Kigali

Umukunzi, ubukwe n’abana azabyara: Chriss Eazy yavuye imuzi ubuzima bwe bw’urukundo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/05/2024 11:08
0


Chriss Eazy yavuze bidaciye ku ruhande ubuzima bujyanye n’urukundo rwe, igihe ateganyiriza gushinga umuryango, asezeranya umubyeyi we kuzamwereka ibirori by'akataraboneka.



Chriss Eazy umaze igihe avugwa mu rukundo n’umukobwa uri mu banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Umuhoza Emma Pascaline.

Yagarutse ku buzima bwe bw’urukundo aganira n’umubyeyi we [Mama] wamuhase ibibazo bikomeye byinshi byibanze kuhazaza h’uyu musore.

Bwa mbere uyu muhanzi yahakanye yivuye inyuma ko adaca inyuma umukunzi we ati”Oya ntabwo ibyo nabikora, icyo kibazo birangoye ku gisubiza.”

Nubwo yavuze ko ari ikibazo kigoye gusubiza neza ariko mu ntego afite nk’umuntu hatarimo kuba yaca inyuma uwo bakundana.

Yagarutse kandi ku kuba atakwemeza igihe azabyarira kuko byose bigenwa n’Imana ariko na none igihe byabera cyose Imana ariyo igena.

Ku mubare w’abana azabyara uyu muhanzi ati”Igihe nabyarira cyose ntakibazo gusa hari ibyo mbantegura nk’umuntu umwana wanjye azamere n’umuryango wanjye bizamere gutya.”

Uyu muhanzi yatangaje ko yakuze abwira umubyeyi we ko azabyara abana 2 gusa yaje gusanga azabyara 3 gusa Mama we yamusabye ko yazabyara 4 akareka ibiharwe undi arabimwemerera.

Chriss Eazy yabwiye umubyeyi we ko kuba igihe kizagera agashinga urugo bitazagabanya urwo amukunda ahubwo ruziyongera binyuze mu buzukuru azamuha.

Ibi yabivuze agira ati”Mbanumva ko bidashobora gukuraho urukundo ngukunda kuko uri inshuti yanjye mbere y'uko ngufata nk’umubyeyi kandi inshuti y'akadasohoka.”

Mu gusoza uyu musore yabajije umubyeyi we icyo yakora mu gihe byatungurana akamutunguza umwuzukuru undi ati'' Nabyakira nubwo mbanifuza ibirori [ubukwe] ''.

Chriss Eazy yamwemereye  ko azabimwereka kandi by'akataraboneka.Chriss Eazy yatangarije umubyeyi we ko akiri imanzi gusa bidakwiye kumutera ubwoba abizi neza ko ntakibazo afiteChriss Eazy yavuze ko nubwo abantu bapanga hari igeno ry'Imana ariko atifuza guca na rimwe umukunzi  we inyuma

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND