Kigali

Tuff Gang yagarutse mu isura nshya bigizwemo uruhare na Kevin Montana na The Ben

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2024 13:48
0


Abaraperi bakomeye Ndayishimiye Malik Bertrand [Bull Dogg], Elia Rukundo [Green P] ndetse na Hakizimana Amani [P-Fla] bamamaye mu itsinda rya Tuff Gang, bongeye guhurira mu ndirimbo nyuma y’imyaka myinshi yari ishize bigizwemo uruhare n’umuhanzi mushya Kevin Montana ndetse na The Ben.



Aba baraperi bamaze igihe bateguza igaruka rya Tuff Gang nshya, kandi bumvikanisha ko hari ibihangano binyuranye bari gukoraho birimo na Album yabo. Ubuzima bagiye baririmba mu ndirimbo bwatumye umubare munini ubakunda kurushaho.

Kevin Montana yinjiye mu muziki ahereye ku guhuriza hamwe mu ndirimbo aba baraperi, ndetse bayihuriramo n’umunyamakuru Bac-T wabaye umuraperi ukomeye ndetse na Khalfan wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye.

Kevin yabwiye InyaRwanda ko yinjiye mu muziki kubera ko awukunda  cyane kandi yakoranye n’abahanzi banyuranye byatumye yisanga mu muziki.

Ati “Icya mbere impamvu ninjiye mu muziki, nkunda umuziki muri rusange, icya kabiri, nakuze nkunda umuziki, nkorana n’abahanzi batandukanye mu gihugu cy’u Rwanda, mbashyigikira mu buryo bugiye butandukanye, hanyuma noneho abenshi muri rusange, hanyuma nza kugira igitekerezo cyo kuba nanjye naririmba, nanjye nkagira indirimbo ijya hanze, ni uko byaje.”

Kevin yavuze ko ajya kwinjira mu muziki yaganiriye n’abantu banyuranye barimo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. Yabwiye uyu muhanzi ko yibaza ku hazaza he igihe azaba atakiri mu mwuka w’abazima, bituma atekereza ku gihangano yasiga kizajya gituma abantu bamwibuka.

Ati “Mu by’ukuri The Ben niwe watumye nkora umuziki, kuko yanteye imbaraga. Naramubwiye nti ariko se ubu ndamutse nitabye Imana abantu bazanyibukira kuki? Ko mwebwe mufite ibihangano, njyewe bazanyibukira kuki? Arambwira ati ese ubundi wakoze indirimbo izakomeza kuba ikirango cyawe no mu gihe waba utakiriho.”

Uyu mugabo avuga ko gukorana n’abahanzi banyuranye, abanyamakuru n’abandi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere uruganda rw’umuziki mu Rwanda, byamufashije guhuriza aba baraperi mu ndirimbo imwe bise “Twendeleye.”

Kevin Montana avuga ko The Ben yamugiriye inama yo gukora Hip Hop bituma atekereza ku nshuti ze Green P, Bull Dogg ndetse na P-Fla bibumbiye muri Tuff Gang.

Ati “Impamvu nahisemo gukorana na Tuff Gang ni uko ari inshuti zanjye; icya kabiri ni uko The Ben yambwiye ati ‘injyana wowe ushobora kuririmbamo ni Hip Hop, rero ambwiye uko ndavuga nti reka mpuze bariya basore cyane ko ari inshuti zanjye, kandi ari abahanga mu kuririmba Hip Hop, kandi bamaze gutera imbere.”

Akomeza ati “Ben yumvise uburyo ndirimbamo, yumva injyana yanjye ari Hip Hop, niwe wangiriye inama yo kwinjira mu muziki, ni nawe wangiriye inama yo gukorana na bariya basore cyane ko harimo na Murumuna we, akaba ari n’inshuti zanjye, rero urebye twese turi umuryango.”

Yavuze ko yari yatekereje kwifashisha muri iyi ndirimbo Bushali na Riderman ariko ntibyakunda bitewe n’urugendo yari afite mu gihugu cya Kenya muri iki gihe.

Uyu mugabo avuga ko nubwo bariya baraperi batagaragaye muri iyi ndirimbo ye ya mbere, ariko ari gutekereza kuzabifashisha mu zindi ndirimbo ari gutegura.

Avuga ko ashaka gukora indirimbo 10 ubundi agahita ahagarika urugendo rwe rw’umuziki cyangwa se ‘nkakomeza nk’uko Dj Khaled abikora aho ahuriza mu ndirimbo zinyuranye abahanzi benshi kandi bigatanga umusaruro’.

Kevin Montana avuga ko impano y’umuziki atayisangije mu muryango we, kuko hari abandi barimo nka Dj Manzi wacuranze mu birori byaherekeje Rwanda Day i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu mugabo asanzwe akora akazi ko gutembereza ba mukerarugendo amazemo imyaka 20. Niwe wafashije Shawn Mendes gusura ibice nyaburanga by’u Rwanda, ku wa 18 Ukwakira 2023, ubwo yakoreraga urugendo rwe rwa mbere, aho yanahuye na The Ben.

Kevin Montana ni nawe wafashije The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella gukorera urugendo rwihariye muri Pariki y’Akagera.


Kevin Montana yinjiye mu muziki nyuma y’igihe afasha abahanzi banyuranye


Kevin Montana yavuze ko afite gahunda yo gukora indirimbo 10 zizaririmbamo abahanzi banyuranye

The Ben yagiriye inam Kevin Montana yo kwinjira mu muziki akora Hip Hop 

Kevin yashimye bikomeye The Ben wamugiriye inama yo gukorana na Tuff Gang

 

Umuraperi P-Fla yongeye kumvikana mu ndirimbo yahuriyemo na bagenzi be

 

Umuraperi Green P yaririmbye muri iyi ndirimbo ya Kevin Montana

 

Umuraperi Bull Dogg yagize uruhare muri iyi ndirimbo yakozwe mu gihe cy’umunsi umwe 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘TWENDELEYE’YA KEVIN MONTANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND