Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva mu cyumweru gishize batangiye iperereza kuri Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne ndetse na Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad ku cyaha cyo gusebanya.
Umuvugizi w’Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda,
ko batangiye gukora iperereza kuri Brianne na Djihad kuva mu cyumweru gishize.
Ati “Nibyo! Iperereza ryatangiye mu cyumweru gishize.”
Isoko z’amakuru
zivuga ko mu minshi ishize hari umugabo uba hanze y’u Rwanda watandukanye n’umukunzi
we ubarizwa i Kigali, mu gushaka kumwihimuraho asaba ubufasha Brianne na Djihad
kugirango basakaze amafoto ye, ku mbuga nkoranyambaga z’abo nka bamwe mu bantu
bakurikirwa cyane.
Bisa n’aho
igihe cyageze umugabo akitekerezaho, asaba Brianne na Djihad kudasakaza y’amafoto
yari yabahaye y’umukobwa batandukanye.
Brianne na
Djihad barabyanze, ahubwo basaba uriya mugabo kubaha amafaranga nk’ingurane,
ndetse amakuru avuga ko amafaranga ya mbere yari yamaze kuyabaha.
‘Gukangisha
gusakaza amafoto y’urukozasoni’ ni kimwe mu byaha biri kwigaragaza cyane muri
iki gihe! Ndetse, ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, Urwego rw'Igihugu
rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batandatu bakurikiranywehi gusakaza
amafoto n'amashusho by'urukozasoni.
Bamwe muri
bo Dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha! Abatawe muri yombi ni
Mukamana Francine w’imyaka 24, akaba akoresha shene ya YouTube izwi nka Fanny
TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w’imyaka 27, akagira shene
ya YouTube izwi nka Kigali Magazine.
Hafunzwe
kandi Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38, Uwase Natasha
w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza
Christian w’imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa kuri za shene ya YouTube.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.
Umuvugizi
w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko
muri iki gihe hari kwaduka cyane icyaha cyo 'gukangisha gushyira amafoto
y'ubwambure bw'umuntu cyangwa se asambana akagira ibyo amutegeka'.
Mu mategeko
byitwa 'gukangisha gusebanya' cyangwa se 'Blackmail'. Abandi babizi nka
‘Sextortion’ aha hakoreshwa amafoto y'umuntu yambaye ubusa cyangwa se asambana,
agakangishwa ko ashyirwa hanze mu gihe atemeye ibyo asabwa.
Dr.
Murangira Thierry avuga ko iki cyaha cyinganje cyane mu rubyiruko ariko
'bigenda bigaragara no mu bakuze. Ati "Ni ugufatirana umuntu mu ntege nke
ukumukangisha kumusebya bashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa cyangwa se
asambana. Impamvu mvuga asambana ntabwo ibyo bintu biba hagati y'abantu
bashakanye, biba hagati y'abantu nyine badafitanye isezerano, basambana."
Dr. Murangira
yavuze ko hari igihe umwe afata icyemezo cyo gusakaza amafoto n'amashusho ya
mugenzi we agamije kumwihimuraho cyangwa se akabikora agamije kugira icyo
amusaba cyane cyane amafaranga.
Dr. Murangira
yavuze ko ibi ari bimwe mu byaha bakira muri RIB, kandi imibare igenda izamuka.
Yavuze ko mu myaka itanu ishize (kuva mu 2019 kugeza mu 2023) bamaze kwakira
ibirego/Dosiye 46.
Mu 2019
bakiriye ibirego 3, mu 2020 bakiriye ibirego 8, mu 2021 bakiriye ibirego 12, mu
2022 bakiriye ibirego 8 naho mu 2023 15. Ati "Ibyo byose ni ibijyanye
n'amafoto (Ibyaha). Ni ukuvuga ngo ni wa muntu wakundanaga na Kanaka akajya
amukangisha ibyo ngibyo."
Ubyitwaramo gute iyo ukangishijwe amafoto y'ubwambure?
Dr. Murangira
yavuze ko ikosa rya mbere ari ukwemera ibyo wategetswe n'umuntu ugusaba kumuha
amafaranga cyangwa se kongera gusubirana nawe kugirango adasakaza amafoto
n'amashusho byawe.
Avuga ko
igihe bigenze uko utagomba kwemera ibyo agutegeka. Ati "Niba ari
amafaranga agusabye ntuyamuhaye. Niba agusabye ngo wongera umwoherereze andi
mafoto ntubyemere."
Akomeza avuga
ko irindi kosa rikorwa n'abantu benshi, ari uko bagaragaza ko batewe impungenge
kandi bahangayikishijwe nuko amafoto yabo ashobora kujya hanze. Ati "Ibyo
ngibyo ntugomba kubimwereka."
Yavuze ko
udakwiriye kwicira urubanza, kuko bituma 'udatekereza cyane'. Avuga ko buri
wese akwiye kwibuka ko ari ugukorerwa icyaha cyo gusebanya, akibuka ko
arengana, kandi akibuka ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruhari.
Dr. Murangira
yavuze ko abagenzacyaha ba RIB barahiriye kurinda ibanga, bityo ntawe ukwiriye
kudatanga ikirego yumva ko ibye bizamenyakana.
Yavuze ko
hari abanga gutanga ikirego kuri RIB, ugasanga bahisemo gukomeza gutanga
amafaranga kugirango amafoto n'amashusho byabo bitajya hanze. Avuga ko hari
abatanze ibihumbi 20 by'amadorali kugirango amafoto yabo atajya hanze.
Dr. Murangira
yavuze ko ibi byaha bihanwa hagati y'imyaka 1 n'imyaka 5, ndetse hakiyongeraho
n'amande ari hagati ya Miliyoni 1 na Miliyoni 2 Frw.
Ingingo ya
129 ivuga ko gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo gusaba umuntu umukono ku
nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa
amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose
hakoreshejwe gukangisha uwo muntu cyangwa undi muntu ikangwa rye ryagira
ingaruka ku wakorewe icyaha, kumurega, gutangaza cyangwa kumuvugaho ibintu
bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro, byaba ari ukuri cyangwa se
atari ukuri.
Umuntu wese
ukangisha gusebanya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa
igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW)
ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).
Iyo uwakoze
icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano
kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW)
ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Djihad asanzwe ari umunyamakuru wa Isibo TV, ariko azwi cyane mu biganiro atambutsa ku muyoboro wa Youtube
Dj Brianne ari mu bakobwa bavanga imiziki bagezweho muri iki gihe, asanzwe ari n'umunyamakuru wa Isibo Tv
TANGA IGITECYEREZO