RFL
Kigali

Perezida wa Iran yitabye Imana azize impanuka y'indege

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/05/2024 7:52
0


Perezida w'igihugu cya Iran, Ebrahim Raisi, yitabye Imana nyuma yuko indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yari arimo ikoze impanuka.



Ni impanuka yabaye ku Cyumweru ibera mu mujyi wa Jolfa uherereye mu Burasirazuba bw’igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometero 600 uvuye muri murwa mukuru, Tehran.

Iyi ndege yari iherekejwe n'izindi kajugujygu 2 yari mu rugendo rwerekeza i Azerbaijan aho yari agiye mu muhango wo gutaha urugomero yari yatumiwemo na mugenzi we Perezida Ilham Aliyev. Uru rugomero ruri ku mugezi wa Aras ni urwa gatatu rwubatswe ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Nyuma yo gukora impanuka, hahise hatangira igikorwa cyo kuyishaka none mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yaje kuboneka abantu bari bayirimo bose barangajwe imbere n'uwari Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, basanga  bitabye Imana.

Mu bandi bayobozi ba Iran bahitanwe n'iyi mpanuka harimo nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahian, ndetse n’umuyobozi w’Umusigiti wa Tabriz, Seyyed Mohammad-Ali Al-Hashem.

Ebrahim Raisi yitabye Imana ku myaka 63  akaba yari yarabaye Perezida wa Irana muri 2021 mu gihe mbere yaho yari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. 


Kajugujugu yari itwaye abarimo Perezida wa Iran yabonetse yacitsemo ibice


Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yitabye Imana ku myaka 63






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND