Birashoboka ko inshuro imwe cyangwa inshuro ebyiri wakiriye amafoto n'amashusho y'ubwambure bw'umwe mu bantu uzi cyangwa utazi. Akakugeraho mu buryo wagizemo uruhare cyangwa utagizemo uruhare wenda binyuze nko ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu uhuriraho n'abantu banyuranye.
‘Gukangisha
gusakaza amafoto y’urukozasoni’ ni kimwe mu byaha biri kwigaragaza cyane muri
iki gihe! Ndetse, kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, Urwego rw'Igihugu
rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batandatu bakurikiranywehi gusakaza
amafoto n'amashusho by'urukozasoni.
Bamwe muri
bo Dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha! Abatawe muri yombi ni Mukamana
Francine w’imyaka 24, akaba akoresha shene ya YouTube izwi nka Fanny TV 250 na
Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w’imyaka 27, akagira shene ya YouTube
izwi nka Kigali Magazine.
Hafunzwe
kandi Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38, Uwase Natasha
w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza
Christian w’imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa kuri za shene ya YouTube. Abafashwe
bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.
Hari uwigeze gusaba amafoto y’ubwambure bwawe, byarangiye gute?
Umuvugizi
w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko muri
iki gihe hari kwaduka cyane icyaha cyo 'gukangisha gushyira amafoto y'ubwambure
bw'umuntu cyangwa se asambana akagira ibyo amutegeka'.
Mu mategeko
byitwa 'gukangisha gusebanya' cyangwa se 'Blackmail'. Abandi babizi nka ‘Sextortion’
aha hakoreshwa amafoto y'umuntu yambaye ubusa cyangwa se asambana, agakangishwa
ko ashyirwa hanze mu gihe atemeye ibyo asabwa.
Dr. Murangira
Thierry avuga ko iki cyaha cyinganje cyane mu rubyiruko ariko 'bigenda
bigaragara no mu bakuze. Ati "Ni ugufatirana umuntu mu ntege nke ukumukangisha
kumusebya bashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa cyangwa se asambana. Impamvu mvuga
asambana ntabwo ibyo bintu biba hagati y'abantu bashakanye, biba hagati
y'abantu nyine badafitanye isezerano, basambana."
Dr.Murangira
yavuze ko hari igihe umwe afata icyemezo cyo gusakaza amafoto n'amashusho ya mugenzi
we agamije kumwihimuraho cyangwa se akabikora agamije kugira icyo amusaba cyane
cyane amafaranga.
Ubwo yari
mu kiganiro na Kiss Fm, Murangira yifashishije urugero rw'umusore w'i Kigali ushobora
kuba akundana n'umukobwa wo mu muhanga akajya anyuzamo akamwoherereza amafoto
n'amashusho y'ubwambure bwe, igihe cyagera akamwanga, maze umukobwa
agahagurukira kumusebya.
Bishobora
kugera aho uwo mukobwa asaba umusore ko basubirana cyangwa se atabyemera akamuteguza
ko ashyira hanze amafoto n'amashusho yamuhaye agaragaza ubwambure.
Dr.Murangira
yavuze ko ibi ari bimwe mu byaha bakira muri RIB, kandi imibare igenda izamuka.
Yavuze ko mu myaka itanu ishize (kuva mu 2019 kugeza mu 2023) bamaze kwakira
ibirego/Dosiye 46.
Mu 2019
bakiriye ibirego 3, mu 2020 bakiriye ibirego 8, mu 2021 bakiriye ibirego 12, mu
2022 bakiriye ibirego 8 naho mu 2023 15. Ati "Ibyo byose ni ibijyanye
n'amafoto (Ibyaha). Ni ukuvuga ngo ni wa muntu wakundanaga na Kanaka akajya
amukangisha ibyo ngibyo."
Ameyeri mu gukangisha gushyira hanze amafoto y’urukozasoni
Murangira
Thierry yavuze ko mu byo babonye ari uko ufite amafoto y'urukozasoni akangisha
mugenzi we kuyashyira hanze, akamusaba ko amuha amafaranga menshi kugirango
atabikora.
Anabusaba
ko bakongera gusubukura umubano kugirango bakomeze gukora ibikorwa
by'ubusambanyi cyangwa se akamusaba ko amuha andi mafoto, cyangwa se akamusaba
ko hari ikindi kintu akora mu rwego rwo kurengera ko ibye bitajya hanze.
Ku mbuga nkoranyambaga bitangira gute?
Dr.Murangira avuga ko bitangira umuntu agukurikira nko kuri Instagram, ubundi agatangira kukwandikira akubwira ko yakunze amafoto yawe, agamije ku kwereka ko ibintu ukora hari abantu babyemera.
Ngo hariho
n'utangira kukubwira ko ibintu ukora mwabibyaza umusaruro, kandi agakora uko
ashoboye akakubikamo icyizere. Ati "Iyo umaze kumwizera ko ari umuntu
muvugana noneho usanga kenshi, hari uwo aba yamuteye imitoma bitewe n'iki
n'ubuzima bwawe, aragenda akiga, akamenya ubuzima ubuyeho."
Murangira
avuga ko usanga ubuzima bwa benshi buri ku mbuga nkoranyambaga, kuko usanga hari
umuntu wishima akandika ku mbuga nkoranyambaga ze, yarakara akandika, yaba
agiye' muri Restaurant akandika. Ati "Nta buzima bw'ibanga bukibaho muri
iki gihe, sinzi icyabateye."
Abantu batandatu barimo ‘Yaka Mwana’[Uwa kabiri ivuye ibumoso] wamamaye ku mbuga nkoranyambaga bafunzwe bakurikiranyweho ‘gukwirakwiza amashusho y’ibiterasoni’
Yavuze ko
ushaka gutsindira icyizere cy'umuntu akoresha amagambo aryoheye amatwi kugeza
ubwo n'iyo agusabye ifoto igaragaza ubwambure bwawe ari ibintu wumva cyane.
Avuga ko
uretse kuba ibi bintu biba hagati y'abantu bahuzwa n'irari ry'umubiri, binagaragara
cyane hagati y'abantu bakundana. Ati "Ngo ndagukumbuye nyoherereza ifoto
akayimwoherereza koko! Ngo nyoherereza ifoto yawe ugiye kuryama wambaye uko
ujya wambara ugiye kuryama, undi nawe akayimwoherereza. Aho ngaho aba amaze ku
kurangiza."
Dr.Murangira
yavuze ko uretse abantu bashobora guhura imbona nkubone, ibi byaha binagera ku
bantu bavugana cyangwa se bakundana bari kure.
Yavuze ko
bijya bibaho ko abantu bashobora guhura bagiye gusambana", umwe muri bo yateguye
icyumba kirimo Camera, ku buryo ibibera muri icyo cyumba byose abifata. Nyuma
akazabikoresha mu gukanga mugenzi we.
Ubyitwaramo gute iyo ukangishijwe amafoto y'ubwambure bwawe!
Dr.Murangira
yavuze ko ikosa rya mbere ari ukwemera ibyo wategetswe n'umuntu ugusaba kumuha
amafaranga cyangwa se kongera gusubirana nawe kugirango adasakaza amafoto n'amashusho
byawe.
Avuga ko igihe
bigenze uko utagomba kwemera ibyo agutegeka. Ati "Niba ari amafaranga agusabye
ntuyamuhaye. Niba agusabye ngo wongera umwoherereze andi mafoto
ntubyemere."
Akomeza avuga ko irindi kosa rikorwa n'abantu benshi, ari uko bagaragaza ko batewe impungenge
kandi bahangayikishijwe nuko amafoto yabo ashobora kujya hanze. Ati "Ibyo
ngibyo ntugomba kubimwereka."
Yavuze ko
udakwiriye kwicira urubanza, kuko bituma 'udatekereza cyane'. Avuga ko buri
wese akwiye kwibuka ko ari ugukorerwa icyaha cyo gusebanya, akibuka ko arengana,
kandi akibuka ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruhari.
Dr.Murangira
yavuze ko abagenzacyaha ba RIB barahiriye kurinda ibanga, bityo ntawe ukwiriye kudatanga
ikirego yumva ko ibye bizamenyakana.
Yavuze ko
hari abanga gutanga ikirego kuri RIB, ugasanga bahisemo gukomeza gutanga amafaranga
kugirango amafoto n'amashusho byabo bitajya hanze. Avuga ko hari abatanze
ibihumbi 20 by'amadorali kugirango amafoto yabo atajya hanze.
Dr.Murangira
yavuze ko ibi byaha bihanwa hagati y'imyaka 1 n'imyaka 5, ndetse hakiyongeraho n'amande
ari hagati ya Miliyoni 1 na Miliyoni 2 Frw.
Muri
Gashyantare 2024, Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yabwiye
KT ko mu rwego rwo gukomeza gukumira ibi byaha, Inteko y’Umuco ikomeje
ubukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko.
Ati “Inteko
y’Umuco ikora ubukangurambaga bwo kudatakaza umuco n’indangagagaciro zawo mu
rubyiruko n’abakuze. Mu rubyiruko hakorwa ibikorwa bitandukanye byaba
iby’ubuhanzi bigamije gusesengura no gucengerwa n’indangagaciro z’umuco w’u
Rwanda, amarushanwa mu mashuri ku muco, umurage n’indangagaciro n’ibindi.”
Akomeza ati“Abakora
ibyo bikorwa baba bateshutse ku ndangagaciro n’imyifatire myiza biranga abantu
batuye Igihugu cyacu. Indangagaciro y’ubupfura idutoza imyitwarire myiza
nk’ubwangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi,
kuba umwizerwa n’umunyakuri.
Icyo amategeko avuga kuri iki cyaha
Itegeko No
60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe
ikoranabuhanga.
Ingingo ya
34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze
y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze
icyaha.
Umuntu
wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi
yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa
cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa
uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa
cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina,
aba akoze icyaha.
Iyo
abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko
kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.
Ingingo ya
38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa
ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa
mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo
kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu
y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.
Iyo
ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye
n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari
munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u
Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yavuze ko nta muntu ukwiye kwemera gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu nk’ingurane yo kugirango amafoto/amashusho y’ubwambure bwe adasakazwa
TANGA IGITECYEREZO