RFL
Kigali

The Ben yavuze ibya Album ye imaze imyaka 6 itegerejwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2024 7:56
0


Mu 2023, The Ben yatangaje ko imikorere ye imutandukanya n’abandi bahanzi, kuko afata igihe cyo kwitondera ibikorwa bye, biri mu mpamvu zituma adakunda gushyira hanze indirimbo nk’uko abandi babikora. Ibi ariko bituma abafana n’abakunzi b’umuziki bamushyiraho igitutu ubudasiba.



Birashoboka ko ibi ari byo bitumye abakunzi be bamaze imyaka itandatu bategereje Album yabijeje yahurijeho abanyamuziki bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’abandi.

Muri 2017 ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu kiganiro na Radio 'TransAfrica Radio' ikorera mu Mujyi wa Johannesburg, yavuze ko ageze kure ibiganiro byo gukorana indirimbo na Tiwa Savage ndetse iyo ndirimbo byari byitezwe ko isohoka muri 2018.

Muri icyo kiganiro kandi yavuze ko yamaze gukorana indirimbo na Ali Kiba wo muri Tanzania ndetse ko bitegura gufata amashusho y'iyi ndirimbo. Muri 2021 ubwo The Ben yaganiraga na KT Press yavuze ko agiye gushyira hanze album yari amaze imyaka itatu akoraho, ariko siko byagenze.

Muri 2021 kandi The Ben ubwo yaganiraga na Gael Karomba uzwi nka Coach Gael, yatangaje ko yamaze kurangiza iyi album ndetse igizwe n'indirimbo 50% zihimbaza Imana ndetse n'izindi 50% ziganjemo izo yakoranye n'ibihangange mu muziki.

Amwe mu mazina yavugwaga ko ari kuri iyi Album ni Diamond, Joe Boy, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye indirimbo “Can’t get enough” ndetse na Kolokolo”.

Indirimbo yakoranye na Diamond ariyo "Why" yarasohots ndetse iri mu zakunzwe cyane mu gihe iyo yakoranye na Sauti Sol itegeze ijya hanze.

Iby'iyi album byagiye kure cyane ndetse muri Kanama 2021 The Ben yatangaje ko yayiboneye izina "Black Tiger" asaba abakunzi be kumubwira uko babyumva.

Kuva icyo gihe uko umwaka ushira undi ukaza, abakunzi be bakomeza gutegereza iyi album. The Ben yabwiye InyaRwanda ko yamaze kwanzura gushyira hanze iyi Album, ariko ko mu gihe itarajya hanze azakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be.  

Ati "Album yanjye izasohokera igihe, izasohoka muri uyu mwaka uko byagenda kose! Ariko ndakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe kugirango abantu bishime. Ni muri uyu mwaka, bishobora kuba byahinduka, ariko ndizera ko ari muri uyu mwaka."

Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020. The Ben yigeze kubwira Radio Rwanda binyuze mu ‘Samedi de Tente’ ko urubuga rwa ‘iTunes’ rwatinze kwemeza ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje cy’uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.

Yagize ati “Ndabyibuka navuze ko Album izagera ku mbuga zitandukanye ku itariki 02 Mutarama ntagihindutse. Iyo mvuze gutyo biba bishoboka kuba byahinduka. Ikintu kimwe cyatumye wenda binaba gutyo gushyira indirimbo kuri ‘iTunes’ bisa nka ‘application’. Ni ikintu wowe wohereza bakacyemeza kigashyirwaho mu gihe runaka.”

Iyi Album yatunganyirijwe muri Nigeria. Nubwo bimeze gutya, uyu muhanzi avuga ko nta muhanzi waho bakoranye indirimbo ahubwo ko hari ho indirimbo ‘Go Low’ yakoranye n’itsinda ry’abanyamuziki bari mu ba mbere bakunzwe muri Kenya, Sauti Sol. Muri iyi ndirimbo ‘Go Low’, bamwe mu bagize Sauti Sol baririmba mu Kinyarwanda bavuga ku bwiza bw’umukobwa.

Uyu muhanzi kandi anavuga ko yashyizeho indirimbo ‘Can’t Get Enough’ yakoranye n’umunya-Kenya, Otile Brown. The Ben akomeza avuga ko gukorana indirimbo n’umuhanzi bisaba ko bombi bunga ubumwe kurusha uko bahuzwa n’ubushabitsi.

Nubwo The Ben atashyize hanze Album, ariko yagiye ashyira imbaraga mu gushyira hanze indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi zirimo nka "This is love" yakoranye na Rema Namakula, 'For real" yakoranye na Igor Mabano, "Go low" yakoranye na Babo Ekeight n'izindi.


The Ben yatangaje ko nta gisibya muri uyu mwaka azashyira hanze Album ye nshya


Imyaka itandatu irashize, abantu bategereje Album The Ben avuga ko yahurijeho abahanzi bakomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND