RFL
Kigali

Ni injyana yaje itwika, ariko ubu iri kuzima! Ni nde ukwiye kubazwa ibya Kinya-Trap ?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/05/2024 20:50
0


Kinya-Trap imaze imyaka 7 igeze ku isoko, gusa iragenda iburirwa irengero n’abayikora imbaraga zigenda zigabanuka cyane ko ibyo abantu bari biteze mu bayikora bitaragerwaho na n’ubu.



Inkundura y’ikiragano gishya mu njyana ya Hip Hop ivuguruye mu mwihariko nyarwanda bise ‘Kinyatrap’, ntawakwirengagiza itafari yashyize ku muziki nyarwanda, nubwo bigoye gusobanura uko byifashe ubu.

Abakunzi b'umuziki by'umwihariko Abanya-Kigali bari biteze kubona abasore bakora injyana ya Kinyatrap bategura ibitaramo byagutse, bagakora kandi bakamurika imizigo mu bihe bitandukanye, nyamara ibyagezweho ni bicye cyane.

Iyi njyana ubona ko ifite abakunzi bayo bayifite ku mutima, nyamara abayikora basa n'abirengagiza urukundo bafitiwe n’icyizere bahaye abantu, uko imyaka ishira igenda imirwa n'indi miziki.

Amavu n’amavuko ya Kinya-Trap

Kinyatrap ni injyana ikomatanije Trap, Grime, Drill n’izindi njyana za Afro, ikaba ari injyana yazamukiye mu nsisiro za Nyamirambo na Nyarutarama, ahantu hatuye abasilamu benshi.

Bitewe n’abantu batuye muri utu duce, usanga haba n’imvugo zihariye. Ibi byatumye n’amagambo menshi agize indirimbo za Kinyatrap yarabaga yihariye, atandukanye n’ikinyarwanda gisanzwe.

Ibi byatumye iyi njyana irushaho kugira abantu bayikunda benshi, bibaza ibivugwa muri izi ndirimbo, bagakunda n’uburyo bivugwamo. Kwamamara kw'iyi njyana byashingiye ku bufatanye bw'ayikoraga.

Abafatwa nk’inkingi za mwamba za Kinya-Trap:

BushaliMu bateje imbere iyi njyana harimo Bushali ufatwa nk’Umwami wayo aho ari mu bahanzi ba mbere bayikozeho afatanije na Dr Nganji binyuze muri Green Ferry Music.

Indirimbo yagiye hanze muri 2018 yiswe ‘Nituebue’ yabaye imbarutso yo kwamamara kw'iyi njyana, akaba ari indirimbo Bushali yayikoranye na Slum Drip na B-Threy.

Bidatinze, Bushali yashyize hanze indirimbo yise ‘Kinyatrap’, bimuzamura ku gasongero cyane mu 2019 kugeza n’ubu umurindi w’uyu mugabo ku rubyiniro biragoye kubona uwo bawunganya.

B-ThreyB-Threy na we yabaye urufatiro rukomeye rwa Kinyatrap dore ko mu myaka yose yakomeje kugendana na mugenzi we Bushali. Yarakoze cyane bakibarizwa mu itsinda, ndetse na nyuma yo gutandukana muri 2022 yashyize hanze uruhurirane rw’indirimbo yise "Muheto Wa Mbere".

Og2toneOg2tone uri mu basore b’umubiri muto na we ari mu bazamuye iyi njyana. Binyuze muri Loudsound Gang, yifashijije cyane imivugire yo ku muhanda. Mu bihe bitari ibya kure yashyize hanze uruhurirane rw’indirimbo yise "Umunyabigwi 2".

Kenny K ShotKenny K Shot ni umusore wihariye mu buryo bw’imirapire aho abikora bikanyura benshi, akagira icyongereza kinyura benshi. Umuziki awufata nk’ubucuruzi dore ko ari na bwo yize. Aheruka gushyira hanze uruhurirane rw’indirimbo yise ‘Intare’.

Ish KevinIsh Kevin na we ni indi nkingi ya mwamba muri Trap binajyanirana na Kinyatrap, indirimbo y’uyu musore "Amakosi" iri mu z'aba baraperi muri rusange bakora bene iyi njyana yabashije kugera kure aho kuva yajya hanze muri 2021 igiye kugeza Miliyoni 2 z’inshuro yarebwe kuri YouTube.

Kugeza ubu kandi binyuze muri Trappish Music, afite abaraperi afasha barimo Bruce the 1st na Ririmba ndetse yamaze no gushyira hanze Album ya mbere.

Slum Drip umusore muto muto ariko iyo afashe micro ibyo akora birenze ari mu batije umurindi KinyaTrap

Dusoza iyi nkuru twavuga ko uwavuga ko ikibazo kiri mu bakunzi b’injyana ya Kinya-Trap yaba yirengagije uburyo abakora iyi njyana bakiranwa yombi ku rubyiniro. Ibi birumvikanisha ko abakora iyi njyana ari bo bakwiriye kubazwa ibyayo, kuko abafana bo ntibasiba kugaragaza urukundo ruhebuje bakunda iyi njyana. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND