RFL
Kigali

Abapasiteri 10 bakize cyane muri Afurika mu 2024 - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/05/2024 17:56
0


Nubwo hari abakozi b’Imana usanga bafite imibereho iciriritse hirya no hino ku isi, mu by'ukuri hari n’abandi baza mu myaya ya mbere mu bantu batunze agatubutse ku isi.



Uko ibihe bigenda bisimburana, niko iyobokamana riri kugenda ritera imbere cyane mu nzego zinyuranye. Kimwe n’ahandi ku isi rero, abapasiteri cyangwa abashumba b’amatorero bamaze kugenda batumbagira cyane mu bijyanye n'ubutunzi, ku buryo hari abatunze indege zabo bwite, amakompanyi akomeye n'amashuri ahenze cyane ku isi.

Dore abapasiteri 10 bakize cyane kurusha abandi muri Afurika mu 2024:

1. Alph Lukau 


   Pastor Alph Lukau ni umuvugabutumwa uzwi cyane ku mateleviziyo utuye muri Afurika y'Epfo ariko ufite inkomoko muri Congo. Lukau w'imyaka 48 y'amavuko, ni umushumba mukuru wa Alleluia Ministries International, itorero yatangirije i Johannesburg mu 2022. 

Uyu, niwe mupasiteri wa mbere ukize muri Afurika hamwe n'umutungo ubarirwa muri Miliyari y'amadolari, akesha ibikorwa birimo kompanyi ikomeye muri Afurika ya 'The Alph Lukau Group' ikora ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, amashanyarazi, ubucuruzi bw'imitungo itimukanwa n'ibindi. 

2. Bishop David Oyedepo


David Olaniyi Oyedepo ni umuvugabutumwa wo muri Nigeria, washinze Itorero Living Faith Church Worldwide rizwi ku izina rya ‘Winners' Chapel International.’ Iri torero yashinze mu 1981 rimaze kuba rimwe mu matorero manini yo muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.

Bishop David niwe mupasiteri wa kabiri ukize cyane muri Afurika muri uyu mwaka, akaba atunze miliyoni 150 z’amadolari. Muri Nigeria yahubatse kaminuza ebyiri zikomeye, agenda ndege yigenga ihenze, afite ibigo by’amashuri yisumbuye yubatse muri iki gihugu, inzu ishinzwe gusohora ibitabo, n’ibindi bikorwa byinshi bimwinjiriza amafaranga.

3.     Shepherd Bashiri


Shepherd Bashiri uzwi ku izina rya Major 1 ni umukozi w’Imana ufite inkomoko muri Malawi, akaba umuvugabutumwa, umuhanuzi, umushoramari, n’umwanditsi ukunda kuvuga amagambo asubizamo benshi imbaraga. Ni umwe mu bashumba batavugwaho rumwe, wamamaye cyane nyuma y’uko amashusho amugaragaza agendera mu kirere agiye ahagaragara.

Bashiri wavukiye muri Malawi ariko akaba akorera umurimo w’Imana muri Afurika y’Epfo, ni we washinze Itorero Christian Gathering rifite amashami mu bihugu byinshi byo muri Afurika. Atunze miliyoni 150 z’amadolari, akaba afite indege ye yigenga, n’amakompanyi akomeye muri Afurika.

4.     Pastor E. A. Adeboye


Papa Adeboye ni Umugenzuzi Mukuru w'Itorero rya Gikristo Redeemed Christian Church of God riri mu matorero manini muri Nigeria, kuko muri iki gihugu gusa rihafite amashami 14,000 mu gihe andi ku isi rihafite asaga 196.

Pastor Adeboye yahawe inkoni y’ubushumba mu 1977 aba umugenzuzi mukuru wa RCCG mu 1981 nyuma y’uko uwashinze iri torero PA. Akindayomi yitabye Imana. Yahawe ububasha bwuzuye bwo kuyobora iri torero, ubwo yagirwaga umwalimu w’imibare muri kaminuza.

