RFL
Kigali

Kwibuka30: Abanyarwanda batuye i Washington bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/05/2024 12:56
0


Mu gihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyarwanda batuye hirya no hino ku isi nabo bakomeje gutegura ibikorwa byo Kwibuka no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



Umuryango w’Abanyarwanda batuye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriye ku rusengero rwitwa Bellevue Presbyterian Church (BelPres) mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuri uyu munsi bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bagafasha abarokotse Jenoside kandi bakigisha abitabiriye akamaro ko Kwibuka no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge.

Mu bayobozi n’abanyacyubahiro bitabiriye iki gikorwa cyabaye ku ya 18 Gicurasi 2024, harimo Umuyobozi wungirije w’Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Umuyobozi w’Umujyi wa Tukwila, abajyanama b’imijyi ya Bellevue na SeaTac, Umuyobozi washinze Gashora Girls Academy & Rwanda Girls Initiative, abayobozi banyuranye b’abanyafurika n’abandi benshi.

Ubwo yatangizaga iki gikorwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’umuryango w’Abanyawanda batuye muri Leta ya Washington, Andrew Ndayambaje, yavuze ko uyu muryango ugenda ukura uko bwije n’uko bucyeye, ukaba uzwiho kugira ubumwe bukomeye no gukorera hamwe no kumenyekanisha umuco n’indangagaciro by’u Rwanda muri sosiyete y’Abanyamerika.

Mu ijambo rye, uyu muyobozi yijeje abarokotse Jenoside babarizwa muri uyu muryango ko bazakomeza kubashyigikira mu buryo bwose no kubaba hafi.

Perezida wa Ibuka Washington, Phillipe Rwinkusi yasabye ko i Washington hashyirwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyuma umujyanama w’Umujyi wa Bellevue, Janice zahn amusubiza ko bazagirana ibiganiro bakarebera hamwe icyakorwa.

Umujyanama wa Bellevue, Janice Zahn wavuze mu izina ry'umuyobozi w'Akarere ka Bellevue yaragize ati: "Twateraniye hamwe kugira ngo twibuke, turirire abacu, kandi dushimangira ko imvugo ya ‘Never Again’ ikwiye kugira igisobanuro kirenze amagambo gusa. Kwibuka dushyize hamwe no kwiyemeza, ni ingenzi mu kwimakaza isi iha agaciro amahoro n'ubutabera."

Umuyobozi wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, yibukije abitabiriye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, kuva mu itegurwa ryayo kugeza ishyizwe mu bikorwa, anabasaba guhaguruka bagakoresha imbaraga zose zishoboka bagahangana n’abahakana ndetse n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: "Nk'Abanyarwanda, reka dushyigikire indangagaciro zacu eshatu z'Ubumwe, kunoza ibyo dukora, no gutekereza kure. [...] Nibwira ko Imana yabonye imibabaro abanyarwanda banyuzemo, igahitamo kuduha indishyi kandi ndatekereza ko yabikoze ikaduha ubuyobozi bwiza.”

Imiryango y'Abanyarwanda babarizwa muri Leta ya Oregon na Washington kimwe n’inshuti z'u Rwanda, bateraniye hamwe muri iki gikorwa nk'ikimenyetso kigaragaza ubufatanye bw'abanyarwanda batuye muri Amerika n'abatuye mu Rwanda no kwamamaza ubutumwa bw'amizero, imbaraga, n'ubumwe.

Mu bindi bikorwa byakozwe kuri uyu munsi harimo urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umukino wo Kwibuka Jenoside no gucana urumuri rw’icyizere. 

Ibi bikorwa byose, byari bigamije kwibutsa byimbitse amarorerwa Abatutsi bahuye nayo, ndetse no gushimangira uruhare rukomeye rw’amahanga yose mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho aho ariho hose ku isi.

Reba uko iki gikorwa cyagenze mu mafoto:


Abanyarwanda batuye i Washington bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni igikorwa cyabereye ku rusengero rusengeramo Adrien Misigaro

Iki gikorwa cyahuriyemo abayobozi batandukanye abo mu Rwanda, muri Afurika no muri Amerika



Umuyobozi wungirije ushinzwe Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, yavuze ko Imana yahaye abanyarwanda ubuyobozi bwiza nk'inyiturano y'amateka mabi banyuzemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND