Kenshi hari ubwo umuhanzi mukuru abera ikiraro ukiri muto binyuze mu mikoranire irimo kuba yamushyira mu biganza bye cyangwa kuba bakorana indirimbo mu Rwanda. The Ben, Riderman, Bruce Melodie bari mu bahanzi bakuru bakomeje batanga umusanzu wabo.
Kenshi uzumva abantu bagaruka ku bisekuru by’umuziki
wa kizungu uvuguruye, inkundura yayo ikaba yaratangiye muri 2004, 2005, 2006 ubwo
abarimo Rafiki, Jay Polly, King James na Riderman batangiraga kwigaragaza.
Abatangiye umuziki muri icyo gihe barimo berekeza
mu binyacumi 2 bakora ibyo bashoboye kandi batanga umusanzu wabo binyuze mu
mpano zabo.
Ariko hari ubwo uzumva ingingo zivuga ko bamwe badafasha abahanzi bakiri bato mbega batarageza ikinyacumi bageze mu kibuga.
Tugiye kubagezaho zimwe mu ndirimbo zahuje ibisekuru biri mu binyacumi
n'abatarageza muri iyo myaka.
1. Ndabizi - Kellia na Alyn Sano
Muri Nzeri 2023 ni bwo Kellia yahuriye mu ndirimbo na
Alyn Sano, ikaba yararushijeho kuzamura izina ry’uyu muhanzikazi. Ibi byabaye bigizwemo uruhare na Bob Pro binyuze muri The Sound.
2. Akayobe - Manick Yani na King James
Muri Mutarama 2024 ni bwo hagiye hanze indirimbo "Akayobe" ifite inkuru itangaje nk'uko Manick Yani yabigarutseho ko yasohoye agace gato kayo, King James akayikunda.
Byaje kurangira King James ahamagaye uyu musore amusaba ko
bayikorana binarangira amusinyishije muri Zana Talent mu masezerano afite
imyaka 5.
3. Muruturuturu - Bushali na The Ben
Muri Kamena 2020 ni bwo Bushali yasohoye indirimbo yakoranye
na The Ben wari umaze iminsi mu Rwanda dore ko ubusanzwe aba muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Bidatinze kandi bongeye guhurizwa muri "Ngufite ku Mutima" na Zizou Al Pacino. Ibi bihangano byose bikaba byaratanze umusaruro wihariye mu
ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Mu mwaka wa 2021, The Ben hari mu kwezi kwa Gicurasi yiyambajwe n’umuhanzikazi
Babo bakorana indirimbo ‘Go Low’ n’ubu igifite igikundiro cyo hejuru.
5. For Real - Igor Mabano na The Ben
Ugushyingo 2020 kwasize abantu banyurwa n’umuziki n’amagambo
meza y’urukundo yari muri ‘For Real’ ikaba ari indirimbo Igor Mabano yahuriyemo na The Ben.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zari zigize Album ya Kabiri
ya Igor ndetse ikaba ku isonga mu zatanze umusaruro ukomeye
mu mwuga w’uyu mugabo wasoje amasomo ya muzika ku Nyundo ndetse kujya kuhaba umwalimu akanakora muri Kina Music.
6. Ikinyafu - Bruce Melodie na Kenny Sol
Imyaka igiye kuba 4, Bruce Melodie ahuje amaboko na Kenny
Sol yanafashije binyuze mu "Igitangaza" ndetse kuri ubu bakaba babana muri 1:55AM.
Iyi ndirimbo ifite amateka akomeye aho yaciye ibintu mu
gihe cy’icyorezo cya COVID19, ikaba yaragiye hanze mu Ukuboza 2020 ku rubuga
rwonyine rwa YouTube imaze kurebwa inshuro Miliyoni zikabakaba 4.
7. Indi Ntambwe - The Unit na Riderman
Mu Ugushyingo 2023 ni bwo abaraperi babiri B Drew na NP Ekenge
bagize itsinda rya The Unit bitabaje Riderman mu ndirimbo "Indi Ntambwe" ikubiyemo ibiba mu buzima n’ubusabe ku Mana.
8. Depanage - Ariel Wayz na Riderman
Nyakanga 2021 ni bwo abantu batangiye kuryoherwa n’uburyohe
bw’indirimbo "Depanage" ya Ariel Wayz na Riderman, ikaba ikubiyemo
ubutumwa bushishikariza abantu kuzigamira ahazaza.
9. LettreBen Kayiranga na Mico The Best
Muri Gashyantare 2024 ukwezi kw’abakundana ni bwo Ben Kayiranga
umaze ibinyacumi bitari bicye akora umuziki yafatanije na Mico The Ben bakora
indirimbo bise "Lettre".
10. Only You - Ben Kayiranga na The Ben
Nyakanga ya 2016 yasize Ben Kayiranga ubu ugize imyaka 56
akoranye indirimbo "Only You" na The Ben, irimo amagambo meza y’urukundo ikaba yarakunzwe cyane ndetse n’ubu iracyafite icyanga aho yifashishwa mu bikorwa bikomeye.
11. Njyenyine - Yverry na Butera Knowless
Uyu mugabo uzwiho kugira amagambo akora ku mutima mu bihangano
bye, Yverry yitabaje Butera Knowless bakorana indirimbo "Njyenyine".
Kuri ubu Yverry ari kubarizwa muri Canada ndetse nyuma yo
gucirwa inzira na King James ubu ari gukorana na Gauchi umuhanzi winjiye mu
gushora imari muri bagenzi be.
12. Ya Motema - Nel Ngabo na Platini P
Ukwakira 2019, Nel Ngabo na Platini P bahuriye
mu muryango mugari wa Kina Music, bahuje imbaraga bakorana indirimbo "Ya Motema". Byongereye umurindi wa Nel Ngabo n’ubu ukishimirwa n’abatari bacye yaba mu bihangano akora no ku rubyiniro.
13. Muzadukumbura - Nel Ngabo na Fireman
Mu mateka y’uruhurirane rw’abaririmbyi n’abaraperi, biragoye
kubona umuntu wavuga ko atazi indirimbo "Muzadukumbura" ya Nel Ngabo yitabajemo Fireman.
Kuva yajya hanze muri 2022 yahesheje ibihembo aba bombi ndetse ku rubuga rwa YouTube rwonyine imaze kurebwa inshuro
Miliyoni 2.4.
14. Mutuale - Nel Ngabo na Bruce Melodie
Ugushyingo 2021 kwasize inkuru ibaze neza y’uburyo
inshuti zijya ziba igihato mu rukundo rw’aba babiri. Indirimbo "Mutuale" Nel Ngabo yakoranye na Bruce Melodie iri mu zahaye Nel Ngabo umusaruro uri hejuru.
15. Urugo Ruhire - Yvan Muziki, Marina na Massamba Intore
Massamba Intore benshi mu bahanzi bafata nka Nyirarume na Se wabo mu muziki, indirimbo "Urugo Ruhire" yasubiranyemo
na Yvan Muzik na Marina ni ntagereranwa kuko yatanze umusaruro ukomeye.
Ku rubuga rwa YouTube rwonyine iyi ndirimbo imaze kurebwa
inshuro hafi Miliyoni 4 kuva yajya hanze mu Ugushyingo 2021.
16. My Dream Davis D na Melissa
Davis D yinjije mu kwezi kwa Gashyantare 2024 y’abakundana
mu ndirimbo yumvikanamo igifaransa cyinshi n'ururimi rw'Ilingala [Lingala], ahita anashyiriraho ku
isoko umuhanzikazi mushya Melissa. Uko bombi bahuje, byarabafashije cyane.
Birumvikana kuri Davis D umaze ikinyacumi akora umuziki, bikaba
ari umugisha kugira uruhare mu kuzana ku isoko impano nshya, ariko kuri Melissa
ni ibindi kuko ari uburyo bwiza n’akabando gakomeye kamufasha gukomeza
umuziki.
17. Igitangaza - Juno Kizigenza, Bruce Melodie na Kenny Sol
Kanama ya 2023 abantu bishimiye kubona aba bahanzi bafitanye amateka bahuriye kuri Album yiswe "Yaraje" ya mbere ya Juno Kizigenza. Iyi ndirimbo kuva yajya hanze, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.5 ku rubuga rwonyine rwa YouTube.
18. Closer - Uncle Austin, Meddy na Yvan Buravan
Hari hitezwe ibikomeye kandi ni byo byabaye mu ndirimbo "Closer" Uncle Austin yakoranye na Meddy uri mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.
Haraza kandi na nyakwigendera Yvan Buravan uri mu bahanzi
bari bamaze gushinga imizi ariko bari bakiri bato ugereranije n’aba bombi bari
bari gukora yaba mu myaka no mu muziki.
19. Mood - Bull Dogg na B Threy
Umwaka wa 2018 ni wo wasize winjije ku isoko ry’umuziki
abaraperi bashya binjiranye injyana bise Kinya Trap muri bo harimo B-Threy.
Ni mu gihe Bull Dogg we ari mu baraperi b’inkingi za mwamba
muri rusange ba Hip Hop. Umwaka wa 2021 wasize aba bombi bahuriye mu ndirimbo
bise "Mood".
20. Darlin - France Mpundu na Yvan Buravan
Werurwe ya 2022 ni bwo Yvan Buravan yafashishije
umuhanzikazi France Mpundu na we waje kwerekana icyo ashoboya mu ruhando rw’umuziki.
"Darlin" iri mu ndirimbo za nyuma Yvan Buravan yasize, ikaba yarabereye umugisha umuhanzikazi France Mpundu kuri ubu usigaye ukorana bya hafi na Juno Kizigenza.
TANGA IGITECYEREZO