RFL
Kigali

Hari abibeshyaga ko ikipe yapfuye! Shema Fabrice yatanze ishusho ya AS Kigali nshya - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/05/2024 14:10
0


Shema Fabrice ufatwa nk'umuyobozi wa AS Kigali atangaza ko ikipe ya AS Kigali umwaka w'imikino urangiye batawutangiye neza, ariko bishimira uko wagenze. Yakomeje avuga kandi ko ubu bagiye kwitegura neza umwaka utaha w'imikino.



Byari mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane nyuma y'umukino ikipe ya AS Kigali yatsinzemo Muhazi United igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Hussain Shabani mu gice cya mbere. Shema yatangaje ko ari umunyamuryango wa AS Kigali kandi ko atagomba kuyitererana mu gihe cyose afite umwanya.

Yagize ati: "Ndi umunyamuryango wa AS Kigali nayibamo ndi Perezida nayibamo ntari Perezida, mfite inshingabo zo gutuma ikipe itera imbere. Iyo ikipe rero iteye imbere hari ababigira ibyago kurusha abandi ariko kugira ngo tubashe gukomeza ni ukubanza tukamenya ngo intege nke zacu ziri he kugira ngo ubutaha nitugaruka tuzabe turi ikipe ikomeye. Mu gihe njye nkiri hano nakora ibishoboka byose AS Kigali ikibazo izagira nshake uko nakigorora."

Shema yemeza ko umwanya wose yaba afite mu ikipe atazigera atuma ibaho nabi mu gihe agihari 

Agaruka ku buryo umwaka w'imikino wagenze, Shema yemeza ko gusoreza ku mwanya wa 5 ari ibintu byo kwishimira. Yagize ati: “Dusoreje ku mwanya wa 3 dufite ingamba zo gutegura umwaka utaha. 

Tugomba kwicarana na komite tukareba icyerekezo cy'ikipe yacu. Aho byapfiriye mbere ubanza ari ukutitegura kare, ariko uyu munsi dufite nk'amezi abiri arenga, ibyo twakora byose nta rwitwazo twazagira. Hari benshi batekerezaga ko AS Kigali yapfuye, bati ejo noneho tuzabatera mpaga ariko nta na rimwe twasibye ku mukino.”

Ubwo umwaka w'imikino 2023-24 wajyaga gutangira Shema Fabrice yari yaravuye mu ikipe ya AS Kigali kubera kutumvikana n'umujyi wa Kigali, gusa nyuma shampiyona igeze hagati, yaje kugaruka ndetse icyo gihe ikipe yari mu bihe bigoye cyane.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND