Inkuru zivuga ku kudafatanya hagati y’ibisekuru by’umuziki zikunze kugarukwaho, ariko hari ingingo zigarukwaho cyane zibitera nubwo zitavugwaho rumwe.
Kenshi usanga abantu bavuga ko hakiri ikibazo gikomeye mu
mikoranire hagati y’ibisekuru by’umuziki. Bamwe bavuga ko bigoranye cyane kuba
umuhanzi mukuru yafasha umuto.
Urugero, mu kiganiro inyaRwanda iheruka kugirana na
Nadiya, Kellia na Oxygen, aba bakobwa bumvikanishije ko hakiri abahanzi bakuru bacye bashobora gufasha abakiri bato.
Mu mpamvu batangaga ni uko bamwe bumva ko bari ku rundi
rwego, abandi bakanga kubikora kuko babona bagenzi babo batabikora.
No kuba hari igitutu kiba muri abo bakuru ndetse no
mu bafana, usanga baba bavuga ko umuhanzi wakoranye n'ukiri muto yitesheje
agaciro.
Ubwo twaganiraga na Riderman, yaragaragaje ko ibi bintu bikomeje gufatwa gutya byazakurura amakimbirane
hagati y’ibisekuru kandi nyamara abantu babirebera mu nguni itariyo.
Uyu muraperi uri mu barambye mu muziki nyarwanda yibukije ko abantu benshi
bakora ubusesenguzi birengagiza ingingo nyayo.
Ntiyahakanye ko hari abahanzi badashaka gukorana n’abandi
ariko avuga ko baboneka mu biragano bitandukanye atari ingingo imwe ireba aba n'aba.
Yagaragaje ko abantu bareba mu bahanzi bakuru
birumvikana uhereye kuri we ukomeje gufasha Karigombe, The Ben wafashije
Shaffy na King James uri gufasha Manick Yani.
Yavuze ko uwavuga gutyo yaba ashaka gukurura
amakimbirane ashingiye ku bisekuru nyamara ntabyacitse irimo.
Ni ingingo yumvikana kuko no mu bahanzi bakizamuka hari ubwo
byanga ku bijyanye no kuba umwe yakorana n'undi.
Gusa inshingano yo kuba abahanzi bakuru bafasha abato
ikaba ari ingenzi mu kurushaho gutera imbere uruganda rw’umuziki abantu
basangira amakuru y’amakosa yagiye akorwa.
Haza kandi ikindi kintu gikomeye bifasha abahanzi
bakuru mu bihe by’ibitaramo byabo biyambaza izo mbaraga bikarushaho kwitabirwa
no kunyura ababyitabiriye.
Mu busaza bwabo kandi usanga basarura amatunda y'ibyo babibye biturwa banafite icyo kubwira ibindi biragano by’umuziki.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA KELLIA, NANA NA OXYGEN
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA RIDERMAN WAGARAGAJE UMURONGO ABONAMO IBINTU
TANGA IGITECYEREZO