RFL
Kigali

Hari uwariwe asaga Miliyoni 20 Frw! Iby'abasakaza amafoto y’urukozasoni byahinduye isura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2024 11:43
1


Birashoboka ko inshuro imwe cyangwa inshuro ebyiri wakiriye amafoto n'amashusho y'ubwambure bw'umwe mu bantu uzi cyangwa utazi. Akakugeraho mu buryo wagizemo uruhare cyangwa utagizemo uruhare wenda binyuze nko ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu uhuriraho n'abantu banyuranye.



‘Gukangisha gusakaza amafoto y’urukozasoni’ ni kimwe mu byaha biri kwigaragaza cyane muri iki gihe! Ndetse, kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batandatu bakurikiranywehi gusakaza amafoto n'amashusho by'urukozasoni.

Bamwe muri bo Dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha! Abatawe muri yombi ni Mukamana Francine w’imyaka 24, akaba akoresha shene ya YouTube izwi nka Fanny TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w’imyaka 27, akagira shene ya YouTube izwi nka Kigali Magazine.

Hafunzwe kandi Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38, Uwase Natasha w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w’imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa kuri za shene ya YouTube. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Hari uwigeze gusaba amafoto y’ubwambure bwawe, byarangiye gute?

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko muri iki gihe hari kwaduka cyane icyaha cyo 'gukangisha gushyira amafoto y'ubwambure bw'umuntu cyangwa se asambana akagira ibyo amutegeka'.

Mu mategeko byitwa 'gukangisha gusebanya' cyangwa se 'Blackmail'. Abandi babizi nka ‘Sextortion’ aha hakoreshwa amafoto y'umuntu yambaye ubusa cyangwa se asambana, agakangishwa ko ashyirwa hanze mu gihe atemeye ibyo asabwa.

Dr. Murangira Thierry avuga ko iki cyaha cyinganje cyane mu rubyiruko ariko 'bigenda bigaragara no mu bakuze. Ati "Ni ugufatirana umuntu mu ntege nke ukumukangisha kumusebya bashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa cyangwa se asambana. Impamvu mvuga asambana ntabwo ibyo bintu biba hagati y'abantu bashakanye, biba hagati y'abantu nyine badafitanye isezerano, basambana."

Dr.Murangira yavuze ko hari igihe umwe afata icyemezo cyo gusakaza amafoto n'amashusho ya mugenzi we agamije kumwihimuraho cyangwa se akabikora agamije kugira icyo amusaba cyane cyane amafaranga.

Ubwo yari mu kiganiro na Kiss Fm, Murangira yifashishije urugero rw'umusore w'i Kigali ushobora kuba akundana n'umukobwa wo mu muhanga akajya anyuzamo akamwoherereza amafoto n'amashusho y'ubwambure bwe, igihe cyagera akamwanga, maze umukobwa agahagurukira kumusebya.

Bishobora kugera aho uwo mukobwa asaba umusore ko basubirana cyangwa se atabyemera akamuteguza ko ashyira hanze amafoto n'amashusho yamuhaye agaragaza ubwambure.

Dr.Murangira yavuze ko ibi ari bimwe mu byaha bakira muri RIB, kandi imibare igenda izamuka. Yavuze ko mu myaka itanu ishize (kuva mu 2019 kugeza mu 2023) bamaze kwakira ibirego/Dosiye 46.

Mu 2019 bakiriye ibirego 3, mu 2020 bakiriye ibirego 8, mu 2021 bakiriye ibirego 12, mu 2022 bakiriye ibirego 8 naho mu 2023 15. Ati "Ibyo byose ni ibijyanye n'amafoto (Ibyaha). Ni ukuvuga ngo ni wa muntu wakundanaga na Kanaka akajya amukangisha ibyo ngibyo."

Ameyeri mu gukangisha gushyira hanze amafoto y’urukozasoni


Murangira Thierry yavuze ko mu byo babonye ari uko ufite amafoto y'urukozasoni akangisha mugenzi we kuyashyira hanze, akamusaba ko amuha amafaranga menshi kugirango atabikora.

Anabusaba ko bakongera gusubukura umubano kugirango bakomeze gukora ibikorwa by'ubusambanyi cyangwa se akamusaba ko amuha andi mafoto, cyangwa se akamusaba ko hari ikindi kintu akora mu rwego rwo kurengera ko ibye bitajya hanze.

Ku mbuga nkoranyambaga bitangira gute?

Dr.Murangira avuga ko bitangira umuntu agukurikira nko kuri Instagram, ubundi agatangira kukwandikira akubwira ko yakunze amafoto yawe, agamije ku kwereka ko ibintu ukora hari abantu babyemera. 

Ngo hariho n'utangira kukubwira ko ibintu ukora mwabibyaza umusaruro, kandi agakora uko ashoboye akakubikamo icyizere. Ati "Iyo umaze kumwizera ko ari umuntu muvugana noneho usanga kenshi, hari uwo aba yamuteye imitoma bitewe n'iki n'ubuzima bwawe, aragenda akiga, akamenya ubuzima ubuyeho."

Murangira avuga ko usanga ubuzima bwa benshi buri ku mbuga nkoranyambaga, kuko usanga hari umuntu wishima akandika ku mbuga nkoranyambaga ze, yarakara akandika, yaba agiye' muri Restaurant akandika. Ati "Nta buzima bw'ibanga bukibaho muri iki gihe, sinzi icyabateye."

Abantu batandatu barimo ‘Yaka Mwana’[Uwa kabiri ivuye ibumoso] wamamaye ku mbuga nkoranyambaga bafunzwe bakurikiranyweho ‘gukwirakwiza amashusho y’ibiterasoni’

Yavuze ko ushaka gutsindira icyizere cy'umuntu akoresha amagambo aryoheye amatwi kugeza ubwo n'iyo agusabye ifoto igaragaza ubwambure bwawe ari ibintu wumva cyane.

Avuga ko uretse kuba ibi bintu biba hagati y'abantu bahuzwa n'irari ry'umubiri, binagaragara cyane hagati y'abantu bakundana. Ati "Ngo ndagukumbuye nyoherereza ifoto akayimwoherereza koko! Ngo nyoherereza ifoto yawe ugiye kuryama wambaye uko ujya wambara ugiye kuryama, undi nawe akayimwoherereza. Aho ngaho aba amaze ku kurangiza."

Dr.Murangira yavuze ko uretse abantu bashobora guhura imbona nkubone, ibi byaha binagera ku bantu bavugana cyangwa se bakundana bari kure.

Yavuze ko bijya bibaho ko abantu bashobora guhura bagiye gusambana", umwe muri bo yateguye icyumba kirimo Camera, ku buryo ibibera muri icyo cyumba byose abifata. Nyuma akazabikoresha mu gukanga mugenzi we.

Ubyitwaramo gute iyo ukangishijwe amafoto y'ubwambure bwawe!

Dr.Murangira yavuze ko ikosa rya mbere ari ukwemera ibyo wategetswe n'umuntu ugusaba kumuha amafaranga cyangwa se kongera gusubirana nawe kugirango adasakaza amafoto n'amashusho byawe.

Avuga ko igihe bigenze uko utagomba kwemera ibyo agutegeka. Ati "Niba ari amafaranga agusabye ntuyamuhaye. Niba agusabye ngo wongera umwoherereze andi mafoto ntubyemere."

Akomeza avuga ko  irindi kosa rikorwa n'abantu benshi, ari uko bagaragaza ko batewe impungenge kandi bahangayikishijwe nuko amafoto yabo ashobora kujya hanze. Ati "Ibyo ngibyo ntugomba kubimwereka."

Yavuze ko udakwiriye kwicira urubanza, kuko bituma 'udatekereza cyane'. Avuga ko buri wese akwiye kwibuka ko ari ugukorerwa icyaha cyo gusebanya, akibuka ko arengana, kandi akibuka ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruhari.

Dr.Murangira yavuze ko abagenzacyaha ba RIB barahiriye kurinda ibanga, bityo ntawe ukwiriye kudatanga ikirego yumva ko ibye bizamenyakana.

Yavuze ko hari abanga gutanga ikirego kuri RIB, ugasanga bahisemo gukomeza gutanga amafaranga kugirango amafoto n'amashusho byabo bitajya hanze. Avuga ko hari abatanze ibihumbi 20 by'amadorali kugirango amafoto yabo atajya hanze.

Dr.Murangira yavuze ko ibi byaha bihanwa hagati y'imyaka 1 n'imyaka 5, ndetse hakiyongeraho n'amande ari hagati ya Miliyoni 1 na Miliyoni 2 Frw.

Muri Gashyantare 2024, Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yabwiye KT ko mu rwego rwo gukomeza gukumira ibi byaha, Inteko y’Umuco ikomeje ubukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko.

Ati “Inteko y’Umuco ikora ubukangurambaga bwo kudatakaza umuco n’indangagagaciro zawo mu rubyiruko n’abakuze. Mu rubyiruko hakorwa ibikorwa bitandukanye byaba iby’ubuhanzi bigamije gusesengura no gucengerwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda, amarushanwa mu mashuri ku muco, umurage n’indangagaciro n’ibindi.”

Akomeza ati“Abakora ibyo bikorwa baba bateshutse ku ndangagaciro n’imyifatire myiza biranga abantu batuye Igihugu cyacu. Indangagaciro y’ubupfura idutoza imyitwarire myiza nk’ubwangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi, kuba umwizerwa n’umunyakuri.

Icyo amategeko avuga kuri iki cyaha

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yavuze ko nta muntu ukwiye kwemera gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu nk’ingurane yo kugirango amafoto/amashusho y’ubwambure bwe adasakazwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HARINDINTWALI Emmanuel 1 week ago
    Mudufashe imvugoyanyu,ibinjyiri,mukuri ayomafoto yurukozasoni, amagambo yurukozasoni, imicyino nibiganiro kumaradio, nimbuga nkoranyambaga, birakabije cyane, murakoze kd tubafitiye icyizere.





Inyarwanda BACKGROUND