Kigali

Riderman yakeje Perezida Kagame

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/05/2024 5:43
0


Riderman ari mu bahanzi bagiye bumvikana mu bihe bitandukanye bavuga mu Kinyarwanda kiboneye ubuhanganye bwa Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira iyi ngingo.



Mu bihe bitandukanye Riderman yagiye yumvikana ashima ibikorwa bitangaje bya Perezida Kagame, imiyoborere ye n’ibindi.

Mu 2014 bwo yumvikanye avuga ko yifuza kuzabona umunsi umwe Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cyateguwe n’umuhanzi nyarwanda.

Nyuma y’imyaka 10 iki cyifuzo cya Riderman umuntu yavuga ko cyagezweho kuko hari ibitaramo bitari bike Perezida Kagame amaze kwitabira.

Hejuru y'ibyo hakaba hari abahanzi amaze kwakira yaba mu birori ngarukamwaka byo gusoza umwaka yakiramo abantu bo mu ngeri zitandukanye cyangwa mu biro bye bakaganira ku iterambere ry’ubuhanzi ndetse kuri ubu ubuhanzi bwabonye aho bubarizwa aho bwashyizwe muri Minisiteri y’Urubyiruko yongerewe inshingano.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Riderman, yamubajije uko asobanura Perezida Kagame,  mu buryo bwuje amarangamutima ahira ati”Ni Intore izirusha intambwe, ni Papa wacu ni Baba wa Taifa”

Yongeraho ati”Ni Inkotanyi cyane, umuntu dukunda cyane, ni umugabo wubaha ijambo rye.

Imvugo ye niyo ngiro nk'uko tubivuga icyo avuze agishyira mu bikorwa kandi areba kure.”

Perezida Kagame aheruka gutera akanyamuneza Abanyarwanda bifuzaga ko yakongera kwiyamamaza maze arabyemera.

Ndetse kandi umuryango wa FPR-Inkotanyi wamwemeje nk’umukandida uzahagararira iri shyaka.

Ku wa 14 Nyakanga 2024 akaba aribwo abanyarwanda batuye mu mahanga bazatora mu gihe ku wa 15 Nyakanga 2024 aribwo abari mu gihugu bazatora.

Ubu wifuza kumenya uko uhagaze kuri lisiti y'itora ukaba wakanda *169# ukaba wareba aho uzatorera, wifuza kuhahindura ukabikora.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RIDERMAN

">

Riderman yagaragaje ko yishimira kuba Perezida Kagame ari umubyeyi akanaba umugabo urinda ijambo rye Riderman mu bihe bitandukanye yagiye yumvikana avuga ibigwi bya Perezida Kagame 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND