RFL
Kigali

Abakinnyi 14 nibo bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Kigali International Peace Marathon

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/05/2024 8:47
0


U Rwanda rwatangaje abakinnyi 14 bazaruhagararira mu irushanwa rya Kigali International Peace Marathon rigiye kuba ku nshuro ya 19.



Mu ijoro ryatambutse, ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, RAF, ryashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 14 barimo abagabo n'abagore, bagomba guhagararira u Rwanda mu irushanwa ngarukamwaka rya Kigali International Peace Marathon rigiye kuba ku nshuro ya 19, rikazabera hano mu Rwanda nk'ibisanzwe.

Iri rushanwa, ngarukamwaka riri mu marushanwa 3 akomeye muri Afurika yo gusiganwa ku maguru, rizaba tariki 9 Kamena 2024 aho abasiganwa bazazenguruka umujyi wa Kigali.

Abakinnyi u Rwanda ruzakoresha muri Half Marathon mu bagabo; Mutabazi Emmanuel na Nzayisenga bose bakinira Police, Ingabire Victor, Nsabimana Jean Claude na Nshimiyimana Emmanuel bose bakinira APR, umutoza akaba ari Rukundo Sylivain.

Abagabo baziruka Marathon ni; Hitimana Noel na Dushimirimana Gilbert bakinira APR, Gakuru David na Nizeyimana Alexis bakinira Police, umutoza akaba Karasira Eric.

Abagore bazasiganwa Half Marathon barimo; Imanizabayo Emeline na Niyonkuru Florence bakinira Sina Gerard, Musabyeyezu Adeline na Ibishatse Angeligue bakinira APR na Uwizeyimana Gentille ukinira Police.

Irushanwa rya Kigali International Peace Marathon ubwo riheruka gukinwa tariki 11 Kamena 2023 ryagukanwa na George Onyancha ukomoka muri Kenya, mu gihe muri Half Marathon nabwo umunya-Kenya Kipyeko Kennedy yabaye uwa mbere, mu bagore ritwarwa na Moseti Winfridah Mora.

George niwe ubitese isiganwa riheruka, ryarimo ibihembo bitangaje

Ni isiganwa kandi ryitabirwa n'abayobozi bakomeye ndetse bakora siporo yitwa run for Peace ikorwa n'abatarabigize umwuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND