Umujyanama w’abahanzi akaba n’umunyamakuru Murindahabi Irené uzwi nka M Irené, yatangaje ko ibitaramo itsinda rya Vestine na Dorcas riteganya gukora, bitazagarukira gusa mu gihugu cya Canada, kuko batangiye ibiganiro biganisha ku kuba bataramira no mu bindi bihugu cyane cyane ibyo ku Mugabane w’u Burayi.
Ku wa 25
Gicurasi 2023, ni bwo Vestine na Dorcas batangaje ko bagiye gutamira muri Canada
ku nshuro yabo ya mbere nyuma y’imyaka itatu ishize bari mu muziki. Bivuze ko
iminsi 355 ishize abantu babategereje muri biriya bitaramo.
Bavuze ibi
nyuma y’uko ku wa 23 Ukuboza 2023, bamuritse Album yabo ya mbere bise “Nahawe
Ijambo”. Ni ibitaramo bashaka gukora mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa ryabo, no
gutaramira cyane cyane abakunzi b’ibihangano byabo muri Canada.
Ushingiye
ku gihe gishize babitangaje, iminsi 355 irashize. Ariko mu minsi ishize
Murindahabi yagiye muri Canada mu rugendo rugamije gutegura aho ibi bitaramo
bizabera, ndetse n’ibindi bihugu aba bakobwa bashobora gutaramiramo.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Murindahabi yavuze ko bitondeye itegurwa ry’ibi bitaramo biri mu
mpamvu zatumye aba bakobwa badahita bajya muri Canada.
Yavuze ko
ibitaramo bari gutegura ari bigari cyane, ari nayo mpamvu bafashe igihe
gihagije cyo kubitegura.
Ati “Ntabwo
turarangiza imyiteguro, njyewe siyo myemerere mba mbona ikwiriye, ariko rimwe
na rimwe si byiza guhubukira ikintu kinini, rero mba nifuza ko nabitegura ntuje
bikaba ari ibyo, rero nibirangira neza tuzabitangaza.”
Murindahabi
yavuze ko ibisabwa byose bigeze ku kigero cya 80%, bityo ko hasigaye 20%
kugira ngo bazabone kujya muri Canada.
Ati “Gahunda irahari, ibyangombwa 80% birahari kugira ngo bibe, ni nabyo nari nagiyemo nibirangira tuzabitangaza, ariko ubu turacyategura, ni na byo nari nagiyemo ariko sindabona icyemezo cya nyuma ntibirangira tuzabitangaza.”
Murindahabi yavuze ko muri gahunda bafite, aba bakobwa batazataramira muri Canada gusa, kuko bashaka no kuzakorera mu bindi bihugu.
Ati “Igihari cyo, ntabwo ari muri
Canada gusa, turateganya gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, kuko
turifuza gukora ibintu binini ariko byose biratwara umwanya n’ingufu.”
Yavuze ko mu gihe bategereje kujya gutaramira muri biriya bihugu, bamaze gukora zimwe mu ndirimbo bagiye gushyira hanze mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi babo.
Murindahabi
yirinze kuvuga niba ibi bitaramo bizaba muri uyu mwaka, atangaza ko bakiri gushyira
ibintu ku murongo.
Iminsi 335
irashize Vestine na Dorcas batangaje ko bitegura gutaramira mu gihugu cya
Canada
Murindahabi
yavuze ko imyiteguro igeze kuri 80% bitegura kujya gutaramira muri Canada
Murindahabi yavuze ko Vestine na Dorcas batazataramira mu Mijyi inyuranye muri Canada gusa, kuko bashaka gukorera ibitaramo no mu bindi bihugu
Ku wa 23 Gicurasi 2023, nibwo Vestine na Dorcas batangaje ko bagiye gutaramira muri Canada
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IRIBA’ YA VESTINE NA DORCAS
TANGA IGITECYEREZO