RFL
Kigali

Abanyafurika ku isonga! Abapasiteri 10 bakize cyane ku Isi mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/05/2024 12:16
0


Nubwo hari bamwe mu bakristu bakennye, hari bamwe mu bakozi b’Imana bigwijeho imitungo iri mu ma miliyoni n’amamiliyoni. Ku rutonde rw’abapasiteri bakize kurusha abandi ku isi mu 2024, ku isonga higanjemo abanyafurika.



Uru rutonde rwakozwe n’Ikinyamakuru Forbes cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimenyerewe mu kubara imitungo cyangwa se mu gucukumbura imitungo y’abantu bakize kurusha abandi mu ngeri zose. Mu bapasiteri 10 bakize ku Isi mu 2024 harimo abirabura 5, by'umwihariko harimo n'abapasiteri bo muri Africa:

1. Edir Macedo

Umupasiteri Edir Macedo akaba n'umushabitsi ni we uyoboye abandi bapasiteri bakize ku Isi mu 2024. Niwe washishe idini ryitwa 'Universal Church of the Kingdom of God' mu 1977. Iri dini rifite ikicaro gikuru mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil. Macedo w'imyaka 79 atunze Miliyari 2 z'Amadolari.

2. Alph Lukau 

Pasiteri Alph Lukau wo muri Afrika y'Epfo ni we uza ku mwanya wa kabiri. Yashinze idini ryitwa 'Alleluia Ministries International' mu 2002. Yagiye yagura iri torero arigeza mu bihugu nka Angola, Congo, Zambia hamwe na Namibia. Alph Lukau atunze  Miliyari 1 y'Amadolari.

3. Valdemiro Santiago

Uyu mupasiteri nawe akomoka muri Brazil akaba n'umuyobozi w'itorero 'World Church of the Power of God' ndetse yahoze ari umubwiriza mu idini rya Edir Macedo banafatanije kurishinga, gusa yaje kurivamo ajya gushinga irye. Santiago atunze Miliyoni 350 z'Amadolari.

4. Kenneth Copeland

Pasiteri Kenneth ni umukambwe w’imyaka 87 akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka Miliyoni 300 z’Amadolari y’Amerika. Ni we washinze Kenneth Copeland Ministries ndetse akaba ari n’umwanditsi w’ibitabo. Ni mwe mu ba pasiteri babaho mu buzima buhenze cyane dore ko afite indege ye agendamo n’imodoka zihenze cyane.

5. Shepherd Bushiri

Pasiteri Shepherd Bushiri akomoka muri Malawi gusa atuye muri Afrika y'Epfo ari naho akorera ivugabutumwa. Ni we washinze idini rya 'Enlightened Christian Gathering' rimaze kwagukira mu bihugu nka Ghana, South Sudan na Zimbabwe. Pasiteri Bushiri atunze Miliyoni 150 z'Amadolari.

6. Bishop T.D Jakes

Bishop T.D Jakes akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika. Ni we washinze 'Potter’s House' uru rukaba ari urusengero runini (Mega church) rwakira abantu barenga ibihumbi 30,000. Nyuma y’ibi akaba ari umwanditsi ndetse n’umuririmbyi.

7. Bishop David Oyedepo

Bishop David Oyedepo akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 147z’amadolari y’Amerika. Ni we washinze urusengero Africaliving Faith Church Worldwide ruzwi cyane nka Winners Chapel International. Ni umushoramari akaba afite kaminuza ebyiri arizo Covenant University na Landmark University. 

8. Chris Oyakhilome

Pasiteri Chris Oyakyhilome akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 125 z’amadolari y’Amerika. Ni we washinze ndetse akaba anayobora Believers Loveworld ruzwi cyane nka The Christ Embassy Church rusengeramo Sinach. 

9. Pat Robertson

Igitangaje cya Pasiteri Pat Robertosn ni uko ari ku rutonde rw'abapasiteri bakize ku Isi magingo aya kandi yaritabye Imana muri Kamena ya 2023. Kuva ubwo kugeza ubu umutungo we wakomeje kwiyongera kuburyo ubarirwa muri Miliyoni 120 z'amadolari. Robertson yahoze ayobora itorero rya 'Southersn Baptist' mu mujyi wa New York.

10.  Joel Osteen

Pasiteri Joel Osteen akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika. Ni we ukuriye urusengero Lakewood Church rwashinzwe na se John Osteen. Uru rusengero ni rwo runini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanditse ibitabo birenga icumi byatumye aza mu bantu bagurishije ibitabo byinshi muri Leta ya New York.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND