Umukinnyi wa filime akaba n’umwe mu bazitunganya, Ingabire Appolinaire yatangaje ko mu gutegura no gutunganya filime ‘Intare y’Ingore’ yamamaye mu buryo bukomeye, byamusabye gushora arenga Miliyoni 20 Frw, kandi iyo asubije inyuma amaso asanga yaravuyemo, inamufasha kwagura amarembo ye muri Cinema.
‘Intare y’Ingore’ hari benshi bayifata nka filime y’ibihe byose u
Rwanda rwagize! Bashingira ku buhanga abayikinnyemo bagaragaje, ibice
binyuranye yafatiwemo n’uburyo inkuru y’ayo ibabaje yakinywemo kugeza ubwo
irangiye ku gice cya Cyenda.
Ni filime
yanditswe na Ingabire Appolinaire ariko yifashishije Hitimana Emmanuel kuva mu
2010, washoyemo imari, kandi buri uko bacuruzaga ibice by’ayo ku isoko, ni nako
bifashishaga ayo mafaranga mu gukora ibindi bice byabaga bisigaye.
‘Intare y’Ingore’
yagaragaje ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi Uwamahoro Antoinette wamamaye nka
Siperansiya ‘Intare y’Ingore’, inagaragaza ukwihangana kudasanzwe mu mukino kwa
Umutoni Assia usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi filime
ishingiye kuri Uwamahoro Antoinette ubangamira umwana w’umukobwa aba abereye
mukase witwa Rosine [Mutoni Assia]. Muri iyi filime amubuza amahwemo hasi no
hejuru, akamutoteza mu buryo bukomeye.
Ingabire
wayikoze nawe asobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’ubuzima, kuko yagize
igitekerezo cyo kuyikora nyuma y’uko kuva mu 2009 ashyize ku isoko filime
zakomeje izina rye nka ‘Niyibikora’ n’izindi zatumye ashikama muri Cinema.
Mu kiganiro kihariye na InyaRwanda, Ingabire yavuze ko gutunganya filime atari ibintu bya vuba, kuko yakuze akunda filime zisobanuye, bituma yiyumvamo Cinema kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu buzima, kandi yiyemeza gutanga umusanzu we.
Yakuze
afite igitekerezo cyo gukora ikinamico ariko ikavamo filime, kuko yashakaga
guhuza amajwi ndetse n’ibyo hanyuma abantu bakabibona ku mashusho.
Ati
"Nashakaga gukora ikinamico mu buryo bw'amashusho, ariko n'ubundi nkiha
intego yo kugirango nyikure mu buryo bw'amajwi, nyishyire mu buryo bw'amashusho."
Yakoze
filime mu gihe zacuruzwaga hifashishijwe CD, ubu zinyuzwa ku rubuga rwa
Youtube, ndetse n’izindi mbuga zinyuranye zicururizwaho ibihangano.
Yabanje gukina filime ze
Uyu mugabo
avuga ko yagiye agorwa n'ubushobozi cyane, kugeza ubwo rimwe na rimwe yagiye afata
icyemezo cyo gukina muri filime ze bwite, ahanini biturutse ku kuba Camera
zimwe na zimwe zitarabonekaga ku isoko.
Ingabire
asobanura ko rwari urugendo rukomeye cyane mu gutunganya filime muri kiriya
gihe. Ni nawe wanditse filime yise 'Ahashize' yavugaga ku mateka ya telefoni
ngendanwa mu Rwanda, ni filime yakoze ashyizeho umutima mu 2010.
Ajya
gutangira gukora filime ye ya mbere yise 'Niyibikora' nta mafaranga yari afite,
kandi nta kazi yari afite muri iyo minsi, kandi yagomba kuyikora uko byagenda
kose.
Yavuze ko
yahisemo kugurisha televiziyo ye, intebe ze zo muri Saloon n'ibindi ku buryo
yibuka ko yakuyemo arenga ibihumbi 110 Frw yakoresheje mu ikorwa rya filime ye
ya mbere.
Ingabire
yavuze ko akora filime ye ya mbere nta bumenyi buhagije yari afite mu ikorwa rya
filime, byatumaga akora uko ashoboye kugirango yiyungure ubumenyi.
Nyuma ya filime 'Niyibikora' yahise yinjira mu bijyanye no gukina filime 'Icyizere' anakomereza mu mwuga wo gukina filime no gutunganya filime.
Intare y'Ingore yamuhaye ijambo muri Cinema
Uyu mugabo
avuga ko mu 2010 ari bwo yanditse filime 'Intare y'ingore', nyuma yo kuyandika abika
inyandiko y'ayo mu kabati, ahubwo ashyira imbere gukora akazi ko gufata
amashusho y'ubukwe ndetse n'ibirori.
Icyo gihe
yandika filime 'Intare y'Ingore' hari hamaze igihe hasohoka ibice bya filime ‘Amarira
y'Urukundo' yakinnyemo Fabiola ndetse na Manzi yamamaye mu buryo bukomeye.
Avuga ko
yagize uruhare mu ikorwa ry'iriya filime, kuko yakozeho atunganya igice cya 13
ndetse n'igice cya 15. Yakoze kuri filime 'Amarira y'urukundo' ariko nawe
ategura filime ye 'Intare y'Ingore'
Ingabire
Apolinaire avuga ko filime ye 'Intare y'Ingore' yamamaye mu buryo bukomeye, ahanini
biturutse ku butumwa buyigize no kuba yarasohotse mu gihe abantu benshi
bayibona uko bashatse binyuze kuri CD na DVD.
Yasobanuye
ko asanzwe ari umwanditsi wa filime wita cyane kuri filime zidasanzwe, ku buryo
ijya hanze buri wese akayibazaho, biri mu mpamvu zatumye yandika filime 'Intare
y'Ingore'.
Ati
"Ni filime yamamaye cyane! Buriya nkunda gukora ikintu kikamenyekana,
mbese kikagera kure, mba numva mbishaka, kandi kikaza gifite icyo kigiye
kumarira sosiyete, icyo gihe rero nyikora ntekereza inkuru y'ayo naricaye,
ndatekereza."
Ingabire
yavuze ko yakusanyije ibitekerezo by'abantu banyuranye mu iyandikwa ry'iyi
filime, kandi yari afite amazina menshi yo kwita iyi filime 'Intare y'Ingore',
kandi ntiyatekerezaga n'abakinnyi ba filime bazakorana.
Ati
"Njyewe nayikoze numva nyine nshaka kurema abahanzi bameze batyo, muri
ubwo buryo. Nkavuga nti aba bantu bazayikina gutya, ariko sinari nzi ngo ni
bande."
Yavuze ko
abakinnyi yifashishije muri iyi filime yari asanzwe ababona bakina filime, ariko
ko byasabye gukora ijonjora ryatumye ahitamo abo bakoranye.
Ingabire yavuze ko yafashe igihe cyo gutekereza ubuzima busanzwe igihe yandika iyi filime. Ati "Naravuze nti mu buzima busanzwe, hari abantu bakundwa cyane, haba n'abantu bangwa cyane, ariko se ubundi Abanyarwanda muri filime barashaka kureba iki? Ni iki gituma abantu bahanga amaso bakagikurikirana bakireba?"
Ingabire
yavuze ko ubushakashatsi yakoze bwamweretse ko filime zibabaje abantu bazikunda
cyane, ahanini bitewe n'amarangamutima abakinnyi bakinana.
Avuga ko mu
gukora iyi filime hari ibice yakuyemo mu rwego rwo kwirinda ko byagira uwo
bikomeretse. Ati "Hari ibyo ntashyizeho ubwo nandikaga inyandiko y'ayo
(Script) ndavuga nti nimbikabya nanone abantu bashobora kuza kubitekereza
ukundi, reka mbigabanye."
Yavuze ko
yagabanyije uburemere bwayo mu kuyandika 'kubera ukuntu yari imeze'. Ati
" Hari uburemere bwayo nakuyemo, kuko no kuvuga iyi filime numvaga
binteye ishema."
Ingabire
yavuze ko mu guhitamo abakinnyi bagiye batanga ibizamini kuri buri umwe
byatumye bemeza abo gukorana, ariko kandi hari abo bagiye babona muri filime
bakabitabaza.
