yakomeje kandi agira
ati: “Mu buhamya twakiriye hari bwinshi bugaragaza uburyo, hari bamwe mu
bayikurikiye, bafatiye urugero ku bakinankuru ba Musekeweya, bibafasha
kwipakurura ipfunwe bahoranaga, bityo begera abo bahemukiye babasaba imbabazi,
baruhuka ku mutima kandi n’abo bazisabye birabaruhura bituma babana nta
kwishishanya’’.
Amavu n’amavuko y’ikinamico ‘Musekeweya’
‘Musekeweya’ ifite inkomoko mu bushakashatsi
bw’umwarimu wo muri Kaminuza ya Massachussets yo muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika witwa Ervin Staub, wanditse ibitabo byinshi harimo icyitwa “The roots
of evil” aho agaragaza uko ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga hagati y’amatsinda
buvuka kugera bugeze kuri Jenoside. Mu
bitabo bye yanagaragaje kandi inzira zo kubwirinda hakiri kare ndetse no kubuca
intege kugira ngo butabaho.
Ervin Staub afatanyije na George Weiss wari usanzwe
ufite umuryango witwa Radio La Benevolencija Human tools foundation ufite
icyicaro mu Buholandi, ufite intego yo kwigisha abantu amavu n’amavuko
y’ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga, hubakwa mu mitima y’abo ubushobozi bwo
kubasha kumenya hakiri kare imyitwarire iganisha ku bugizi bwa nabi, bakirinda
kubushorwamo, bakabwamagana kandi bakanafasha abo bwagizeho ingaruka, basabwe
kuwuzana mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Nyuma y’ibihe bigoye u Rwanda rwari ruvuyemo muri
1994, Ervin Staub yatumiwe mu Rwanda gutanga amahugurwa ku mavu n’amavuko ya
Jenoside nk’umuhanga wabikozeho ubushakashatsi kandi akanandikaho ibitabo.
Mu bihe bitandukanye yagiye ahugura ibyiciro
bitandukanye harimo n’abayobozi. Ni bwo
yasabwe ko hashakwa uburyo ubwo bumenyi bwagera ku bantu benshi.
Yegereye George Weiss baganira kuri iki gitekerezo
bacyemeranywaho, ni bwo muri 2003 hakozwe ubushakashatsi buza kugaragaza ko
inzira yoroshye yatuma abantu basobanukirwa n’ubwo bumenyi mu buryo bwihuse ari
Radiyo.
Ubwo bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko ikinamico
ikoze mu buryo bw’uruhererekane yigisha kandi ikanashimisha abantu yaba
igikoresho cyiza cyo gutambutsa ubutumwa.
Aha niho havuye igitekerezo cyo gutangiza ikinamico
Musekeweya. Radiyo yakoreshejwe nk’igikoresho gisenya mbere no mu gihe cya
Jenoside noneho nyuma yayo, ikoreshwa nk’igikoresho cyubaka amahoro kandi
gitanga ubutumwa bwunga abantu.
Mu gihe cy’imyaka 20 ishize ‘Musekeweya’ itambuka
kuri Radio idahagarara, hagiye hahimbwa inkuru zitandukanye ziganisha ku
gutanga ubumenyi ku nsanganyamatsiko nyamukuru, ariko hakaniyongeraho inkuru
zishimisha kandi zitera amatsiko kugira ngo abayikurikira batarambirwa.
Musekeweya yashingiwe ku makimbirane y’amatsinda
abiri Muhumuro na Bumanzi, imisozi idasanzwe ibaho mu Rwanda kugira ngo
abayituye ari bo bakinankuru mu ikinamico, barimo abeza n’ababi banyuzwemo
ubutumwa bwifuzwa gutangwa.
Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n'Umuyobozi wa La Benevolencija mu Rwanda, Rukundo Charles Lwanga yavuze ko mu myaka 20 ishize bishimira uruhare ‘Musekeweya’ yagize mu kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu bushakashatsi bwa Ervin, agaragaza ko kugira ngo
ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga bushoboke, ari uko abantu batangira kwiremamo
amatsinda. (Twebwe na Bariya), aha ni ho
Musekeweya yahereye ihanga iyi misozi yombi iba ari yo inyuzwamo ubutumwa
bwose.
Nyuma y’imyaka 20, abakurikiye Musekeweya batanga ubuhamya ko hari icyo ibasigiye, ku buryo hari n’abavuga uko yabafashije kwiyunga n’abo bari bafitanye amakimbirane.
Mu butumwa bunyuranye bwoherezwa kuri telephone,
kuri ‘Email’ kuri ‘website’ no ku mbuga nkoranyambaga za Musekeweya, ubwinshi
bugaragaza umusanzu wa Musekeweya mu guhindura imyitwarire.
Ange Nidufashe wo mu Murenge wa Shingiro Akarere ka
Musanze, yifashishije imbuga nkoranyambaga za ‘Musekeweya’ yavuze ko yatangiye
kumva iyi kinamico akiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri, kandi yaumubereye
ikiraro mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Muraho Baganga dukunda kandi twubaha! Natangiye
kumva Musekeweya niga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, none maze imyaka 3 nsoje
ayisumbuye. Musekeweya yambereye ikiraro cy’uwo ndi we uyu munsi.”
“Shema na Batamuriza bambereye urugero rwiza […] Nahoraga
mu makimbirane na bagenzi banjye, ariko ubu nishimira ukuntu mfatirwaho urugero
rwiza mbikesha Musekeweya. Murakoze.”
Ernestine Mushimiyimana wo mu Karere ka Gisagara
Umurenge wa Kigembe, we yavuze ko ibanga ryo kubana neza n’abandi ari
ugukurikirana inyigisho ziri muri ‘Musekeweya’.
Ati “Mbanje kubasuhuza mwebwe mudahwema kutugezaho
inyigisho ziduhindura imitima, maze abari baraheranywe n’agahinda n’ubwigunge
bamara kwisomera ku isoko imara inyota Musekeweya yacu, bakahakura umunezero,
amahoro, n’ubwumvikane. Ibanga ni ugukurikira Musekeweya.”
Hakizimana Efuroni wo mu karere ka Nyanza mu murenge
wa Buroso, asanga igihe Musekeweya yatangiriye gucisha ubutumwa bwayo kuri
radiyo abantu bakagombye kuba barakize itiku n’amacakubiri kuko we yabonye ari indwara.
Ati “Aka kanya fata iminota irindwi utekereze igihe
waba uri umugome n’igihe waba uri umugwaneza, urahita wumva aho utekaniye muri
wowe. N’iminsi maze ku isi sinakagombye kuba nkifitemo ibibi.” We ngo mu buzima
azabaho atega matwi Musekeweya!
Manirakiza theogene, we yavuze ko yatangiranye na
Musekeweya ‘ndi mu Rwanda nza kuhava njya muri Congo nkomezanya na yo kugeza
ngarutse mu rwatubyaye’. Ati “Yatumye mba umwarimu w’amahoro.”
La Benevolencija, ifite intego yo gukomeza
gutambutsa ubutumwa igihe cyose hazaboneka abaterankunga bayifasha mu kubona
ubushobozi bwatuma ibasha gukomeza gutegura no guhitisha ikinamico ku maradiyo
atandukanye.
N’ubwo bigaragara ko Musekeweya hari uruhare yagize
mu kubaka amahoro mu bantu, haracyakenewe ko ikomeza kugezwa ku bantu kuko hari
urubyiruko rutagize amahirwe yo kumva ubutumwa bwose bwatambutse rukeneye na rwo
kwiga, kandi n’ababwumvise bakeneye gusobanukirwa birushijeho kuko guhindura
imyumvire n’imyitwarire ari urugendo, kandi kwiga bikaba ari uguhozaho.
Musekeweya yahise bwa mbere kuri Radiyo Rwanda kur
itariki ya 26 Gicurasi muri 2004. Abanditsi batangiranye na yo ni Rukundo
Charles Lwanga n’ubu ukiyandika, Nyakwigendera Mukahigiro Perpetue na
Nyakwigendera Kamuhire Dieudonne.
Ubu Musekeweya ihita kuri Radio Rwanda buri wa
gatatu na buri wa gatanu saa mbiri na 40 za nimugoroba na Radio Izuba buri wa
kane na buri wa gatandatu saa mbiri za nimugoroba. Inyuzwa kandi no ku rubuga rwa Youtube,
Ikinamico Musekeweya official.
Hamaze gutambuka ibice 1027 mu gihe cy’imyaka 20
ishize; kuko buri cyumweru hatambuka ‘Episode’ nshya, bivuze ko ku mwaka
hatambuka episode 52.
Ibumoso- Uhereye ku muntu ufite gitari (Viki), Mugenga, Gafarasi, Joziyane, na Gasore (Ayo ni amazina yo mu mukino ni yo abantu baba baziho cyane)
Bamwe mu bakinnyi ba Musekeweya bayikinamo muri iki gihe, kuko uko batangiye si ko bose bakirimo- Hari abitabye Imana, abagiye hanze, abo inkuru zabo zarangiye n'izindi mpamvu zitandukanye
Umwanditsi wa Musekeweya akaba n'umutoza w'abakinnyi, Musagara Andre- Yatangiye gukora ku kwandika 'Musekeweya' mu 2007
Umwanditsi wa Musekeweya, Nahimana Clemence wamenyekanye cyane nyuma y’uko ashyize hanze filime ye yise ‘I Bwiza’ yahatanye mu maserukiramuco akomeye
Umwanditsi wa Musekeweya, Ingabire Laurence
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYE K'IKINAMICO 'MUSEKEWEYA' YIZIHIZA IMYAKA 20
TANGA IGITECYEREZO