Birashoboka ko atari rimwe cyangwa kabiri wumvise uburyo umuhanzi yavuye cyangwa yasezeye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'Label' bikagutungura! Ni ibintu bikurikirwa n'inkuru za byacitse, aho buri ruhande ruvuga ko rushaka kwishyira ahatekanye, mbese akagaragaza ko mugenzi we ari we wakoze amakosa atakwihanganirwa.
Unyujije
amaso muri kontaro (Contract) zinyuranye abahanzi bashyiraho umukono
watungurwa! Bamwe usanga baratasomye neza icyo ayo masezerano yagenaga, yaba
ibyo agomba kubahiriza ndetse n'ibyo Label imugomba, ugasanga bitaye cyane ku
ndirimbo azakorerwa ndetse n'amafaranga azajya ahabwa.
Ni nayo
mpamvu hari abahanzi bagiye basinya kontaro, ugasanga yemeye ko azajya afata
30% y'ibyavuye mu bikorwa bye, hanyuma 70% akayiharira abamushoye imari. Ibi
byagiye bigira ingaruka, kuko hari abahanzi batera kabiri, basubiza inyuma
amaso ugasanga baribeshye, bagahitamo gusesa amasezerano.
Birashoboka
ko wumvise n'inkuru zivuga ku muhanzi runaka wasinye kontaro y'imyaka ibiri.
Urebye ku ruhande rw'umushoramari, ntibishoboka ko mu gihe cy'imyaka ibiri yaba
agaruje ibyo yashyize kuri uwo muhanzi.
Ari nayo
mpamvu bamwe mu bashoramari bahitamo gusinyisha abahanzi kontaro y'imyaka itatu
kuzamura. Hari umuhanzi wigeze gushyira umukono ku masezerano, ntiyasoma neza
ingingo ivuga ko umunsi yavuye muri Label nta burenganzira azaba afite ku
bihangano bye, undi nawe yasinye kontaro ivuga ko azagira uburenganzira ku bihangano
bye nyuma y'imyaka 10.
Hari na
Producer wahawe kontaro ivuga ko igihe nikigera akava muri Label akajya
gukorera ahandi, iyo Label yabarizwagamo izakomeza gufata 10% ku bihangano
azakorera aho azaba ari hose.
Biratangaje!
Hari abashoramari bagiye baza mu muziki bitewe nuko bashaka kwamamara cyangwa
se kuvugwa mu itangazamakuru ugasanga batangiye gukorana n'umuhanzi runaka,
ariko nta masezerano bafitanye, igihe cyagera umuhanzi akigendera, umushoramari
agatangira kumushora mu manza, avuga ko yamutwaye amafaranga ye.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Umunyamategeko Gatari Salim Steven, yavuze ko ashingiye
ku byo azi na kontaro z'abahanzi zagiye zimuca mu maso, yabonye ko abahanzi
ndetse n'abategura ibitaramo bita cyane 'ku mafaranga aba avugwa muri kontaro'
kurusha izindi ngingo ariko 'ntibarebe uburyo ibindi byubahirizwamo'.
Yavuze ko
amasezerano menshi aba atuzuye, kuko usanga nka kontaro y'uko umuhanzi
azaririmba mu gitaramo iba igizwemo n'imirongo itarenga itatu, ntihashyirwemo
inkurikizi mu gihe uwo muhanzi cyangwa utegura igitaramo azaba atabashije
kubahiriza inshingano.
Gatari
yavuze ko utegura igitaramo ashobora kumvikana n'umuhanzi kuririmba mu gitaramo
cye yateguye ariko ntabikore nk'uko babyumvikanye, ibyo rero birebwa hashingiye
ku masezerano impande zombi zagiranye.
Ati
"Mushobora kuba mwarumvikanye ko azaza agakora 'Semi Live' ariko akaza
ntakore 'Semi Live ahubwo akaza agakora 'Play Back' bivuze ngo yaguhaye
ibitandukanye n'ibyo mwavuze. Wenda mwavuganye ko azaza akaririmba indirimbo
eshanu, araje aririmbye indirimbo ebyiri."
Uyu
munyamategeko yavuze ko buri kimwe cyose, abantu bemeranya gukorana kigomba
kuba kiri mu masezerano kugirango igihe uruhande rumwe rutabyubahirijwe,
rubibazwe.
Avuga ko
kuba hakiri intege nke mu ikorwa rya kontaro z'abahanzi, bituma iyo umuhanzi
atagize ibyo yubahiriza kubibazwa bigorana 'kuko amasezerano aba ameze
nk'atuzuye'.
Yavuze ko
igihe cyose umuhanzi yanze kuririmba mu gitaramo kubera ko hari ibyo atahawe
ari uburenganzira bwe aba ari guharanira kubera ko 'amasezerano aba itegeko
hagati y'abayagiranye'. Ati " Ni gute rero uri kumbaza ibyanjye, mu gihe
wowe ibyo wanyemereye utabimpaye?
Gatari Steven avuga ko ibyemezo abahanzi bafata bakanga kuririmba mu bitaramo baba batumiwemo bikwiye kurebwa mu ndorerwamu yo guharanira uburenganzira bwe, no kuba yanze kwitabira ibintu bidateguye neza, kuko hari ibyo baba bavuganye.
Kontaro zo mu magambo zirangira gute?
Gatari
yavuze ko rimwe na rimwe hari abavugana n'abahanzi ku mikoranire ugasanga
ntibashyizwe mu nyandiko. Avuga ko igihe uruhande rumwe rwishe amasezerano,
kurukurikirana bigoye bitewe nuko ari ibintu biba bitari mu nyandiko.
Yagaragaje
ko ibindi bice by'inguni z'ubuzima biri gutera imbere, bityo ko n'abari mu nganda ndangamuco bakwiye guharanira kubiteza imbere, bagakora ibikorwa
bijyanishije n'igihe.
Ati
"Abahanzi ntibave mu marigara, niba barahisemo gukora umuziki nka
'Business' babihe umurongo, ese kuki ibi bibazo byose bihari, bigaragara mu
bahanzi bafite 'Management'."
Gatari
yavuze ko umuhanzi ufite 'Label' bigoye ko yahuye n'ibibazo nk'ibi, ashingiye ku
kuba abamufasha baba bazi neza icyo bashaka, bityo kuri bo bubahiriza cyane
kontaro.
Iyo ukoze
isesengura mu muziki wo mu mahanga usanga, hari 'Management' ishora amafaranga mu
muhanzi runaka, ariko hari 'Management' zita cyane ku bikorwa by'ubuhanzi
bisanzwe bihari' batagenzwa no gushora mu bikorwa, aba baba bagamije kubyaza umusaruro
ibikorwa by'umuhanzi.
Ibi bice
byombi mu gukorana n'abahanzi biratandukanye, kandi ijanisha ry'amafaranga buri
wese afata ku muhanzi ritandukanye n'iry'undi afata kuri uwo muhanzi.
Mu bindi
bihugu, hari abajyanama bahembwa amafaranga buri kwezi, ariko badashora mu
bahanzi, ahubwo bakurikirana ibikorwa by'umuhanzi umunsi ku munsi.
Abahanzi barabarera?
Gatari yavuze ko iyo urebye abajyanama benshi bita cyane ku bahanzi bimeze nk'aho babarera. Yavuze ko iyo umuhanzi avuye muri 'Label' asubira inyuma, ahanini bitewe nuko rya shoramari ry'undi muntu riba ryahageze.
Ati
"Imyaka ibiri ikurikiraho iyo wa muntu wakureraga hakurikiraho iki? Benshi
twabonye ibikurikiraho, bikwereka ngo mu gihugu turimo kugirango ugere aho umuziki
wawe ucuruza uba umaze gushorwaho ibingana iki?"
Uyu
munyamategeko yavuze ko kontaro y'umwaka umwe idashoboka, ashingiye ku kuba
uwashoye imari mu muziki nta nyungu aba yakabonyemo.
Ahamya ko 95%
by'abantu bashora mu muziki cyane cyane umuziki 'ni ukubera kuwukunda'. Ati
"Abenshi si uko bashoramo bagamije kunguka. Abenshi ni ukubikunda."