Uyu munsi, Adeboye ni umupasiteri wa gatatu ukize cyane muri Afurika kuko yibitseho umutungo ubarirwa muri miliyoni 130 z’amadorali, akaba afite indege yigenga, kaminuza yubatse ndetse n’indi mitungo.

5.     Pastor Chris Oyakhilome


Pastor Chris niwe washinze, akaba Perezida n’Umushumba mukuru w’Itorero Believer’s Loveworld International rizwi nka Christ Embassy, akaba yararishinze akiri umunyeshuri muri kaminuza mu 1987. Uyu mukozi w’Imana wo muri Nigeria, atunze miliyoni 50 z’amadolari, za kaminuza yubatse muri iki gihugu, n’indi mitungo myinshi.

6.     Bishop Ayodele Oritsejafor


Ayodele Joseph Oritsegbubemi Oritsejafor uzwi nka Papa Ayo Oritsejafor, niwe washinze akaba n’umushumba mukuru w’itorero Word of Life Bible Church rifite icyicaro muri Nigeria. Bishop Ayodele utunze umutungo ubarirwa muri miliyoni 30 z’amadolari yamaze imyaka 5 ari perezida wa ‘Pentecostal Fellowship of Nigeria.’

7.      Pastor Ray McCauley


Pastor Raynor McCauley wavukiye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ni Umushumba mukuru w'Itorero Rhema Bible Church ryatangijwe mu 1979. Ni umwe mu bayobozi bakomeye mu myizerere ya gikristo muri Afurika y'Epfo, akaba umwe mu babwirizabutumwa bakunda kwigisha inyigisho zishingiye ku butunzi cyane ko agaragaza imigisha yahawe n’Imana nk’igihamya. Atunze arenga miliyoni 28 z’amadolari.

8.     Prophet Uebert Angel


Prophet Uebert wavukiye i Masvingo, muri Zimbabwe, ni umwe mu bahanuzi bato bakize cyane muri Afurika. Ni umwanditsi w’ibitabo, umuvugabutumwa akaba n’umushoramari. Niwe washinze Spirit Embassy, itorero rya Pentekote yatangirije mu Bwongereza mu 2007, nyuma akaza kuryita Good News Church mu 2015.

Uebert utunze miliyoni 25 z’amadolari, ni umwigisha w’ijambo ry’Imana ukunze kwigisha inyigisho ziganisha ku butunzi. Kimwe mu byatumye yamamara cyane ni uburyo agenda muri kajugujugu ye yamamaza ubutumwa bwiza aho atumiwe hose. Afite televiziyo acishaho ibitangaza akora, akagira kompanyi ebyiri zikomeye, n’ishuri yigishirizamo abantu uko bahinduka abakire.

.9. Pastor Matthew Ashimolowo


Pastor Matthew Ashimolowo nawe atunze miliyoni 15 z’amadolari, akaba ari umwigisha w’ijambo ry’Imana, umwanditsi, umushumba w’umunyembaraga, umucuruzi, washinze Itorero Kingsway International Christian Center (KICC) rifite icyicaro i Londres mu Bwongereza.

Pastor Matthew yabyawe n'ababyeyi bafite imyizerere ya kisilamu, ariko nyuma y’urupfu rwa se, yahinduye imyizerere aba umukristo ku myaka 22 ahita yiyandikisha mu ishuri rya Bibiliya i Lagos.

Mu 1992, yimukiye i Londres maze ashinga KICC atangirana n’abayoboke 11, nyuma iri torero riza guhinduka itorero rinini mu Bwongereza bituma Pastor Matthew aza mu bapasiteri bakize cyane ku isi. Ubu, ni umuyobozi wa kaminuza ya Kings, muri Leta ya Osun, muri Nigeria.

10. Rev. Chris Okotie


Christopher Oghenebrorie Okotie wamamaye nka Chris Okotie atunze miliyoni 10 z'amadorali, akaba ari umuyobozi wa Household of God Church International Ministries, itorero rikorera i Lagos ryashinzwe mu 1987.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND