Kigali

Gukora amasaha y’umurengera n’umushahara mucye ni zimwe mu nzitizi zibangamiye Abaforomo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/05/2024 13:02
1


Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo n’Abaforomokazi, bishimiye ibyo bamaze kugeraho mu mwuga wabo, banakomoza ku nzitizi bafite zirimo umushahara mucye no gukora amasaha menshi.



Tariki 12 Gicurasi 2024 ni bwo Isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo n'Abaforomokazi hamwe n'ababyaza, gusa byihariye umunsi wahariwe ababyaza wizihijwe tariki 05 Gicurasi 2024. Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe ku bitaro bya Muhima mu mujyi wa Kigali.

Abaforomo n'abaforomokazi bari babucyereye bizihiza umunsi wabahariwe, bakomoje no kubibazo by'inzitizi bagihura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi. Bahurije ku kuba bakora amasaha menshi ndetse no kuba bahembwa umushaharo mucye.

Abaforomokazi ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi wabo ku bitaro bya Muhima

Andre Gitembagare umuyobozi w'urugaga rw'Abaforomo n'Abaforomokazi n'Ababyaza, ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, yagize ati: "Mu nzitizi abaforomo n’abaforomokazi bafite, harimo ikibazo cy’umushahara kuko baherukwa kongezwa mu 2016. Ntibasha kubona uko bishyura amashuri ngo bayakomeze bitewe n’ubushobozi bucye. 

Kuva icyo gihe baheruka kongezwa umushahara ibintu byarahindutse cyane kuburyo usanga kubona umushahara mucye utajyaniranye n’uko ubuzima bumeze bibagora’’.

Yakomoje ku kuba bamwe muribo bafata umwanzuro wo kujya gutera ibiraka ahandi mu rwego rwo kuzamura umushahara binjiza, kandi ibi bikagira ingaruka mu kazi kabo. 

Ati: "Hari abajya no gutera ibiraka mu bindi bitaro, niba umuforomo yiriwe akora kubitaro ku manywa n’ijoro akajya kurara izamu ku bindi bitaro. Mu by'ukuri ntiyabasha gutanga umusaruro no gukora neza uko bikwiriye bitewe n’umunaniro.

Andre Gitembagare uyobora RNUM, Rurangwa Gerard umunyamabanga, hamwe na Chantal Mukaruziga mu kiganiro n'itangazamakuru yanakomoje ku kibazo cy’abaforomo n’abaforomokazi bacye.

Yagize ati: "Icyuho kiragaragara iyo ugeze mu bigo by’ubuvuzi urebye imibare y’abarara amazamu, umubare w’abaforomo ku barwayi kandi bigira ingaruka kuri serivisi zitangwa. Ubucye bwabo ni nabwo butuma bakora amasaha y’ikirengera hagati y’amasaha 45-50’’.

Chantal Mukaruziga umuyobozi w’abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Kibagabaga yagize ati: "Imibare y’ababyaza n’abaforomo ni micyeya ariko kandi ubuvugizi bw’urugaga rwacu dufatanije na Minisiteri y’ubuzima hari icyo bugenda bubikoraho. Ikibazo cy’umushahara mucye nacyo kirakomeye kuko ntabwo ugendanye n’uko ku isoko ibintu bihagaze gusa icyizere kirahari ko uzongerwa kuko turi gukorerwa ubuvugizi’’.

Yagarutse ku kamaro k’abaforomo n’abaforomokazi agira ati: "Mu by'ukuri nibo bakenerwa cyane kwa muganga, abarwayi barabakenera, abadogiteri barabakenera, ni inkingi ya mwamba. Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibigaragaza, abaforomo nibo bazabasha kuteza imbere igihugu kuko ari bo bavura abantu neza. Iyo igihugu gifasha abaforomo bituma ibyo byose bigerwaho."

Viviane Umuhire Niyonkuru wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima, yagarutse ku kibazo cy’uko abaforomo ari bacye kandi bakora amasaha y’ikirenga, yagize ati: "Ubundi OMS ivuga ko byibuze igihugu kimwe cyakabaye kuba gifite abaganga 4 ku baturage igihumbi, ariko mu Rwanda ku munsi wa none dufite umuganga umwe ku baturage igihumbi. 

Ibyo bituma bakora amasaha menshi, ariko icyo guverinoma iri gukora yanatangiye ni gahunda ya 4 by 4 yo gukuba abanganga inshuro enye mu gihe cy’imyaka ine. Turi no kugarura abari baravuye mu mwuga bakawugarukamo’’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel NIBISHAKA 7 months ago
    Nonese icyabavanyemo cyaracyemutse ngo murabagarura!! Ikibazo ni umushahara hafi ya ntawo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND