RFL
Kigali

Adrien Misigaro uri i Kigali yasubiyemo indirimbo ye na Meddy afatanyije na Sherrie Silver Foundation- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2024 18:39
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro uri mu bakomeye, yasubiyemo indirimbo yitwa “Niyo ndirimbo” yakoranye na Meddy afatanyije n’abana b’abanyempano mu muziki babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation.



Adrien Misigaro wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ntuhinduka’ yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa bye byo mu muryango yashinze yise ‘MNH’ ufasha abatishoboye, kandi ugakora ibikorwa by’urukundo birenga imipaka.

Yaherukaga i Kigali muri Mutarama 2024, aho yanagendereye ibihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agamije kwagura ibikorwa anyuza mu muryango wa Gikirisitu ‘MNH’ yubakiyeho ubuzima bwe muri iki gihe.

Nyuma yo kugera i Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, uyu muhanzi yasuye Sherrie Silver Foundation, umuryango wita ku bana washinzwe n’umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver wamamaye muri filime zirimo iya Donald Glover uzwi nka 'Childish Gambino’.

Sherrie Silver yanagize uruhare mu kuyobora amashusho y’indirimbo “This Is America” ya ‘Childish Gambino’. Muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.

Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe ari mu biganiro na Sherrie Silver bishamikiye ku kuba imiryango yombi bashinze yagirana imikoranire ihoraho. 

Ati “Sherrie Silver twagiye tuvugana mu bihe bitandukanye, rero ubwo nazaga i Kigali nahisemo gusura umuryango yashinze, mu rwego rwo kwihera ijisho ibikorwa, nanyuzwe cyane cyane n’impano z’abana. Ni igikorwa cyiza buri wese akwiye kugiramo uruhare.”

Aba bana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation mu minsi ishize basohoye amashusho basubiramo indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ Adrien Misigaro yakoranye na Meddy, umuhanzi basanzwe bari inshuti, banabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Adrien avuga ko we na Meddy bakozwe ku mutima n’uburyo iyi ndirimbo aba bana bayikozemo, byatumye ahitamo ko bazayisubiramo bari kumwe imbona nkubone.

Ati “Twafashe amashusho y’iriya ndirimbo, naririmbye bimwe mu bice byanjye hanyuma ibice bya Meddy biririmbwa na bariya bana, ariko twafatanyaga, buri amashusho azajya hanze mu minsi iri imbere. Ni abana bafite impano zitangaje, biratanga icyizere cy’umuziki w’u Rwanda.”

Adrien Misigaro yavuze ko yakozwe ku mutima n’urukundo aba bana bifitemo, kandi bafite icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, ariko ‘ni aha buri wese kugirango abafashe kugera ku nzozi z’abo nk’uko Sherrie Silver ari muri uyu murongo’.

Sherrie Silver yatangiye gufasha abana arera kuririmba no kwiga ibicurangisho by’umuziki, nyuma y’uko mu 2017 atangije itsinda ryo kubyina yise ‘Silver Beat World’ ry’ababyinnyi babigize umwuga.

Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y’uko urukiko rumugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.

Muri Ugushyingo 2023, nibwo iri tsinda rya Sherrie Silver Foundation ryatangiye urugendo rwo gushyira hanze zimwe mu ndirimbo basubiyemo z’abahanzi banyuranye. Bagiye bagirana ibihe byiza n’abahanzi bataramanye barimo Danny Nanone, Kevin Kade, The Ben n’abandi.

Nyuma y’umunsi umwe ageze i Kigali, Adrien Misigaro yasuye kandi agirana ibiganiro n’abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation

Adrien Misigaro yavuze ko afatanyije n’aba bana yasubiyemo indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Meddy



Adrien yavuze ko umuryango ‘MNH’ yashinze watangiye ubufatanye na Sherrie Silver Foundation


Adrien yakozwe ku mutima n’impano z’abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation





KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA  ADRIEN NA MEDDY

">

KANDA HANOUREBE UBWO ABANA BABARIZWA MURI SHERRIE SILVER FOUNDATION BASUBIRAMO ‘NIYONDIRIMBO’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND