RFL
Kigali

Irerero rya PSG mu Rwanda ntabwo ryitwaye neza mu mikino y'igikombe cy'Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/05/2024 11:50
0


Irerero rya PSG mu Rwanda ntabwo ryahiriwe n'imikino ihuza amarerero y'iyi kipe aho ari ku Isi.



Yari imikino ibaye ku nshuro ya 8, gusa u Rwanda rukaba ari ku nshuro ya gatatu rwari rwitabiriye iyi mikino. 

Iyi mikino iba ngarukamwaka ikabera mu Bufaransa, kuri iyi nshuro yatangiye tariki 12 Gicurasi 2024. u Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino ari cyo gihugu gitinyitse kuko ari na rwo rwari rubitse ibikombe mu batarengeje imyaka 11 na 13.

Kuri iyi nshuro, u Rwanda nta gikombe na kimwe rwabashije gutahana kuko mu batarengeje imyaka 11 rwabaye aba 5 naho mu batarengeje imyaka 13 ruba urwa 3.

Kuri iyi nshuro kandi u Rwanda rwari rwajyanye n'ikipe y'abakobwa batarengeje imyaka 15. Aba bakobwa ku nshuro ya mbere bari bitabiriye aya marushanwa begukanye umwanya wa 3 batsinze Brazil.

Nyinawumuntu Grace wagiye ayoboye aba bana, yabwiye InyaRwanda ko impamvu batitwaye neza nk'uko byari bisanzwe, ari uko hari abana bakiri bato batwaye kandi bari bakamenyeranye neza.

Uwiringiyimana Christian yahembwe nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 13, aho yatsinze ibitego 16






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND