Rajabu Abdulkahali Ibrahim [Harmonize] yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze Album ya nyuma ndetse ashimangira ingingo yo kureka umuziki.
Harmonize agiye gushyira hanze umuzingo wa Gatanu yise ‘Mziki wa Samia’ nk'uko yabivuze, ikaba izagera hanze kuwa 25 Gicurasi. Ifite umwihariko kuko yayituye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.
Harmonize yagize ati: ”Iyi Album narayimutuye kuko ari
umugore udasanzwe.”
Ikindi cyatangaje benshi kuri iyi Album ni uko uyu muhanzi yatangaje ko ariyo ya nyuma agiye gukora mu mateka y’umuziki. Ati; ”Uyu kandi ni umusozo w’umwuga wanjye mu muziki.”
Avuga ko igihe cyose yaririmbaga yakoze iyo
bwabaga mu gihe cyose yaririmbaga, bityo ko ibyo atahaye abantu
ari byo atari afite.
Ibi abitangaje nyuma gato y'uko yaherukaga kwerekana ko
uruganda rw’umuziki rwamaze kuba imbata y’ishyari.
Yabitangaje agira ati: ”Hirya y’umuhate wanjye n’umusanzu
natanze maze kunanizwa n’urwango ndananiwe ngiye kuva mu muziki.”
Mu minsi iheruka ni bwo Harmonize aheruka gutangaza ko
agiye kwiyegurira ibijyanye n’imikino y’iteramakofe.
Nubwo kugeza ubu ntawamenya aho ibijyanye n'iyo mikino ye byerekeza, Harmonize yamaze gushinga imizi mu muziki ndetse bigoye kuba havugwa abahanzi bahagaze neza munsi y’ubutayu bwa Sahara ngo aburemo.
Yatangaje kandi ko ‘Mziki wa Samia’ izaba koko yuzuye byo
gusezera.
TANGA IGITECYEREZO