RFL
Kigali

Abahanzi b’i Kigali bagiye guhurira n’abo muri USA mu kwizihiza #Kwibohora30

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2024 10:43
0


Abahanzi bakomeye mu Rwanda, aba Dj n’abahanzi babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe bagiye guhurira muri Massachusetts mu Mujyi wa Boston mu gitaramo kigamije kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, mu rugendo rugamije kubaka Igihugu mu nguni zose z’ubuzima.



Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yehoyada Mbangukira, ubwo yari muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington, tariki 3 Gashyantare 2024, yavuze ko uyu mwaka wihariye ku Banyarwanda.

Ati “2024 ni umwaka udasanzwe ku gihugu cyacu. Turizihiza imyaka 30 yo kuvuka kw’igihugu cyacu n’intambwe cyateye ndetse n’amahitamo twakoze n’ayo dukomeza gukora buri munsi.’’

Iki gitaramo cyiswe ‘Made in Rwanda Weekend’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere, mu Mujyi wa Boston. Afro Hub iri gutegura iki gitaramo, yatangaje ko kizaba mu gihe cy’iminsi itatu, guhera ku wa 4 kugeza ku wa 7 Nyakanga 2024.

Ugeziwe Ernesto uri mu bashinze Afro Hub, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kizarangwa n’ibikorwa binyuranye bigamije kwizihiza umunsi wo Kwibohora mu buryo bwihariye.

Ati “Ni ubwa mbere iki gitaramo twiswe ‘Made in Rwanda Weekend’ kigiye kuba, twagiteguye mu rwego rwo guhuza abahanzi n'aba Dj bagezweho, yaba abo mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30.”

Yavuze ko batangiye ibiganiro na bamwe mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, cyane cyane ab’amazina akomeye. Ati “Twagiranye ibiganiro n’abahanzi bakomeye kandi bagezweho mu Rwanda bamaze igihe kinini mu muziki, ndetse twanaganiriye n’abahanzi bakiri bato ariko bigaragaje cyane ku ruhando rw’umuziki, ubu twatangiye kubafasha kubona ibyangombwa.”

Ugeziwe Ernesto anavuga ko bari mu biganiro n’abahanzi bo mu Rwanda bakorera umuziki muri Amerika ndetse n'aba Dj kugirango bazahurire ku rubyiniro n’abanyarwanda bazaba baturutse i Kigali.  

Ati “Abahanzi babarizwa hano muri Amerika bakomeye twamaze kuvugana, igisigaye ni uko dushyira ku murongo ibyo badusaba n’ibyo nabo tubasaba hanyuma tugakora igitaramo.”

Uyu musore yirinze gutangaza amazina ya bamwe mu bahanzi bakomeye ndetse na ba Dj bavuganye, ariko yumvikanisha ko benshi muri bo bamaze kugera ku biganiro bya nyuma bishamikiye ku kuba bakorana muri iki gitaramo kizamara iminsi itatu.

Ni ibitaramo avuga ko bari guteganya ko bizajya  biba buri mwaka, byumwihariko mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.

Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye ifite igisobanuro cy’ibintu bibiri; ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’Igihugu guhinduka kikaba Igihugu kindi Abanyarwanda bakwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka bibuka.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo rye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 19, yabereye muri Kigali Convention Center.

Perezida Kagame yavuze ko 'uyu mwaka Igihugu cyacu gifite byinshi byo gukora'. Avuga ko imyaka 30 ishize 'tuvuye mu icuraburindi, abacu bishwe twabuze batagira ingano'.

Yavuze ko nubwo hari abijijisha bakagoreka amateka, ukuri kuzwi. Yabwiye abanyarwanda ko nubwo umubare w'abapfobya amateka ari 'bake' ariko 'ni ikibazo dukwiye guhangana nacyo'.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye 'irimo ibyo byago ariko irimo n'igihugu guhinduka kiba igihugu gikwiye kitari ikijyanye n'ayo mateka'.

Ati "Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n'igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n'ayo mateka nayo twibuka.

Perezida Kagame yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda n'ubuzima bw'abantu n'imiterere y'Igihugu' bijyanye n'ukuntu ibisekuru bisimburana. 

Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n'iyo u Rwanda rumaze 'igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza'. 

Ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Boston hagiye kubera igitaramo “Made in Rwanda Weekend” kigamije kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

Abahanzi b’i Kigali bategerejwe muri USA mu gutaramira Abanyarwanda n’abandi batuye muri Boston mu kwizihiza umunsi wo kwibohora





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND