Kigali

Orchestre Impala yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali batanga umukoro ku bahanzi- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2024 21:53
0


Orchestre Impala yubatse amateka n’ibigwi bikomeye mu muziki, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi, basaba abahanzi bagenzi babo gukomeza guhanga ibihangano byubakiye ku bumwe, ubwiyunge n’amahoro.



Ni igikorwa bakoze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, aho bari kumwe na bamwe mu bakunzi/Abafana babo babarizwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda.

Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, ukuri kw’ayo, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka yateje ndetse n’uko Ingabo zari iza RPA zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n’Abanyarwanda ijambo.

Imibare igaragaza ko ¾ ari urubyiruko rutuye u Rwanda. Bituma, Guverinoma ishyira imbaraga mu kubashyira mu myanya kugirango batangire gufata inshingano.

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Munyanshoza Dieudonne wamamaye nka Mibirizi, yabwiye InyaRwanda ko bakoze iki gikorwa kubera ko Kwibuka ari ‘inshingano za buri wese’ ari ‘nayo mpamvu nkatwe nka Orcheste Impala n’abakunzi bacu hashize iminsi mike twishyize hamwe, tukaba rero twaragize igitekerezo cyo kuza hano kugirango twunamire abacu’.

Akomeza ati “Nk’uko nabivuze kwibuka ni inshingano za buri muturarwanda wese. Natwe, twaje kugirango twunamire abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko noneho tugamije kugirango dutekereje kuri aya mateka y’urwangano n’ubugome twashowemo na Leta mbi n’ubutegetsi bwatumye Abanyarwanda bamarana, Abatutsi benshi baricwa, akaba ari nayo mpamvu twaje kugirango twibuke amateka mabi, ariko tunakumire, tunirinde icyo ari cyo cyose cyatuma dusubira muri aya mateka mabi.”

Munyanshoza yavuze ko mu myaka 30 ishize hari intambwe ninini imaze guterwa mu kwibuka no kwiyubaka, ari nayo mpamvu buri wese akwiye kugira uruhare mu kurinda ibimaze kugerwaho.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zijyanye no kwibuka, yavuze ko Impala ndetse n’abakunzi bayo, biyemeje gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Yavuze ko hari abahanzi batije umurindi umugambi wo kurimbura abatutsi kandi ‘mu by’ukuri bitakagombye’. Yavuze ko umuhanzi ari ‘umuntu ukwiye gutanga ubutumwa bwiza kandi bwubaka’.

Munyanshoza yavuze ko nyuma ya Jenoside abahanzi bahanganye no kuziba icyuho, biyemeza guhanga ibihangano byubaka, kandi abona ko byatanze umusaruro wukaba.

Yashishikarije urubyiruko ‘bakiri bato’ kwishimira ko bavukiye mu gihugu cyiza. Ati “Ibyiza bagomba kubisigasira, kuko ejo heza ni ahabo. Ni muri urwo rwego rero twibuka, ari tuniyibuka, ariko tunakangurira buri wese gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.”

Munyanshoza yavuze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso, biyemeza ‘kwirinda icyo ari cyo cyose, kwamagana uwo ari we wese, aho ari ho hose, wakongera gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside’.

Yashishikarije abahanzi gukoresha impano yabo bakora ibihangano byubaka. Ati “Ni ukuvuga ngo ubutumwa bw’umuhanzi bugera kure henshi hashoboka, wabushyira mu ndirimbo, mu mivugo, mu nyandiko, wabushyira muri filime, ariko bigera henshi cyane, turabashishikariza guhanga ibihangano byubaka.”

Umuyobozi w’Abakunzi ba Orchestre Impala, Mutoni Evode yabwiye InyaRwanda ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka u Rwanda rwanyuzemo, kugeza ubwo Ingabo zari iza RPA zifashe iya mbere zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko nka Orchestre Impala byabafashije kumenya birushijeho amateka y’u Rwanda. Ati “[…] Impamvu twibuka nk’Abanyarwanda ni ngombwa mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni. Ni ngombwa rero guhora twibuka, tunagirango dukangurire abakiri bato gukomeza kumenya ingaruka z’ubuyobozi bubi bwaranze igihugu cyacu bugatuma Jenoside iba.”

Mutoni Evode yavuze ko muri iki gihe abahanzi bafite umukoro wo kwigisha Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge, no kubiba amahoro n’urukundo mu bantu.

Yavuze ko abahanzi kandi bakwiye kwifashisha inganzo y’abo batanga inyigisho zigera ku banyarwanda bose hagamijwe ko ‘ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho byamenyekana’. Evode yavuze ko banazirikana inzirakarengane zabarizwaga muri Orchestre Impaka zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).

Aha hakaba ari ku gicumbi cy’ imiryango y’abarokotse Jenoside, abavandimwe n’inshuti bahurira bibuka ababo.

Nk’ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

Mu gihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw’Isi.

Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

Mu bihe bitandukanye, Orcheste Impala yacurangiye abanyarwanda indirimbo zabashimsihije cyane kandi ifasha Leta mu gukangurira abaturage amajyambere n’ibindi.

Umwihariko wayo ni uko ari ryo tsinda ryamaze igihe kirekire ritarasenyuka nk'uko byagendekeraga andi matsinda mu bihe bitandukanye mu Rwanda.

Ryanyuzemo abahanga mu muziki nka Soso Mado, Tubi Lando, Mimi La Rose, Maitre Lubangi, Pepe larose, Semu, n'abandi.

Bamamaye mu ndirimbo nka 'Nyiramaliza', 'Anita Mukundwa', 'Abagiramenyo', 'J’ai bien choisi', 'Anonciata', 'Ese ko Ugiye', 'Aliya', 'Goretti' n'izindi.



Orchestre Impala basuye Urwubutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi basobanuriwa amateka n’amahano yagwiririye u Rwanda


Basobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka




Bunamiye kandi bashyira n’indabo ahashyinguye iyi mibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Munyanshoza yasabye abahanzi gukoresha inganzo bahamagararira amahoro n’urukundo

Umuyobozi w’abafana ba Orchestre Impala, Mutoni Evode yavuze ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka 


Mimi La Rose wamamaye muri Orchestre Impala






Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Orchestre Impala yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwaKigali

AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND