RFL
Kigali

Bihuriye he n’imyororokere? Ubusobanuro bwo kurota unyara ku buriri

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:20/05/2024 21:26
0


Kunyara ku buriri ni iby'abato, bikaba ishyano igihe bibaye ku muntu mukuru cyane cyane mu nzozi, gusa bifite ubusobanuro bukomeye buri muntu wese agomba kumenya.



Biratangaje kuba abantu benshi badasobanukiwe ko inzozi zose bagira zidapfa kwizana gusa, ahubwo zifite ubusobanuro butandukanye bugomba kugenzurwa kuko umubiri n’intekerezo bishobora gukoresha ibimenyetso bivuga.

ShutEye itangaza ko kurota unyara mu buriri bishobora kuba ku muntu bikarangira ashigukiye hejuru atarahanyara, cyangwa akikanga zitangiye gutonyanga, ariko ntibibujije ko hari abarota bakanasanga uburiri babwujuje inkari.

Biri mu bikorwa bitera isoni buri wese wabikora akuze, kuko bizwi ko kunyara mu buriri ari iby’abana bato bataragira ubwenge. Nubwo izi nzozi zifite ubusobanuro, ariko biterwa n'aho warose unyara.

    ·        Kurota unyara mu bwiherero bisobanura ko uri indwanyi ushoboye gukemura amakimbirane n’ibibazo bikugariza mu buzima bwawe. izi nzozi zigaragaza ko uri umuntu w’umunyambaraga, udashoboye kwiyitaho gusa ahubwo ushobora no kuba ijisho rya bagenzi be.

    ·        Inzozi zo kurota unyara mu buriri zo zigomba kwitonderwa, kuko zigaragaza ibibazo bikomeye ku muntu. Kurota unyara mu buriri bisobanura ko utihagije ndetse ko bikugoye gucika ihungabana wahuye naryo, cyangwa gukira ibikomere n’agahinda watewe n’ahashize.

Aba bantu bahuye n’ibintu bikomeye bikabatera ihungabana bahura n’ingaruka zikomeye bitewe no kugumana ibyiyumviro byabo mu mutima aho kubisohora no kwisunga abantu bagakira ibikomere.

Gusa basabwa kuvuga uko biyumva bakaganiriza abantu babihuguriwe cyangwa bakabwira abantu babakunda by'ukuri bakaruhuka bakongera kwishima.

Iki kinyamakuru kivuga ko kurota winyarira ku birenge bisobanura ko ugiye kubona akazi cyangwa ugiye gushyingirwa mu gihe gito cyane.

     ·        Kurota unyara mu ipantalo wambaye bisobanura ko ugiye guhura n’intonganya ku muntu wa hafi.

     ·        Kurota ubona undi muntu yihagarika bisobanuye ko utangiye kubura ubushobozi bwo kwigenzura wowe ubwawe no kubana n’abandi neza mu mahoro.

     ·        Kurota ufunga inkari byo bisobanura ko mu ntekerezo zawe harimo ibibazo cyane, umunaniro cyangwa kudatuza bya hato na hato bishobora gutera n’agahinda gakabije.

     ·        Kurota unyara inkari zirimo amaraso bisobanura ko ushobora kubura umuntu w’ingenzi cyangwa ikintu cy’agaciro ufite mu buzima bwawe.

Ubundi busobanuro bwatanzwe ku kurota wihagarika cyangwa unyara mu buriri harimo kuba umuntu arimo kurwana no guhunga ndetse no kujya kure y’ibintu bikomeye. 

Gusa umuntu ashobora kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina cyane cyane ku gitsinagore akaba yakwinyarira mu buriri arota cyangwa areba.

N.B: Kurota unyara ku buriri iyo bikomeje, bishobora kuba ikimenyetso cyo kuba umuntu arwaye bikomeye akaba yajya kwisuzumisha.


Izi nzozi zo kurota unyara mu buriri kandi zishobora kwitwa nziza cyangwa zikitwa mbi bitewe n’uburyo wazirosemo bwagarutseho hejuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND