Kigali

Kuri Bruce Melodie n’abibasira abahanzi bakuru! Riderman yavuze ku hazaza h’umuziki we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/05/2024 19:29
0


Riderman yatangaje byinshi ku buryo abonamo uruganda rw’umuziki muri iki gihe, agaruka ku mishinga afite n'ubufatanye mu bahanzi.



Ubwo yari asoje gutaramira kuri Kigali Pele Stadium, Riderman ubura igihe gito akuzuza ibinyacumi 2 atangiye umuziki by’umwuga.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, yikije ku ngingo zitandukanye ku biba bivugwa ku byo bakora nk’abahanzi ahereye ku bavuga ko abahanzi bakuru baba badashaka gufasha barumuna babo.

Kuri iyi ngingo, Riderman yavuze ko ababibona gutyo baba birengagije ukuri guhari ati”Ntekereza ko njyewe abahanzi bose nzi hano mu Rwanda batanga izo collabo pe.”

Atanga ingero zirimo The Ben wahaye collabo Bushali muri 2019, Bruce Melodie wafashije Juno Kizigenza na Kenny Sol, King James uheruka gufasha Yannick Mani.

Nubwo adahakana ko hari abahanzi bigoye gukorana nabo, agira ati”Wenda hari abahanzi badakorana n’abandi ariko ku giti cyanjye navuga ko abahanzi bakuru bagerageza gukorana n’abahanzi bakizamuka.”

Riderman agaragaza ko abantu badakwiye kuvuga ko abahanzi bakuru badafasha abato kuko ataribyo, ibibazo bishobora kuba ari muri rusange kuba hari ababa batifuza gukora bitagendeye ku bisekuru.

Yagarutse kandi ku ngingo irebana no kuba ibikorwa bya siporo byumwihariko umupira w’amaguru bitangiye kujya bihuzwa n’imyidagaduro, agaragaza ko mu bihugu byateye imbere babibonye mbere.

Asobanura uku guhuza ibi byombi, Riderman ati”Mu by’ukuri umuziki na siporo biragendana bari mu myitozo mu mupira w’amaguru cyangwa n'ahandi hose baba bambaye ecouteur.”

Yumvikanisha ukuntu umuziki ufasha abakora siporo ariko n'abawukora bakunda ibi bikorwa cyane bityo ko gufasha abafana kubibonera hamwe igihe kigeze ngo byongerwemo imbaraga.

Yikije ku kuba Bruce Melodie ku munota wa nyuma byararangiye atagaragaye mu bikorwa bya APR FC ati”Urumva hari impamvu ziba zabayeho wenda ntabwo twabitindaho.”

Yahise anakomoza ku cyo abona cyanozwa mu mitegurirwe y’ibi byose agira ati” Urumva ni ubwa mbere bitangiye yenda niya mihini mishya ishobora kuba itera amavu.”

Gusa agaragaza ko hagiye hategurwa urubyiniro byaba byiza kuko byafasha abahanzi kimwe n’abafana kuryoherwa kurushaho.

Riderman yatangaje kandi ko akomeje gusohora indirimbo nke zigize Album ye anateguza ko ku wa 30 Gicurasi azashyira hanze iyo yakoranye na Bull Dogg.

Ku ngingo irebana no kuba amaze igihe kitari gito akora umuziki kandi adacika intege, yavuze ko ari uko akora ibyo akunda kandi izindi mbaraga aziterwa n’abafana be.

Ku bibaza igihe azamera nka bamwe mu bo batangiranye akabiparika, ati”Ni njyewe uzashyira igihe cyo guhagarikira cyangwa nkakomeza mbikora niyo nagira imyaka 100 nkakomeza nkubita uturongo duke duke.”

Riderman yagaragaje ko yigeze gucika intege akumva yabivamo ariko abantu aribo babigizemo uruhare kugira ngo yongere gukomeza bamusaba ko niyo yajya akora indirimbo imwe mu mwaka ariko ntabihagarike.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RIDERMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND