RFL
Kigali

Michael Cohen yemeye ko yategetswe na Trump kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/05/2024 8:50
0


Michael Cohen wahoze ari umunyamategeko wa Donald Trump, yemereye urukiko ko yategetswe n’uyu muherwe kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni witwa Stormy Daniels ngo atazigera avuga ko baryamanye.



Michael Cohen wigeze kuba umwunganizi mu mategeko wa Donald Trump, yabwiye urukiko ko uyu witegura kwiyamamariza ubuperezida yamutegetse kwishyura rwihishwa ibihumbi 130 by’amadolari umukinnyi wa filime z’abakuru habura iminsi ngo amatora ya 2016 abe.

Yabwiye urukiko ko ayo mafaranga yishyuwe Stormy Daniels hagamijwe kumucecekesha ngo adashyira ku karubanda ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Trump. Ibyo nabyo bikagira ingaruka k’ukwiyamamaza kwe.

Umunyamategeko Michael Cohen yamaze amasaha menshi mu cyumba cy’urukiko rw’i New York, atanga ubuhamya bushinja Donald Trump wahoze ari umukoresha we.

Mu buhamya bwe, yavuze ko amafaranga yishyuwe Stormy Daniels, Trump yajijishije akayita ikiguzi cya serivisi z’amategeko.

Cohen yavuze ko yategetswe na Trump kwishyura Stomy ngo ahishe ibanga ry’uko baryamanye

Donald Trump ni we wa mbere wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugejejwe mu rukiko ngo aburanishwe mu rubanza nshinjabyaha.

Uyu wahoze ari umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashinjwa ibirego 34 byerekeranye no kuba yarabeshye mu nyandiko z’ubucuruzi z’ikigo cye Trump Organization gicuruza ibijyanye n’imitungo itimukanwa.

Uko kubeshya gufatiye kuri ayo madolari ibihumbi 130 bivugwa ko yishyuwe Stormy Daniels. Ayo mafaranga Trump bivugwa ko yabeshye, ayita ko yishyuwe umunyamategeko Cohen muw’2017, nk’ikiguzi cy’akazi kajyanye n’amategeko yakoze.

Mu buhamya butyaye, Cohen yabwiye inteko y’abacamanza 12 baburanisha uru rubanza ko Trump yatanze uburenganzira bwo kwishyura binyuranyije n’amategeko ayo madorali, mu nama yabaye mbere gato y’amatora.

Icyo gihe, abashinzwe kwamamaza Trump bari bamaze kumenya ko StormyDaniels yenda kugurisha inkuru y’uko yaryamanye na Trump mu 2006, ahaberaga irushanwa ry’umukino wa Golf wahuzaga ibyamamare. Cyangwa mu gihe yaba yishyuwe akabiceceka.

Cohen avuga ko yishyuye Daniels icyo kiguzi cyo kubika ibanga, amafaranga ayavanye kuri konti ye bwite, kandi atajyaga kubikora we ubwe atabibwirijwe na Trump. Mu 2017 ni bwo Trump yamwishyuye aya mafaranga yari yahaye Stormy Daniels yo kubika ibanga.

Trump yari aherutse guhamya ko atigeze aryamana n’uyu mukinnyi wa filime z’urukozasoni 

Ibi abitangaje mu gihe Donald Trump aherutse gutera utwatsi ibyo kuryamana na Stormy Daniels akavuga ko uyu mugore agamije kumusebya ndetse ko akorana n’abantu bamurwanya badashaka ko yongera kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND