RFL
Kigali

Haburaga gato ngo batandukane! 'Couples' 5 z'ibyamamare zasezeranye bwa Kabiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/05/2024 11:06
0


Mu bihugu byateye imbere, gusezerana bwa Kabiri hagati y'abashakanye ni ibintu bikorwa cyane, byumwihariko ku bendaga gutandukana. Ibi bikunze kugaragara cyane mu byamamare mpuzamahanga byagiye bigira ibibazo mu rushako bigahitamo kongera gusezerana bushya mu gihe byendaga gutandukana.



Gusezerana bwa Kabiri hagati y'abashakanye bizwi nka 'Vow's Renewal' mu Cyongereza, ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko abashakanye basezeranye bushya, bagasiga inyuma ibyabateranyaga bagatangira bushya urugendo rw'urukundo.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara 'Couples' z'ibyamamare by'i mahanga byagiye bigirana ibibazo mu rushako ku buryo byavugwaga ko gatanya iri hafi, nyamara bakongera kwiyunga ndetse bakanasezerana bwa Kabiri nk'ikimenyetso cyo gutangira urugendo rw'urukundo rushya.

US Weekly yatangaje urutonde rwa 'Couples' 5 zizwi mu myidagaduro zasezeranye bwa Kabiri mu gihe byavugwaga ko bagiye gutandukana:

1. David Beckham na Victoria Beckham

Si ubwa mbere si ubwa kabiri mu rugo rwa David Beckham na Victoria Beckham havuzwemo ibibazo gusa bishingiye ku buhehesi bw'uyu mugabo wakanyujijeho muri Ruhago mu makipe nka Machster United, Paris Saint Germain n'izindi.

David Beckham aherutse kubikomozaho muri filime mbarankuru ku buzima bwe (Documentaire) yitwa 'Beckham' aho yiyemereye ko yagiye aca inyuma umugore we Victoria inshuro zitabarika ndetse ko mu 2016 yari yamusabye ko batandukana. Nubwo Victoria yifuzaga gatanya, Beckham yamusabye imbabazi bariyunga ndetse basezerana bwa kabiri muri Mutarama ya 2017.

2. Jay Z na Beyonce

Aba nibo bafatwa nka 'Couples' ya mbere mu muziki wa Amerika bitewe n'uko aribo batunze agatubutse kurusha ibindi byamamare, ndetse bombi bafatwa nk'ikingi za mwamba mu muziki. Ku bakurikirana imyidagaduro ntibazibagirwa umwaka wa 2016 ubwo Beyonce yasohoraga album yise 'Lemonade' yari igizwe n'indirimbo zivuga ko Jay z yamuciye inyuma.

Aya makuru yarasakaye hirya no hino ku buryo bamwe bavugaga ko ibyo Beyonce avuga atari ukuri ahubwo ko yabikoze kugirango acuruzze album ye. Nyamara nyirubwite Jay Z yahise yemera ko yamuciye inyuma nawe abicisha muri album yise '4:4'. Aba bombi kandi mu 2017 batangarije Vogue Magazine ko Jay Z yaciye inyuma Beyonce mu 2014, ndetse ko n'indirimbo yashyize kuri iyi album yazanditse muri uwo mwaka agifite agahinda.

Muri Nzeri ya 2018 Jay Z na Beyonce basezeranye bwa Kabiri barikumwe n'abana babo batatu. Nyuma yo gukora ubukwe bwa kabiri bahise basohora album bahuriyeho bise 'Everything Is Love', aho bagarutse ku kuba Beyonce yarahagaritse gatanya yendaga gusaba uyu muraperi wa mbere ukize ku Isi.

3. Justin Timberlake na Jessica Biel

Icyamamare mu njyana ya 'Pop', Justin Timberlake wahawe akazina ka 'Prince of Pop', ari mu bahanzi bamaze igihe  kirenga imyaka 30  mu muziki, Timberlake n'umugore we Jessica Biel usanzwe ukina filime, bari muri 'Couples' zikunze kugarukwaho i Hollywood. Gusa nabo bigeze kunyura mu bihe bitoroshye mu 2021 dore ko ibinyamakuru by'imyidagaduro byakunze kuvuga ko baba bagiye gutandukana. Ibi ariko siko byagenze kuko mu Kuboza kwa 2022, aba bombi basezeranye bundi bushya mu birori bakoreye mu Butaliyani.

4. Ellen DeGeneres na Portia De Rossi

Umunyarwenya akaba n'icyamamare kuri televiziyo Ellen DeGeneres, ni umwe mu byamamare byiyemererako biryamana n'abo bajuje igitsina (Lesbian). Mu rugo rwe n'umugore mugenzi we Portia De Rossi barushinze mu 2008 hakunze kuvugwamo umwuka utari mwiza.

Byumwihariko mu 2022 havuzwe ko De Rossi yasabye Ellen guhagarika akazi cyangwa bagahana gatanya. Ibi koko niko byagenze Ellen yasezereye ikiganiro cye kuri Televiziyo ya ABC yari amaze imyaka 25 akora atangaza ko agiye guha umwanya we umuryango we. Muri Gashyantare ya 2023 Ellen na De Rossi basezeranye bwa kabiri.

5. Justin Bieber na Hailey Baldwin

Kuva mu 2022 hakunze kuvugwa ko umuhanzi w'icyamamare Justin Bieber n'umunyamideli Hailey Baldwin batabanye neza. Ibi byarushijeho kugarukwaho ubwo Bieber mu 2023 yatangarizaga Rolling Stone ko yicuza kuba yarakoze ubukwe akiri muto. Ntibyatinze Sebukwe witwa Stephanie Baldwin nawe atangaza ko mu rugo rw'umukobwa we n'uyu muhanzi ko harimo ibibazo.

Byavugwaga ko mu byo Justin atumvikanaho n'umugore harimo nko kuba yaramusabaga ko atakongera gusubira mu muziki. Nyamara nubwo inkuru zitasibaga kuvuga ko aba bombi bari mu nzira ya gatanya dore ko Hailey yari yarakuyemo impeta yambitswe n'uyu muhanzi, baje gutungurana batangaza ko basezeranye bwa Kabiri ndetse ko bagiye kwibaruka imfura yabo. Ibi babitangaje ku wa Gatanu w'icyumweru gishize.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND