RFL
Kigali

FERWAFA ikomeje gukikira ibyaha bya Bekeni na Saida bahagaritswe muri Football y'u Rwanda umwaka wose

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/05/2024 9:22
0


Nyuma y'uko Bizimana Abdou (Bekeni) akubise Team Manager wa Marine FC Nsengiyumva Abubakar ndetse na Ntagisanimana Saida wakubise umutoza wa Rayon Sports WFC, aba bose bahanwe na FERWAFA umwaka batari mu mupira w'amaguru, ariko ibyo bihano bikaba byarakomeje kubikwa.



Hashize amezi asaga abiri Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imyitwarire, ihannye Bizimana Abdou bakunze kwita Beneki usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike mu ikipe ya Etincelles FC. Bekeni yari yararezwe muri FERWAFA ku cyaha cyo kubangamira ubusugire bw'umubiri wa Nsengiyumva Abubakar usanzwe ari Team Manager wa Marine FC.

Iki cyaha cyabaye tariki ya 17 Mutarama 2024, kibera mu Karere ka Rubavu ku mukino ikipe y'abato ya Marine FC yari yahuyemo na Etincelles FC.  Muri uyu mukino, havutsemo amakimbirane kuko ikipe ya Marine FC yasabye abakinnyi bayo ko bava mu kibuga kubera ko batakina nta bantu bashinzwe umutekano bahari.

Nsengiyumva Abubakar na Bizimana Abdou Bekeni bakomeje guterana amagambo, kugera begeranye. Muri uko guterana amagambo Bizimana Abdou yakubise umutwe Nsengiyumva Abubakar aramukomeretsa.

Iyo urebye mu mategeko ya FERWAFA agenga imyitwarire irebana n’ Ibyaha bibangamira ubusugire bw’umubiri ivuga ko “Iyo uwakoze icyaha ari umuyobozi: a) Iyo umuyobozi wa FERWAFA, w’ishyirahamwe cyangwa ikipe ahungabanyije ubusugire bw’umubiri cyangwa ubuzima bw’umuntu, cyangwa agashotora umuntu atamukomerekeje, uwakoze ikosa ahanishwa gucibwa ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe gihwanye n’umwaka. Agomba kandi kwishyura ihazabu itarengeje 100.000Frw)

Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe imyitwarire igendeye kuri iryo tegeko, yaje guterana ifata umwanzuro wo guhagarika Bizimana Abdou igihe kigera ku mwaka atari mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse agatanga izahabu y'amafaranga ibihumbi 100.000 by'Amanyarwanda.

Nyuma y'iki kirego, haje kuvuka ikindi kirego cya Madame Ntagisanimana Saida usanzwe ari umutoza Mukuru wa AS Kigali y'abagore ndetse Rwaka Claude utoza Rayon Sports y'abagore.

Iki kirego cyavugaga ko tariki 23 Mata 2024 ubwo ikipe ya Rayon Sports WFC yakinaga na AS Kigali WFC umukino urangiye, Umutoza Rwaka Claude yagiye gusuhuza Ntagisanimana Saida, Rwaka yamukoraho Ntagisanimana agahindukira amukubita urushyi mu itama.

Saida umutoza wa AS Kigali WFC yahagaritswe umwaka mu mupira w'amaguru ariko bisa naho FERWAFA yabyirengagije 

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yaje gusuzuma iki kirego iza gufata umwanzuro w'uko Ntagisanimana Saida ahagarikwa mu bikorwa by'umupira w'amaguru byose mu Rwanda mu gihe kingana n'umwaka, ndetse agatanga izahabu y'amafaranga ibihumbi 100.000 by'Amanyarwanda.

Ibi birego byose byaje gushyikirizwa FERWAFA, ariko FERWAFA irabibika ndetse isa naho yiteguye kutabishyira mungiro.

Tariki 2 Gicurasi ubwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryateguraga ikiganiro n'itangazamakuru umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa yabajijwe ikibazo cy'impamvu batajya bashyira mu ngiro imyanzuro iba yarafashwe na Komisiyo y'imyitwarire, abisubiza muri aya magambo.

Yagize ati "Ku bijyanye n'ibihano n'ibintu bigomba kwitonderwa cyane kuko ugomba kureba ko amategeko yose yubahirijwe. Hari abo Komisiyo yafatiye ibihano ariko urubanza mu gihe rutararangira umuntu warezwe aba akiri umwere."

Ubusanzwe akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA iyo kamaje gutanga ibihano by'ikirego kayishyikiza ubunyamabanga bwa FERWAFA nabwo bukayishyira hanze 

Umunyamabanga wa FERWAFA ni we utanga imyanzuro. Ibi umunyamabanga yavuze bisa naho bihabanyeho gato, kuko Komisiyo y'imyitwarire muri FERWAFA niyo itumizaho abarebwa n'icyaha bakumva ibisobanuro bya buri ruhande, ubundi bagafata umwanzuro bagendeye kuri ayo makuru.

Ntabwo ari ibi birego gusa byafatiwe imyanzuro FERWAFA ikabibika, kuko hari n'icyemezo cy'umuyobozi wa Rambura WFC wasinyiye umukinnyi binyuranyije n'amategeko akaza guhanwa umwaka ariko nabyo bikaba bitaragize icyo bitanga.

Uko mbibona

Niba umutoza nka Bizimana Abdou Bekeni agiye kuzuza amezi 3 ahanwe igihe kigera ku mwaka ariko akaba akiri mu mupira w'amaguru ibihano bye bitaratangira gukurikizwa, umutoza Ntagisanimana Saida nawe bikaba ari uko, mbona FERWAFA iba yaratinye ibi bihano bingana uku igasa naho ibicecetse ku buryo dushobora kubona abantu bahanwe mu mupira w'amaguru ariko ibihano byabo bitarashyizwe mu ngiro.

Ikindi kandi umuntu yakwibaza ni ku budahangarwa ndetse n'igitinyiro cy'akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA, niba gashobora gutanga ibihano bigera 10 ariko ntihagire na kimwe FERWAFA ishyira mu ngiro, umuntu yabyita nk'urwego baringa.

Amezi agiye kuba 3 Bekeni afatiwe ibihano ariko aracyari mu mupira w'amaguru nk'aho nta kintu cyabaye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND