RFL
Kigali

Ikibazo cya Internet kizacyemuka ryari?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:14/05/2024 14:16
0


Mu bihugu byinshi b’Afurika y’Iburasirazuba bari mu bihe bitoroshye byatewe n’icika ry’urutsinga rwa Interinete rwacikiye hafi y’igihugu cya Afurika y'Epfo.



Kuva ku cyumweru ku masaha y’umugoroba cyane cyane, abaturage batuye muri Afurika y’Iburasirazuba batangiye kwinubira ubushobozi bwa Interinete bwari bwagabanyutse cyane ku kigero cyo hejuru.  

Ibi byatumye ibigo by’ikoranabuhanga bitanga Interinete byandikira abakiriya babyo babiseguraho kubwo ikibazo cyabaye.

Nyamara n’ubwo biseguye ku bakiri babo, ikigo kimwe ntcyo cyakora kugira ngo cyongere kugira Interinete yihuta nkuko byari bisanzwe hatabayeho kubanza gukorera hamwe bagasana ibyangiritse ari nabyo bitanga Interinete.

MTN Rwanda yoherereje abafatabuguzi bayo ubutumwa bubamenyesha ikibazo cyavutse ku ihuzanzira rya internet mpuzamahanga.

Ubwo butumwa bwagiraga buti: “Bakiriya bacu, turabamenyesha ko ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa internet muri Afurika y’Iburasirazuba kitarakemuka. Turacyari kubikurikirana ngo muhabwe serivisi za internet nk’uko bisanzwe. Tubiseguyeho ku mbogamizi byateje.”

 

Ifoto igaragaza ivomo ry Internet ibihugu byo muri Africa bikoresha. Reba urutsinga rw'ubururu rwa EASSy ruturuka mu gihugu cya South Africa rukagera mu gihugu cya Sudan nirwo rwagize ikibazo bigira ingaruka mu bihugu bitandukanye kuko ariryo vomo rya Connexion.

Mu masaha 48, dore uburyo Internet yagabanutse ugereranyije n'umuvuduko yari ifite mu cyumweru gishize.Umurongo uvunaguye ni uburyo Internet yagendaga mu cyumweru cyabanje mu gihe umuromgo w'ibara ry'ubururu ritsindagiye ni igipimo Internet yagenderagaho.


Reba uburyo igihugu cya Tanzania cyashegeshwe n'ibura rya Internet

Si ubwa mbere ibi bibaye abaturage bakajya mu icuraburindi ryo kutabona interinete ihagije aho mu kwezi kwa Werurwe iki kibazo cyabaye mu bice bitandukanye bya Afurikaby’umwihariko igice cy’Afurika y’iburengerazuba na Amagepfo ya Afurika.

Nk’uko tubikesha Cloudflare Radar , uyu muvuduko wa Internet wagabanutse mu bice bya Afurika y’iburasirazuba ku kigero kiri hagati ya10% - 25% gusa ariko igihugu cya Tanzania akaba aricyo cyashegeshwe cyane aho iri gabanuka ryageze ku kigero cya 30% cy’umuvuduko bari basanganywe wa Interinete.

Iri gabanuka ry’umuvuduko wa Interinete ryatewe n’imwe mu biyoboro yangijwe nk’uko Ben Roberts wo mu kigo Liquid Intelligent Technologies yabitangaje. Ben Roberts yavuze ko rumwe mu ntsinga zica ku nkombe za Africa y’iburasirazuba, ku cyumweru mu gitondo rwacikiye muri 45km mu majyaruguru y’umujyi wa Durban muri Africa y’Epfo.

Nyamara n’ubwo uru rutsinda rwangiritse bikaba bizatwara igihe kugira ngo rwongere rusanwe, Afurika ifite ubundi buryo bwo kuba yakomeza gukoresha interinete iva mu burayi mu gihe imiyoboro yaEASSy na Seacom iri gusanwa. Kuri ubu, abahanga muri connexion barimo bagerageje gukura amakuru muri izi nsinga bakayohereza mu yindi miyoboro.


Ibihugu biri mu bibazo byo kubura Internet (Photo: BBC)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND