Prince Kiiiz uri mu bagezweho aherutse gutangaza ko yasezeye mu inzu itunganya umuziki ya Country Records kugira ngo atangire kwikorera, bitewe n’uko ari inzozi yakuranye, kandi yatangiye gutekereza kubishyira mu bikorwa akiri ku ntebe y’ishuri.
Ni umwe mu
basore bize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Akigera ku isoko ry’umurimo,
izina rye ryisanze cyane mu bavugwa biturutse mu kuba Bruce Melodie yaramufashe
akaboko atangira kumukorera indirimbo, ndetse amuhuza n’ibitangazamakuru
binyuranye.
Indirimbo
ye yise ‘Funga Macho’ yakorewe na Prince Kiiiz yatumye uyu muhanzi avugwa
cyane, ndetse abona ibiraka mu buryo bifatika. N’ubwo umwaka ushize abafana be
n’abakunzi b’umuziki bategereje indirimbo cyangwa se Album (Reka
ntitubigarukeho cyane).
Ubwo Bruce
Melodie yari afashe Prince Kiiiz yamuhuje na Coach Gael, ndetse akorera muri 1:
55 AM mu gihe cy’amezi atandatu. Icyo gihe yahawe kontaro yari yashyizweho
umukono na Mike, Umuyobozi Mukuru wa 1:55AM ariko ntiyigize ayisinyiho bitewe n’ingingo
zamugonga zarimo.
Ni kontaro
y’imyaka ibiri y’imbanzirizamushinga, yari kongerwa igihe impande zombi igihe
zari kuba zibishatse. Kiiiz yasabaga arenga Miliyoni 20 Frw kugirango akorera
muri iyi studio, ariko ubuyobozi bwa 1:55 AM ntibwabyemera, bituma yerekeza
muri Country Records. Yabisikanye na Element winjiye muri 1: 55 AM yari amazemo
imyaka ibiri.
Kiiiz
aherutse kubwira InyaRwanda, ko mu gihe cy’umwaka umwe yari amaze muri Country
Records yakoreyemo indirimbo 100 zirimo 40 zabashije kujya hanze.
Ati “Nizere ko nagerageje gukora ibyo nasabwaga mu gihe cy’umwaka umwe. Imibare mfite ya hafi mbona ko nakoreyemo indirimbo 40 zamaze gusohoka, ariko hari imishinga y’izindi ndirimbo 60 zitarajya hanze, nazo zizakomeza gukorwa.”
Yavuze ko
yishimira ibihe byiza yagiriye muri iriya studio, ahanini biturutse ku kuba
yaramuhaye izina kandi ikamuhuza n’abasitari bakomeye.
Ati “Ni
byiza ko nangira kugerageza ibintu byanjye. Gukorera abandi nabyo ni byiza
ariko kwikorera ntako bisa. Ntekereza ko ari studio izaba iri ku rwego rwiza,
kandi yamaze gutunganywa, hasigaye imirimo ya nyuma.”
Uyu musore
yavuze ko yasezeye muri Country Records, mu gihe byavuzwe ko yasabye Miliyoni
30 Frw kugirango ajye gukorera muri 1:55 AM.
Ubwo yari
kuri Radio Rwanda, yavuze ko kuva muri Country Records nta ruhare ubuyobozi bwa
1: 55 AM bwabigizemo, ahubwo yashakaga gukurikira inzozi ze.
Ati “1:55
AM nta ruhare bari kubigiramo kuko nabo bigeze gushaka kumpa amasezerano y’uko
twakorana ariko nabyo ntibyakunda, mu byukuri navuye muri Country Records
kubera inzozi zanjye zo kubaka studio nini kandi cyaricyo gihe, bagiye baza
benshi banyegera ariko nkababera ibamba kuko njye nari mfite icyo nshaka
kugeraho.”
Akomeza ati
“Kwikorera zari inzozi zanjye, mbere y’uko njya muri Country Records nari
natangiye gutekereza kugukora studio yanjye, gusa ndavuga nti reka mbanze nkore
umwaka umwe mbe nisuganya, nagure izina ryanjye ngire ibikorwa byinshi bihagije
nshyireho urwego rwanjye, igihe cyarageze ubu studio irahari amazina ntabwo
ndatangira kuyashyira hanze.”
Kiiiz
yavuze ko atigeze ateguza ubuyobozi bwa Country Records ko agiye kwikorera,
kuko n’ubundi mu gihe cy’umwaka umwe wari urangiye yumva atazakomeza gukorana n’iyi
studio.
Ati “Ntabwo
nabateguje cyane ariko njye numvaga ko iyo umuntu mwasinye amasezerano y’umwaka
umwe yajya kurangira ntihabeho ibiganiro byo kuyongera, urumva biba
byararangiye, ni ibintu biba byaranyuze mu mucyo, nawe akabyakira ku giti cye.”
“Gukoramo
ni ikintu cyiza, ndabashimira bambereye abana beza turakorana, turafashanya,
ari Country Records yabyungukiyemo ariko nanjye nabyungukiyemo ku ruhande
rwanjye n’umuziki ubyungukiramo.”
Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ washinze Country Records, yavuze ko yagize igitekerezo cyo gushinga iyi studio ‘mu gihe hari studio nke zifasha inakanorohereza abahanzi’. Ati “Studio zari nke, kandi urubyiruko bafite impano ari benshi, rero ntekereza gushinga studio.”
Ni icyemezo
avuga ko yafashe mu gihe muri iriya myaka, abahanzi benshi bo mu Rwanda bakora
umuziki ariko uko bakorera umuziki muri studio zo muri Uganda. Ati “Gushaka
niko gushobora, ndiyemeza, ndavuga nti ngomba gushinga igomba korohereza
Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga…”
Prince Kiiiz yashingiwe Studio na Coach Gael?
Bamwe mu
basesenguzi b’umuziki bagaragaza ko n’ubwo 1:55 AM ari imwe muri studio zivugwa
cyane ariko zidafite akazi kenshi ugereranyije n’izindi.
Ni studio
irimo abahanzi batatu (Kenny Sol, Ross Kana na Bruce Melodie) ikagira na ba
Producer babiri (Kompresor ndetse na Element).
Iyo
unyijije amaso mu bihangano bisohoka muri iki gihe, ibyinshi byiganje mu
bahanzi babarizwa muri iyi studio, abandi ni inshuti z’abahanzi babarizwa muri
iriya Label.
Umwe mu
baganiriye na InyaRwanda ati “Bisa n’aho abahanzi bakoreshereza indirimbo muri
1:55 AM ari inshuti z’ababarizwa muri iriya Label, hari abishyura n’abatishyura
ahanini bitewe n’ubushuti bwabo.”
Coach Gael
nk’umwe mu bashoramari ushaka kungukira mu byo akora, isoko z’amakuru zivuga ko
ariwe washingiye studio Prince Kiiiz kugirango abahanzi batagana 1: 55 AM bagane
Prince Kiiiz bazi ko ariwe bishyuwe, ariko amafaranga agera mu biganza bye
Ati “Bisa n’aho
Coach Gael yatekereje agashaka guca undi muvuno, witegereje neza abahanzi bagana
1:55 AM ntabwo ari benshi, rero gushinga indi studio akayishyira mu maboko ya
Prince Kiiiz ni ibintu bishoboka. Buri wese utekereza, yabibona ko ari ko
byagenze.”
Prince
Kiiiz yabwiye InyaRwanda, ko iyi studio yise “Hybrid Records” azayimurikira
sosiyete mu minsi iri imbere, ariko yirinda kuvuga umushoramari bafatanyije.
Ati “Ntabwo
navuga ko ari Coach Gael cyangwa undi wese. Icyo nakubwira ni uko ‘studio’ iri
mu biganza byanjye, kandi ibikenewe kugirango itangire gukora byararangiye.”
Amasezerano yari afite muri Country Records yaramugonze
Inyandiko
yarabutswe na InyaRwanda, igaragaza ko mu masezerano y'umwaka umwe Prince Kiiiz
yari yashyizeho umukono muri Country Records, yavugaga ko naramuka avuye muri
Country Records ‘atemerewe kugira indi studio asinyira uretse kwikorera’.
Bivuze ko
iyi kontaro (Contract) nta hantu na hamwe yamwemereraga ko ajya gukorera muri
studio runaka, uretse kuba we yakwishingira studio ye.
Ubwo yari
mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ yabaye nk’ukomoza
ku biganiro yagiranye na Prince Kiiiz bakimara gusinya amasezerano.
Yavuze ko
yumvikanye n’uyu musore gutangira gutekereza uko yakwikorera agashinga studio
ye bwite, akareka gukomeza gukorera abandi.
Babiganiriye
agamije, kugirango ibikorwa bya Prince Kiiiz bimushyire mu ba Producer batanu
ba mbere mu Rwanda.
Umwaka w’amasezerano
muri Country Records warangiye Prince Kiiiz atarabasha kwiyuzuriza studio, bituma
‘Noopja’ akomeza kumubwira kubaka studio ye nk’uko babivuganye. Mu byo bari
baganiriye kandi, harimo ko Kiiiz atangiza studio ye mu gihe anafite imodoka yo
kugendamo.
Mu ndirimbo
Prince Kiiiz akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n’ibicurangisho bidasanzwe
byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari nacyo ashimangira ko gifasha ibikorwa
bye kutisanisha n’ibyakozwe n’abandi.
Mu Rwanda
hari abahanzi bakomeye batarakorana nawe. Ariko bake bakoranye nawe bagaragaza
ko afite ahazaza heza.
Atangira
urugendo rwa ‘Production’ yahereye ku gutunganya indirimbo nyinshi zitandukanye
ariko iyakunzwe cyane ni ‘‘Funga Macho’’ ya Bruce Melodie yakoze mu 2022.
Yanakoze
indirimbo ya Alyn Sano yitwa “Boo and Bae” aho yagize uruhare runini mu
myandikire yayo ndetse no kuyirangiza. Hari kandi “Addicted” ya Kenny Sol n’iya
Calvin Mbanda yitwa “Joliki”.
Prince
Kiiiz avuga ko afite intego yo ‘gushyira umusanzu ku ruganda rw’umuziki
nyarwanda no guhindura imikorere imwe n'imwe ku bijyanye no kwandika indirimbo
ndetse na mix na mastering aho byari bisanzwe bizwi ko zirangirizwa ahandi,
njye nkagerageza kujya mbikora byose; mbigira nk'umwihariko wanjye.’
Prince
Kiiiz yirinze gutangaza uwamufashije mu ishoramari rye muri studio yise ‘Hybrid
Studio’
Kiiiz aherutse kugaragaza ko uretse gutangiza studio, azabihuza no gufasha abahanzi binyuze muri ‘Label’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FUNGA MACHO’ KIIIZ YAKOREYE BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO