Umuhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe, Kevin Kade yatangaje ko yakuwe mu ndirimbo “Molomita” yaririmbyemo Nel Ngabo na Kenny Sol kubera ko atabonekeye igihe yari akenewe ubwo Producer Gad wahuje aba bahanazi yari mu ikorwa ry’ayo.
Iyi
ndirimbo yagiye hanze ku wa 3 Gicurasi 2024, nyuma y’igihe cyari gishize Gad
ayiteguje abantu. N’iyo ndirimbo ya mbere yashyize hanze yahurijemo abahanzi,
kuko azwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye.
Iri mu
ndirimbo ziri kugaruka cyane kuri ‘Playlists’ z’abanyamuziki banyuranye ahanini
bitewe n’umudiho. Gad avuga ko azifashisha iyi ndirimbo muri filime ari
gutegura no gutunganya.
Kevin Kade ari
mu bagombaga kuririmba muri iyi ndirimbo. Ubwo yari mu kiganiro na Radio
Rwanda, yavuze ko yakuwemo kubera ko atabashije kuboneka igihe yari akenewe.
Ati
" Nayikuwemo? Oya ntabwo nayikuwemo, ahubwo nyine ntabwo ari ngombwa ko
tubivugeho cyane ariko indirimbo ntabwo nayikuwemo. Kuko nyirayo (Director Gad)
niwe wari wampamagaye ngo nze tuyikorane nyuma haza kubaho ko mpita njya mu
ikorwa ry'umushinga w'indirimbo 'Jugumila' [Yakoranye na Chriss Eazy na Dj Phil
Peter] biba ngombwa ko mbasaba ko bashaka undi muhanzi uyijyamo."
Yavuze ko nubwo
atagaragaye mu ndirimbo ‘Molomita’ yiteguye gukomeza gukorana na Director Gad
igihe cyose azamukenera. Ati "Ni indirimbo nziza nakundaga, ariko kubera
ko nari mfite izindi 'Project nyinshi cyane cyane ko muri uyu mwaka nteganya
ibindi bikorwa, indi 'Project' Gad azakora niteguye kumushyigikira, izakurikirana n'iyo nzagaragaramo, kuko ndacyari mu kumushyigikira."
Uyu musore
yavuze ko nubwo amaze igihe ateguje Album, ariko itagera ku musozo ku buryo
yayimurikira abantu, kuko bishobora kumufata imyaka itatu kugirango ijye hanze.
Avuga ko muri iki gihe, umuhanzi akora Album bitewe n’ibigo runaka bicuruza
indirimbo byavuganye nawe bikamufasha kuzayisakaza.
Ni ubwa mbere
Kenny Sol na Nel Ngabo bahuriye mu ndirimbo nyuma y’imyaka irenga itatu buri
umwe ari mu kibuga cy’umuziki.
Kenny Sol
abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM, ni mu gihe Nel Ngabo
abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music.
Ni ubwa
mbere izi ‘Label’ zombi zahuje imbaraga mu ikorwa ry’indirimbo, ibintu
bigaragaza ubufatanye bukenewe mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda.
Director
Gad aherutse kubwira InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo guhuriza mu ndirimbo
aba bahanzi bombi, kubera ko ari abahanga, kandi yabonaga ko ubumwe bw’abo
bwatanga umusaruro ushimishije mu rugendo rw’umuziki.
Ariko kandi
yabitekerejeho mu rwego rwo kwagura amarembo y’umuziki wa Nel Ngabo. Ati “Nel
Ngabo ni umuhanzi wa Kina Music afite indirimbo nyinshi, izo ndirimbo zose
yazikoreye kwa Clement, ubu rero twamujyanye kwa Element kugirango nabo
bagerageze barebe ko hari icyo bageraho. Urumva, Nel Ngabo guhura na Element ni
ibintu binini. Element nawe uramuzi iyo yakoze indirimbo iba igomba kuba ari
nziza uko byagenda kose.”
Akomeza ati
“Kenny Sol ni umuhanga nk’ibisanzwe. Ikindi kirimo kidasanzwe ni uko ari bwo
bwa mbere aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo. Ikindi kidasanzwe ni uko nanjye
ndimo nk’uko byagutunguye, byatunguye n’abandi rwose.”
Mu 2022,
nibwo Gad yatangiye urugendo rwo gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye mu
buryo bw’amashusho. Ibi byatumye muri uriya mwaka yegukana igikombe cy’uwahize
abandi mu bayobora amashusho y’indirimbo mu bihembo bya Isango na Muzika Awards
2022.
Ni igihembo
akesha indirimbo yakoze zakunzwe nka ‘Good Luck’ ya Ariel Wayz, ‘Akinyuma’ ya
Bruce Melodie, Terimometa ya Phil Peter na Kenny Sol, ‘Suwejo’ yitiriwe Album
y’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago n’izindi.
Ni nawe
wakoze indirimbo ‘Muzadukumbura’ ya Nel Ngabo na Fireman, anakora indirimbo
‘Mutuale’ ya Bruce Melodie na Nel Ngabo, ‘Tobora’ ya Knowless n’izindi.
Kevin Kade
yatangaje ko yakuwe mu ndirimbo ‘Molomita’ kubera ko atabonye umwanya igihe
yari akenewe
Kenny Sol
waririmbye muri iyi ndirimbo abarizwa muri Label ya 1:55 AM
Nel Ngabo ni umwe mu babarizwa muri Label ya Kina Music
Director
Gad avuga ko iyi ndirimbo azayifashisha muri filime amaze igihe ari gutegura
TANGA IGITECYEREZO