Kigali

Hagaragajwe ibibazo by'ingutu bibangamiye ubuzima bwo mu mutwe bw'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/05/2024 10:23
0


Mu bushakashatsi bushya bwakorewe mu mashami atandukanye ya Kaminuza y'u Rwanda (UR), hagaragajwe bimwe mu bibazo by'ingutu bibangamiye ubuzima bwo mu mutwe bw'abanyeshuri, hanerekanywa icyakorwa ngo burusheho kubungwabungwa neza.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi ni bwo hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe ku banyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda, ku bijyanye n'ubuzima bwabo bwo mu mutwe (Mental Health). 

Ubu bushakashatsi bwise 'Analyizing Mental Health Needs And Strenghts At The University of Rwanda: From Assesment To Practical Solutions'. Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na Solid Minds hamwe na Master Foundation.

Mu kinyarwanda bisobanura ngo ''Gusesengura ubuzima bwo mu mutwe bukenewe n'imbaraga kuri Kaminuza y'u Rwanda: Bikava mu gusuzuma bigashyirwa mu bikorwa bishakirwa ibisubizo''. 

Ubu bushakashatsi ntabwo bwibandaga mu kureba umubare w'abanyeshuri bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ahubwo hibanzwe mu kureba ibintu by'ingenzi bituma bagira ibi bibazo no kubishakira ibisubizo.

Dr. Uwihoreye Chaste umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba anita ku buzima bwo mu mutwe, ni we wari ukuriye ubu bushakashatsi, yatangarije InyaRwanda impamvu nyamukuru hakozwe ubu bushakashatsi bugakorerwa ku banyeshuri.

Yagize ati: "Dukora ubu bushakashatsi twari dufite intego eshatu z'ingenzi, intego ya mbere kwari ukureba ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe haba mu banyeshuri ndetse no mu bakozi ba Kaminuza y'u Rwanda. 

Icya kabiri kwari ukureba gahunda ziriyo zo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw'abanyeshuri, hanyuma icya gatatu kwari ukureba n'ibihe bikorwa n'ibikoresho byakwifashishwa kugira ngo abanyeshuri bagire ubuzima bwiza''.

Dr. Uwihoreye Chaste yasobanuye byimbitse ibyavuye muri ubu bushakashatsi

Yasobanuye ko ubu bushakashatsi bwagendeye ku mibare yatanzwe yagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima, bwerekanye ko mu Rwanda hari abantu 20% bafite ibibazo byo mu mutwe harimo n'urubyiruko, mu gihe hari 15% by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babana n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, naho 5% bafite ibi bibazo ari bo bashaka ubufasha.

Urubyiruko rwa Kaminuza y'u Rwanda rwitabiriye uyu muhango

Muri ubu bushakashatsi hagaragaye bimwe mu bibazo by'ingutu byibasira ubuzima bwo mu mutwe bw'abanyeshuri bo muri Kamunuza. Byashyizwe mu byiciro 3 ari byo; Ibibazo by'amarangamutima (kubabara, agahinda, kwigunga,ubwoba);

Icyiciro cya 2 cyijyanye n'imyitwarire idahwitse irimo abakoresha ibiyobyabwenge, kwishora mu nzoga n'izindi ngeso zishyira ubuzima bwabo mu kaga. Icyiciro 3 cyagaragaje ko imibanire hagati yabo ubwabo igoranye ndetse bamwe muri bo bagahitamo kuba bonyine (Loneliness).

Dr. Uwihoreye Chaste yavuze ko kandi muri ubu bushakashatsi hagaragaye ko muri Kaminuza hari ibikorwa byo kwifashisha harimo nk'amavuriro, abajyanama mu mitekerereze, gusa ikibazo ni uko abanyeshuri batajya babyifashisha, ariyo mpamvu babakanguriye kujya bitabira kugana aya mavuriro no kuganirizwa ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe kuko benshi muri bo batarabisobanukirwa neza.

Irumva Gad Anaclet umunyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda mu ishami rya Nyarugenge, wari yitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi, yagaragaje ko yishimiye ibyakozwe gusa agira icyo asaba. 

Aganira na InyaRwanda, yagize ati: "Ni byiza ko twatekerejweho, ariko turasaba amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe, dukeneye inzobere zizajya zidusura zikatwigisha kuko duhura n'ibibazo byinshi birimo kugorwa n'imyigire yacu, ubuzima tubayemo bugoye n'ibindi''.

Umunyeshuri Gad Irumva yasabye ko bahabwa amahugurwa ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe

Ibi byenda gusa nk'ibyagaragajwe n'ubu bushakashatsi buvuga ko urubyiruko rwo muri Kaminuza rufite ibibazo bishobora kuba intandaro yo kwangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe, harimo nko kubaho ubuzima bukomeye, ibibazo mu miryango yabo, ibibazo by'amikoro macye n'ibindi.

Mukamwezi Justine uyobora ibitaro byita ku buzima bwo mu mutwe bya 'Solid Minds' byatangiye mu 2018 bikaba biri mu bafashishije gukora ubu bushakashatsi, yatangaje ko biteguye gufasha urubyiruko rwo muri Kaminuza rufite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kuko intego yabo byari ukumenya ibibazo bafite bakabona kubaha ubufasha bakeneye.

Dr. Iyamurenye Jean Damascene ushinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima RBC, yashimye abakoze ubu bushakashatsi anakangurira abanyeshuri kutihererana ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe

Hafashwe ifoto y'urwibutso ku bitabiriye kumva ibyavuye mu bushakashatsi bw'ubuzima bwo mu mutwe ku banyeshuri ya Kaminuza y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND