Quadri Aruna mu bagabo na Dina Meshref mu bagore, nibo begukanye igikombe cya Afurika muri Table Tennis yaberega mu Rwanda. Iyi mikino yari yatangiye tariki 12 Gicurasi 2024 aho yaberaga muri BK Arena, yari yitabiriwe n'abakinnyi bose bakomeye muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika.
Nyuma
yo kwitwara neza mu irushanwa rya WTT Saudi Smash, Aruna Quadri ukomoka muri
Nigeria yaje no kwegukana iki gikombe cya Afurika atsinze Mohamed El-Beiali
amaseti 4-0 (11-5, 11-6, 12-10, and 11,3).
Nyuma
yo kwegukana iki gikombe, Aruna yatangaje ko yishimiye umusaruro abonye ndetse
ashimira n’u Rwanda. Yagize Ati: "Nta ntsinzi yigeze ibaho yoroshye mu
marushanwa ayo ariyo yose. Nishimiye ko natanze ibyiza kandi ibyiza byanjye
bivamo intsinzi. Buri gihe byahoze muri njye kutareka, nubwo naba ndi hasi,
kandi nishimiye ko akazi kanjye kose kampaye intsinzi. Ningombwa gushimira u
Rwanda kuba rwaratanze ibikoresho byiza ndetse no kutwakira neza ku bakinnyi,kandi ndifuza kuzagaruka muri iki gihugu cyiza. "
Aruna kuri ubu ni nimero ya 19 ku rutonde rw'abakinnyi beza ku Isi
Kimwe
na Aruna, Meshref mu cyiciro cy'abagore yegukanye igikombe bimugoye cyane kuko
yabanje gutsindwa amaseti 2 na Mariam Alhodaby ariko aza guturuka inyuma
amutsinda amaseti 4-3 (8-11, 11-13, 11-3, 11-6, 11-5, 9-11, 11-6, 11-6).
Nyuma
yo gutsinda uyu mukino, Meshref yishimye cyane atangaza ko ibi abikoze avuye no
mu mvune. Yagize Ati” Nishimiye ko nashoboye kugaruka, cyane cyane
kugaruka mvuye mu mvune nagize mbere y'aya marushanwa. Ni ngombwa gushimira
umuryango wanjye na mama, bitanze kubana nanjye mu Rwanda. Byari intsinzi
ikomeye kuri njye hano muri iki gihugu cyiza cyu Rwanda, kandi ibi bihe
nzabyishimira cyane igihe kinini.“
Dina yari amaze imyaka 3 atsindirwa ku mukino wa nyuma gusa kuri ubu akaba yakoze ibisa n'amateka
Nyuma
y'iri rushanwa ry'igikombe cya Afurika, abakinnyi bafashe akaruhuko kuri uyu wa
3, mu gihe kuva kuri uyu wa kane tariki 16 bazatangira imikino yo gushaka itike
y'imikino Olempike izabera mu Bufaransa mu mpeshyi y'uyu mwaka.
TANGA IGITECYEREZO