Uyu mugabo
yavuze ko mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime, yagiye yita cyane ku kuyobora abakinnyi
ashingiye ku iyerekwa ry'ayo yari afite, kuko hari abagiye bamuha ibitekerezo by'uko
yakoramo iyi filime, ariko akanga bitewe n'aho yashakaga kuganisha umushinga
we.
Ingabire
avuga ko yashyize hanze iyi filime mu gihe hari hagezweho kuzicuruza binyuze muri
CD mu masoko atandukanye y'u Rwanda. Ariko kandi avuga ko yandika iyi filime,
yitabaje undi muntu witwa Hitimana Emmanuel washoye imari muri iyi filime
irakorwa kugeza irangiye.
Ati
"Yazanye amafaranga nanjye nzana igitekerezo [...] Nafataga amashusho
nkanayakora, ibyo byose rero byari bikubiye mu gaciro k'ayo."
Yavuze ko
atabasha kumenya neza amafaranga iyi filime yinjije, bitewe n'uko batangira kuyishyira
hanze, bakoraga kopi ibihumbi 10 za filime zikajya gucuruzwa ku isoko. Ni kopi
zacuruzwaga nibura mu gihe cy'iminsi ibiri ndetse n'itanu.
Bitewe n'uko filime yagiye ikundwa, bongeraga umubare wa CD bakoraga. Avuga ko n'ubwo bigoye kumenya amafaranga yinjije ariko 'ni imwe muri filime zacurujwe kandi zicuruzwa neza, zatanze umusaruro ku buryo byatugiriye akamaro'.
Ni filime
anavuga ko yahinduye amateka ya cinema mu Rwanda, kuko 'yatumye' abantu bamenya
ko mu Rwanda abantu bashobora gukora filime kandi bigashoboka'.
Ingabire
avuga ko uko bacuruzaga iyi filime, ni nayo bifashishaga ayo mafaranga mu
gukora ibindi bice bya filime byabaga bisigaye. Ni filime yafashwe mu bihe bitandukanye
ku buryo igice cya mbere cyashowemo ari hejuru ya Miliyoni 5 Frw, n'aho igice
cya kane kugeza ku gice cya gatandatu yashowemo 'agera kuri Miliyoni 20 Frw'.
Iyi filime
yari ifite ibice icyenda, ku buryo avuga ko ayo bashoye bayakuyemo. Ati " Uko
byagenda kose inyungu yarabonetse."
Muri iki
gihe harasohoka filime imusubirizo, bitandukanye n’uko byari bimeze mu 2005,
ibintu bigaragaza ko Cinema y’u Rwanda yamaze gutezwa imbere.
Ab’iki gihe barasoma ku mbuto zabibwe n’abarimo Willy Ndahiro, Danny Gaga, Odette Mutoni, Sandrine Cyuzuzo, Faina Mujawamariya na Hyacinthe Uwamariya, Samusure, Nyagahene, Kanyombya, Nzovu, Mukarujanga, Nyinawambogo, Nyirakanyana. Rwasa, Manzi [Kayumba Vianney] na Fabiola [Mukasekuru Hadidja] n’abandi.
Ingabire Apolinaire
yatangaje ko bashoye Miliyoni 20 Frw mu ikorwa rya filime ‘Intare y’Ingore’
Ingabire
yavuze ko hari ibice bakuye muri filime bitewe n’uko batekerezaga ko byari
kugira ingaruka ku bantu bayireba
Uwamahoro
Antoinette wamamaye nka Intare y’Ingore yari mu bakinnyi b’imena muri iyi
filime
Umutoni
Assia usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu banyuze benshi
bitewe n’uburyo yakinnye muri iyi filime
Ingabire
yagarutse muri Cinema aho yatangiye gushyira hanze filime yise ‘Inzira y’Umusaraba’
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA INGABIRE WAKOZE FILIME ‘INTARE Y’INGORE’
KANDA HANO UREBE BIMWE MU BICE BYA FILIME 'INTARE Y'INGORE' YA INGABIRE
KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CYA FILIME ‘INZIRA Y’UMUSARABA’
TANGA IGITECYEREZO