RFL
Kigali

Ikipe ya AS Muhanga yatanze ikirego simusiga muri FERWAFA gishobora kurangiza Espoir FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/05/2024 9:40
0


Ikipe ya AS Muhanga yareze ikipe ya Espoir FC ivuga ko ikinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa, ndetse no kuba ifite abakinnyi barenga umubare bemewere ku mwaka w'imikino.



Ni ikirego ikipe ya AS Muhanga yanditse tariki 15 Gicurasi 2024, gusa ikigeza muri FERWAFA kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024. Muri uru rwandiko InyaRwanda ifite impanga yarwo, ikipe ya AS Muhanga yarezemo Espoir FC, hagaragaramo ibirego bibiri aho ikirego cya mbere kivuga ko ikipe ya Espoir FC ikinisha abakinnyi 34 aho kuba abakinnyi 30 nk'uko amategeko ya FERWAFA abiteganya.

Ikipe ya AS Muhanga yagize iti: "Espoir FC ikinisha abakinnyi 34 aho kuba 30 kandi bitemewe. Muri abo bakinnyi 30, bafite license z'ikipe nkuru ndetse n'abandi 4 bafite license zo mu ikipe ntoya (Junior) kandi bijyanye n'imyaka bafite bakaba batemerewe kugira izo license kuko barengeje imyaka 20."

Muri aba bakinnyi bafite ibyangombwa (License) zo mu ikipe nto AS Muhanga iri kuvuga, ni Watanga Christian Milembe, Barengayabo Abdallah, Biraboneye Aphrodice na Joseph Njanjali.

Ikipe ya AS Muhanga mu kirego cyayo ikomeza ivuga ko "Ikipe ya Espoir FC ifite umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) ufite imyirondoro 3 itandukanye muri system ya FIFA TMS na FERWAFA Connect."

Umukino wa nyuma Espoir FC yari yakinnye mu mpera z'icyumweru, yatsinze Ivoire Olympic ihita ikatisha itike y'imikino ya kamarampaka 

AS Muhanga ikomeza ivuga ko license uyu Watanga afite muri FERWAFA yanditse ho Christian Watanga Milembe, mu gihe muri FIFA TMS hagaragaraho imyirondoro ibiri umwirondora wa mbere akaba yitwa Christian Watanga Milembe aho kugera tariki 11 Gicurasi 2024 yagaragazaga ko itaremerwa muri system ya FIFA TMS.

Umwirondoro wa kabiri, AS Muhanga ivuga ko kugaragaza ari mu ikipe ya Espoir FC yitwa Christian Watanga Mulemba, nyamara muri system ya FIFA Connect ntabwo agaragara mu ikipe ya Espoir FC ahubwo akaba afite License yanditseho Christian Watanga Milembe aho ibarwa mu bakinnyi batarenge imyaka 20 kandi we ayirengeje, ari byo bituma ku mukino Espoir FC yakinnye uyu musore bandika Christian Watanga M, bituma izina rye rya gatatu bataryandika ryose.

Ikipe ya AS Muhanga yatanze ikirego ni imwe mu makipe akumbuye icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda 

Nyuma y'ibi byose, ikipe ya AS Muhanga yasabye FERWAFA ko ikipe ya Espoir FC binyuze mu mategeko yakurwaho amanota yose yaba yarabonye mu gihe yakoresheje uyu mukinnyi.

Iki kirego gitanzwe nyuma yaho ikipe ya AS Muhanga ibuze itike y'imikino ya nyuma yo gukuranwamo ku makipe ashaka kuzamuka, dore ko yabaye iya gatatu irushwa amanota 5 n'ikipe ya Espoir FC kandi mu matsinda 2 y'icyiciro cya kabiri hazamuka amakipe 2 muri buri tsinda.

Mu gihe Espoir yaterwa mpaga bigendanye n'ikirego AS Muhanga yatanze, iyi kipe yo mu majyepfo y'u Rwanda niyo yahita ifata umwanya wa kabiri igasanga amakipe ya Intare, Vision FC na Rutsiro FC mu mikino yo gukuranwamo.

Ubusanzwe aya niyo makipe yabonye itike y'imikino ya nyuma izavamo amakipe 2 azasimbura Sunrise FC na Etoile de l'Est mu cyiciro cya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND