RFL
Kigali

Ibiribwa n'ibinyobwa udakwiye gufata n'ijoro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/05/2024 22:54
0


Amwe mu mafunguro cyangwa ibinyobwa si byiza kubifata nijoro mu gihe umuntu ari hafi kuryama, kuko bishobora kumubuza gusinzira cyangwa akarara nabi bityo akabyukana umunaniro.



1.  Ibikomoka ku nyama

Harimo nka Sosiso (Saucisson), pâté, kimwe n’amafiriti (chips) n’ibindi nka byo kubera ko biba bifite amavuta menshi bigasaba umubiri gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo igogorwa rikorwe neza, bityo umuntu ntasiznire neza.

2. Sholola yirabura (Le Chocolat noir)

Ubu bwoko bwa chocolat bubamo ibikangura umubiri bizwi nka tyrosine, théobromine, anandamide, bituma umutima ukora cyane, si byiza rero kuyirya mbere yo kuryama mu gihe wifuza gusinzira neza.

3. Inzoga/Ibisembuye 

Ibinyobwa bisembuye ni umwanzi w’ibitotsi n’ubwo hari abibwira ko bibitanga, nyamara si ukuri. Mu gihe umuntu asinziriye yabinyoye mu masaha yegereje kuryama, bimutera kugona, no gushikagurika cyane cyane mu gicuku. Ibi bituma abyukana umunaniro.

4. Ibiryo birimo ibirungo byinshi (Les plats épicés)

Amafunguro arimo ibirungo si byiza kuyafata n'ijoro kubera ko atera uburibwe mu gifu ndetse no gutumba (kubyimba inda/ballonnements), bigatuma umuntu arara nabi. Ikindi kandi bitera umubiri ubushyuhe na byo bigatuma umuntu adasinzira neza.

5. Ibintu bikonje cyane

Ibintu bikonje cyane kandi biryohereye bikangura ubwonko bigatuma umubiri usa n’ufite imbaraga zo gukomeza gukora bityo umuntu akabura ibitotsi. Ibi birmo nka za Gato (Gateaux), kimwe n’imigati y’isukari.

6. Fromages

Kubera ko fromage ari amavuta, igora mu igogora mu masaha y’ijoro umuntu akeneye kuruhuka. Biba byiza iriwe mu saha yo ku manywa.

7. Inyanya n’izindi mboga zimwe na zimwe

Imboga zimwe na zimwe nk’inyanya si byiza kuzirya nijoro kuko zirekura umusemburo wa tyramine, ituma hakorwa undi witwa noradrenaline ugira ingaruka ku igogora ukanatuma ubwonko bukora cyane, bityo ibitotsi bikabura.

Ni kimwe n’imboga zizwi nk’ibibiringanya (ziri mu bwoko bw’intoryi ariko binini bifite ibara rijya gusa na mauve) zikize cyane kuri nicotine ikangura umubiri.

8. Inyama zitukura

Impamvu atari byiza kurya inyama zitukura nijoro, ni uko zikungahaye kuri za poroteyine (proteins) zigora igogora. Ibi rero bituma habaho gushikagurika mu gihe umuntu asinziriye, agacikirizamo ibitotsi bigatuma abyukana umunaniro.

Mu mwanya wazo, nijoro umuntu yafata andi mafunguro arimo poroteyine zoroshye nk’inyama z’inkoko, dendo cyangwa yawurute (yaourt).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND