Umuhanzikazi Bwiza yisunze Danny Vumbi basubiranamo indirimbo ‘Ni Danger’ yaciye ibintu mu myaka ya za 2015 kugeza mu 2018 biturutse ku magambo ayigize yari agezweho muri icyo gihe.
Mu 2014,
Danny Vumbi yashyize hanze iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’umusore ujya gusaba
umugeni yitwaje abamusabira b’urungano ku buryo biba ingorabahizi kumvikana no
kwa Sebukwe kubera imvugo zigezweho baba bakoresha.
Kuri ubu
iyi ndirimbo yamaze gusubirwamo biturutse ku gitekerezo cya Bwiza wayikunze
akifuza ko yahuzwa n’imvugo zigezweho muri iki gihe nka imbogege, yahuzo,
umu-Gee, kugigira, injuga, indege, icyangwe n’ibindi.
Bwiza
yavuze ko yatangiye umuziki arebera ku bahanzi barimo Danny Vumbi ndetse ko ari
umwe mu bamubaye hafi mu rugendo rwe, haba mu bujyanama, kwandika indirimbo
n’ibindi.
Gusubiranamo
nawe iyi ndirimbo nk’imwe mu zo yakunze byari ibintu bishimishije kuri we cyane
ko iri mu ndirimbo za Danny Vumbi akunda.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ishusho ye iyo
uyivuze’. Ati “Umuntu wese ukurikiranira hafi umuziki Nyarwanda abona isura ya
Danny Vumbi. Ni indirimbo yabaye ikimenyabose imfungurira amayira mu ruhando
rwa muzika.”
Yavuze ko
yahisemo kuyisubiramo ayikoranye na Bwiza, kubera ko ari ‘umuhanzi uri
kubyitwaramo neza’. Avuga ko mu gusubiramo iyi ndirimbo bakoresheje amagambo
‘twita ‘slingue’ akoreshwa n’urubyiruko’. Ati “Kandi Bwiza ni urubyiruko
aracyari muto."
Uyu muhanzi
asobanura ko iyi ndirimbo ‘Ni Danger’ yatumye amenyekana ku rwego rwiza, kandi
yamuhaye akazi kuva yayishyira hanze ‘kugeza ubu’. Ati “Muri macye yampinduriye
ubuzima.”
‘Ni Danger’
iri mu ndirimbo zamamaye mu buryo bukomeye kuva mu mpera za 2014 yajya hanze.
Icyo gihe, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru,
ahanini biturutse mu kuba uyu muhanzi yarifashishijemo amagambo akoreshwa cyane
n’urubyiruko.
Unyujije
amaso mu buryo amashusho yakozwemo, amagambo ayigize, aho yafatiwe n’ibindi
byatumye iyi ndirimbo igarukwaho cyane kuva mu 2018 yajya hanze.
‘Ni Danger
remix’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz, ni iya mbere Bwiza
akoze muri uyu mwaka ndetse avuga ko ateganya gushyira hanze izindi muri ibi
bihe by’impeshyi.
Indirimbo
'Ni Danger' iri mu zigize Album 'Kuri Twese' ya Danny Vumbi. Iyi Album yagiye
hanze mu 2015, igaragaraho indirimbo nka 'Akateye', 'Murasa', 'Wabigenza ute?' ,'Muramumenyere',
'Rya ku mafaranga', ' célibataire', 'Baragowe', 'Ntawe nabibwira', 'Wumuhe wose' ndetse
na 'Hanga umurimo' yasubiyemo
Intangiriro y’umuziki wa Danny Vumbi
Danny Vumbi
yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers
yabarizwagamo na bagenzi be.
Yibuka ko
igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi 20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009
ubwo bakoraga indirimbo 'Bya bihe' byabaye nk'intangiriro yo gutandukana.
Danny avuga
ko muri uriya mwaka, bacitse intege, kandi buri wese atangira urugendo rwo
kwikorana.
Mu 2010,
ni bwo yasohoye album ye ya mbere yise 'Urugendo' iriho indirimbo yakoranye
n'abahanzi barimo The Ben, Jay Polly na Kamichi.
Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho 'Wabigenza ute'. Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane. Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose akabyikorera.
Danny
yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo kucyitegurira, ariko ko kiriya
gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura ibihumbi 200 Frw.
Uyu muhanzi
igihe cyarageze asohora Album yise 'Kuri Twese', yakurikije Album yise 'Inkuru
Nziza' iriho indirimbo nka 'Umugozi' yakoranye na Bruce Melodie, 'Ibare'
n'izindi, ndetse aherutse gushyira hanze Album yise '365'.
Bwiza
yavuze ko yakuze akunda indirimbo ‘Ni Danger’ ya Danny Vumbi amusaba ko
bayisubiramo
Danny Vumbo
yavuze ko yifashishije Bwiza mu gusubiramo iyi ndirimbo bitewe n’uko ari
urubyiruko uzi cyane amagambo agezweho muri iki gihe
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI DANGER’ YA DANNY VUMBI NA BWIZA
TANGA IGITECYEREZO