Yavuze ko
hari n'abandi bashora mu muziki nk'imwe mu nzira yo gutuma bamenyekana. Avuga
ko amakosa menshi abahanzi bakora, ariko batareba ku ruhande rw’abo ndetse n'uruhande
rw'umuhanzi. Ati "Ibyo wowe utanga, umushoramari wawe ariwe 'Manager'
uvugana n'umuhanzi ibyo muzana ku meza, tubishyize ku munzani, umunzani urimo urahengamira
he? Turaza gusanga uzanye byinshi ari inde? Akenshi tuza gusanga abazanye
ubushobozi aribo umunzani uhengamiraho, kuko nibo bazanye byinshi."
Gatari
yavuze ko mu gihe umuhanzi asinya kontaro, muri we akwiriye kwibwiza ukuri akabanza
gutekereza cyane cyane ku byo agiye kuzatanga mu gihe azamara akorana n'uwo
mushoramari.
Yavuze ko
mu minsi ishize yabonye amashusho ya P-Fla, aho yavuzemo ko nubwo bazwi cyane ariko
kubona amafaranga yo gutega Motto ari ikibazo. Ati "Aho ni ku ruhande rwo
kwibwiza ukuri. Wowe ibwize ukuri ngo ni iki nzanye ku meza?
Gatari
yavuze ko hari abashoramari binjira mu muziki bagamije kuzamukira ku bahanzi, ibikorwa
byabo bikavugwa mu itangazamakuru nyamara nta kintu bishyuye. Avuga ko aha
ariho umuhanzi agomba gutekereza kabiri, akibaza uko bizagenda mu gihe ibikorwa
by'umushoramari bizaba byamenyekanye, ariko ibye bitaramenyekana.
Yavuze ko
bitewe n'uko abahanzi bamwe na bamwe basinya amasezerano mu buryo bumeze nk'ubwiru,
bigoye ko uwo muhanzi ashobora kujya kurega uwo mushoramari. Ati "Mu gihe amasezerano wayishe, njye nta burenganzira mfite bwo kujya gushaka undi muntu ngo aze
dukorane, oya! Mu gihe umwaka utararangira, mu gihe n'amasezerano
atararangira."
Gatari
yavuze ko umuhanzi mbere y'uko ashyira umukono ku masezerano, akwiye kwibaza niba
ibivugwa muri kontaro bizashyirwa mu bikorwa.
Ati
"Niba umuntu akubwira ngo nzategura ibitaramo bibiri mu Rwanda, koko
birashoboka? Hari ukureba, ingingo muri gushyiriraho umukono, koko birashoboka?
Yavuze ko
nta muhanzi ukwiye gusinya amasezerano yatewe n'undi muntu, ahubwo agomba
kwifashisha bagenzi be cyangwa se abanyamategeko bakamufasha kunononsora neza
kontaro mbere y'uko ayishyiraho umukono. Ati "Shaka umuntu wawe wa hafi
byibuza ushobora gusoma ibintu akabyumva, anagusomere ibyo bintu
abyumve..."
Gatari
yavuze ko bitangaje kubona umuhanzi asinya kontaro ya Miliyoni 50 Frw, ariko
ugasanga ibyanditswemo ntabyo azi, yaba ibyo agomba umushoramari cyangwa se we
ibyo agombwa n'umushoramari.
Yavuze ko hari amasezerano asinywa n'umuhanzi atangaje, ku buryo hari igihe usanga uwo muhanzi yarasinye ko ibihangano bye nta burenganzira abifiteho.
Mu 2019,
Safi Madiba yirukanwe muri The Mane kubera ko yakoranye indirimbo n'undi muhanzi
'Label' itabizi, kandi bitandukanye n'ibyari bikubiye mu masezerano
Mu 2021,
Queen Cha yateguje Bad Rama gusezerana muri The Mane, igihe kigeze ayivamo
Mu 2021, Marina yasezeye muri The Mane agaragaza ko atishimiye imikorere yayo, nyuma yayigarutsemo
Mu Kwakira
2023, Okkama yasezeye muri Label ya MetroAfro kubera ko atanyuzwe n'imikorere
yayo
Muri Mata
2021, Ish Kevin yatandukanye na Kemilson Entertainment bakoranaga nta
masezerano bafitanye- yavuyemo nta mwaka bari bamaranye
Umunyamategeko
Gatari Salim Steven yavuze ko abahanzi bakwiye guharanira gutungwa n’ibihangano
byabo binyuze mu kugirana amasezerano/Kontaro yujuje ibisabwa n’abashaka kubafasha
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUNYAMATEGEKO STEVEN
Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO