RFL
Kigali

Tiwa Savage yashimagije Ayra Starr unengwa kwambara impenure

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:22/05/2024 10:41
0


Umuhanzikazi Tiwa Savage yasobanuye ko hari abantu benshi bamwibasiye cyane bigendanye n’imyambarire ye yakundaga kwambara ikurura abagabo akaba yari abihuriyeho na Ayra Starr wibasirwa cyane ku bwo kwambara impenure.



Umuhanzikazi Tiwatope Omolara Savage wamamaye nka Tiwa Savage mu muziki, yatangaje ko abantu benshi bakunze kumwibasira mu minsi yatambutse kubera kwambara imyenda ikurura abagabo cyane.

Mu kiganiro na Kiss FM UK, Ayra Starr yatangaje ko mu minsi ya mbere atangira gukora umuziki yanengwaga cyane kubera kwambara imyenda migufi cyane ikurura abagabo ibyo akaba abihuriyeho na Ayra Starr.

Tiwa Savage yatangaje ko n’ubwo banenzwe cyane, Ayra Starr yakomeje kwihagararaho kigabo akomeza kwereka amahanga ko ari umukobwa w’umuhanga kandi ushoboye.

Tiwa Savage yagize ati “Nkunda Ayra Starr. Ni umuhanga cyane. Bintera amarangamutima cyane kubera ko ubwo natangiraga gukora umuziki nange baranyibasiraga cyane kubera imyambarire yange.”

Yakomeje avuga ko iyo abonye abantu barimo banenga Ayra Starr kubwo kwambara utwenda tugufi, aba yumva yamushishikariza gukomeza kuyigira migufi cyane.

Tiwa Savage yatangaje ko yibasiwe cyane mu gutangira umuziki we bamuhora kwambara impenure


Kuri ubu Ayra Starr niwe uri kunengwa kubwo kwambara impendure agakabya

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND