RFL
Kigali

Impamvu ubufatanye buri hasi mu muziki nyarwanda budakwiriye kubonerwa mu ndererwamo y’ibisekuru

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/05/2024 13:33
0


Inkuru zivuga ku kudafatanya hagati y’ibisekuru by’umuziki zikunze kugarukwaho, ariko hari ingingo zigarukwaho cyane zibitera nubwo zitavugwaho rumwe.



Kenshi usanga abantu bavuga ko hakiri ikibazo gikomeye mu mikoranire hagati y’ibisekuru by’umuziki. Bamwe bavuga ko bigoranye cyane kuba umuhanzi mukuru yafasha umuto.

Urugero, mu kiganiro inyaRwanda iheruka kugirana na Nadiya, Kellia na Oxygen, aba bakobwa bumvikanishije ko hakiri abahanzi bakuru bacye bashobora gufasha abakiri bato.

Mu mpamvu batangaga ni uko bamwe bumva ko bari ku rundi rwego, abandi bakanga kubikora kuko babona bagenzi babo batabikora.

No kuba hari igitutu kiba muri abo bakuru ndetse no mu bafana, usanga baba bavuga ko umuhanzi wakoranye n'ukiri muto yitesheje agaciro.

Ubwo twaganiraga na Riderman, yaragaragaje ko ibi bintu bikomeje gufatwa gutya byazakurura amakimbirane hagati y’ibisekuru kandi nyamara abantu babirebera mu nguni itariyo.

Uyu muraperi uri mu barambye mu muziki nyarwanda yibukije ko abantu benshi bakora ubusesenguzi birengagiza ingingo nyayo.

Ntiyahakanye ko hari abahanzi badashaka gukorana n’abandi ariko avuga ko baboneka mu biragano bitandukanye atari ingingo imwe ireba aba n'aba.

Yagaragaje ko abantu bareba mu bahanzi bakuru birumvikana uhereye kuri we ukomeje gufasha Karigombe, The Ben wafashije Shaffy na King James uri gufasha Manick Yani.

Yavuze ko uwavuga gutyo yaba ashaka gukurura amakimbirane ashingiye ku bisekuru nyamara ntabyacitse irimo.

Ni ingingo yumvikana kuko no mu bahanzi bakizamuka hari ubwo byanga ku bijyanye no kuba umwe yakorana n'undi.

Gusa inshingano yo kuba abahanzi bakuru bafasha abato ikaba ari ingenzi mu kurushaho gutera imbere uruganda rw’umuziki abantu basangira amakuru y’amakosa yagiye akorwa.

Haza kandi ikindi kintu gikomeye bifasha abahanzi bakuru mu bihe by’ibitaramo byabo biyambaza izo mbaraga bikarushaho kwitabirwa no kunyura ababyitabiriye.

Mu busaza bwabo kandi usanga basarura amatunda y'ibyo babibye biturwa banafite icyo kubwira ibindi biragano by’umuziki. 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA KELLIA, NANA NA OXYGEN


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA RIDERMAN WAGARAGAJE UMURONGO ABONAMO IBINTU


Kellia uri hagati yagaragaje ko yihereyeho yafashijwe na Alyn Sano bityo hari abo biteguye gufashaNadiya Nana yavuze ko nubwo hari abikandagira banga gusekwa na bagenzi babo cyangwa abafana ariko hari abiteguye gufashaRiderman asanga icyo kibazo nta gihari n'abagisobanura batyo baba birengagije ingingo nyinshi ndetse bashaka gukurura amakimbirane adashinga Oxygen ni umwe mu bahanzi bari mu kiganiro cyagarutse ku ngingo y'ubufatanye mu bahanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND