RFL
Kigali

Aruna na Meshref begukanye igikombe cya Afurika muri Table Tennis yaberega mu Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/05/2024 11:21
0


Quadri Aruna mu bagabo na Dina Meshref mu bagore, nibo begukanye igikombe cya Afurika muri Table Tennis yaberega mu Rwanda. Iyi mikino yari yatangiye tariki 12 Gicurasi 2024 aho yaberaga muri BK Arena, yari yitabiriwe n'abakinnyi bose bakomeye muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika.



Nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa rya WTT Saudi Smash, Aruna Quadri ukomoka muri Nigeria yaje no kwegukana iki gikombe cya Afurika atsinze Mohamed El-Beiali amaseti 4-0 (11-5, 11-6, 12-10, and 11,3).

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Aruna yatangaje ko yishimiye umusaruro abonye ndetse ashimira n’u Rwanda. Yagize Ati: "Nta ntsinzi yigeze ibaho yoroshye mu marushanwa ayo ariyo yose. Nishimiye ko natanze ibyiza kandi ibyiza byanjye bivamo intsinzi. Buri gihe byahoze muri njye kutareka, nubwo naba ndi hasi, kandi nishimiye ko akazi kanjye kose kampaye intsinzi. Ningombwa gushimira u Rwanda kuba rwaratanze ibikoresho byiza ndetse no kutwakira neza ku bakinnyi,kandi ndifuza kuzagaruka muri iki gihugu cyiza. "

Aruna kuri ubu ni nimero ya 19 ku rutonde rw'abakinnyi beza ku Isi

Kimwe na Aruna, Meshref mu cyiciro cy'abagore yegukanye igikombe bimugoye cyane kuko yabanje gutsindwa amaseti 2 na Mariam Alhodaby ariko aza guturuka inyuma amutsinda amaseti 4-3 (8-11, 11-13, 11-3, 11-6, 11-5, 9-11, 11-6, 11-6).

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Meshref yishimye cyane atangaza ko ibi abikoze avuye no mu mvune. Yagize Ati” Nishimiye ko nashoboye kugaruka, cyane cyane kugaruka mvuye mu mvune nagize mbere y'aya marushanwa. Ni ngombwa gushimira umuryango wanjye na mama, bitanze kubana nanjye mu Rwanda. Byari intsinzi ikomeye kuri njye hano muri iki gihugu cyiza cyu Rwanda, kandi ibi bihe nzabyishimira cyane igihe kinini.“

Dina yari amaze imyaka 3 atsindirwa ku mukino wa nyuma gusa kuri ubu akaba yakoze ibisa n'amateka 

Nyuma y'iri rushanwa ry'igikombe cya Afurika, abakinnyi bafashe akaruhuko kuri uyu wa 3, mu gihe kuva kuri uyu wa kane tariki 16 bazatangira imikino yo gushaka itike y'imikino Olempike izabera mu Bufaransa mu mpeshyi y'uyu mwaka.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND