RFL
Kigali

Adele yatangaje ko yifuza kubyarana umwana w'umukobwa na Rich Paul

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/05/2024 11:17
0


Adele Laurie Blue Adkins uzwi nka Adele yatangaje ko afite gahunda yo kongera kuba umubyeyi, akazabyarana umwana w’umukobwa na Rich Paul. Ibi yabibwiye abitabiriye ibitaramo ubwo yari ari ku rubyiniro i Las Vegas.



Adele w'imyaka 36 avuga ko impamvu yifuza umwana w’umukobwa ari uko na we asanzwe afite umwana w’umuhungu. Adele wegukanye Grammy Award, asanzwe afite umuhungu w’imyaka 11 witwa Angelo yabyaranye hamwe n’uwahoze ari umugabo we Simon Konecki.

Kuri ubu uyu muhanzikazi yatangaje ko yifuza kwagura umuryango n’umugabo we mushya Rich Paul basezeranye rwihishwa mu mpera z’umwaka ushize. Uyu mugabo we asanzwe areberera inyungu z'abakinnyi ba Basketball barimo na Lebron James.

Adele na Rich Paul batangiye gukundana kuva muri 2021, aba bombi bakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto anyuranye aho bakunda kugaragara bari kumwe cyane cyane bajyanye kureba imikino ya Basketball.

Adele ni umuhanzikazi wakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe nka "Hello", "Easy on me", "Someone like me" n’izindi nyinshi.


Adele yahishuye ko ashaka kubyarana na Rich Paul


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND