RFL
Kigali

Urategereza ukareba- The Ben ategerezanyije amatsiko imfura ye na Pamella

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2024 21:50
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] yasubizanyije ibinezeza abajijwe niba abafana be n’abakunzi b’umuziki we bakwitegura inkuru nziza mu muryango we na Uwicyeza Pamella ku kwibaruka imfura yabo, avuga ko ari ibintu bisaba gutegereza, kandi ugaha igihe Imana igakora imirimo yayo.



Ubwo Pamella yizihizaga isabukuru y’amavuko ku wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2024, The Ben yamwandikiye amubwira ko ari we rufatiro rw’ubuzima ‘bwanjye’, kandi akomeza gusigasira umunsi we abikoranye ‘urukundo no kumwenyura’.

The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’ yavuze ko Pamella atuma buri ‘gihe mba mushya’. Avuga ko umwaka wiyongereye ku buzima bwa Pamella, ari urundi rugendo rwo gusangira ibyishimo, kuvumbura ibishya, no kugirana ibihe by’urwibutso birangajwe imbere no ‘kumvira ijwi ry’Imana’.

Yashimye Pamella ‘ku bw’urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho’. Yungamo ati “Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n’ibindi. Ndagukunda.”

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024 nyuma y'uko we na Pamella bagizwe ba Brand Ambassadors ba TECNO, The Ben yavuze ko atakoroherwa no gusubiza igihe umuryango we uzagukira, kuko ari ibintu uha umwanya.   

Yavuze ko nk’uwizera, yizera neza ko igihe nikigera Imana izagaragaza ubushake bwayo. Ati "[…]Icyo nzi cyo ni uko ibintu nk'ibyo icya mbere biba bigoye ni ibintu utavuga ngo bizaba mu gihe runaka. Ntushobora gutekereza ko uri bugire gutya na gutya igihe mubonanye, urategereza ukareba. Icyo nzi cyo igihe cy'Imana ntabwo kijya kibeshya..”

Mu nkuru basangije abakunzi babo binyuze ku rubuga rwabo, The Ben yavuze ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y’urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y’urugo bagiye gushinga.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, avuga ko kuri uriya munsi, inseko n’uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by’urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati “Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.”

Mu magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati “2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w’Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw’urukundo rwabumbukiye. 

Ubwiza bwe bumurikiwe n’ibijojoba by’imvura bwanyibye roho. Inseko ye n’imyitwarire itangaje byasize ishusho y’umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.”

“Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.”

Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w’icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.

Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati “Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n’ukuntu yahumuraga… (byubatse urukundo rwabo).”

Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko ‘byatumye mukunda kurushaho’.

Uyu mugore yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati “Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.”

Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe ‘ntashobora kwibagirwa’. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.

Akomeza ati “Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y’Abahinde, navuze “Yego” n’ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti “Mbega igihe cyiza cyo kubaho”

 

The Ben yizeye ko igihe nikigera Imana izagura umuryango we na Uwicyeza Pamella 

The Ben na Pamella bakoze ubukwe Ku wa 24 Ukuboza 2023, mu birori byari binogeye ijisho 

KANDA HANO UREBE IBIHE BYARANZE UBUKWE BWA THE BEN NA PAMELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND