RFL
Kigali

Perezida Kagame yongeye kugaragaza impungenge ku mivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2024 14:16
0


Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza inenge ziri mu mikoreshereze n’imivugire y’Ikinyarwanda, asaba urubyiruko n’abandi guharanira kumenya neza ururimi ntibaruvangire n’izindi ndimi, kuko biri mu murongo wo gusigasira umurage.



Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, ubwo yari muri BK Arena mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake basaga 7,500.

Umukuru w'Igihugu yashimye imirimo n'ubwitange urubyiruko rwagaragaje mu gihe cy’imyaka 10 ishize. Yavuze ko ubukorerabushake bufite igisobanuro cyagutse; harimo gukora, gukorana, gukorera ndetse n’ubushake.

Ati “Ni ibintu bibiri, bahoze bavuga abakorana ubushake, buriya ni ugukorera ubushake, ariko ni byombi. Hari ugukorera ubushake ariko ukorana n’ubushake.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko hari Ikinyarwanda basigaye bakoresha kitari gikwiye. Yavuze ko imivugire n'imyandikire y'Ikinyarwanda iteye inkeke muri iki gihe. Yagaragaje uburyo imivugire n’imyandikire y’amagambo ‘nabwo’ ndetse na ‘ntabwo’ bitandukanye cyane.

Ati: "Ntabwo biri mu guhakana ariko iyo uvuze 'nabwo' ni irindi ijambo, kuko iryo jambo ntiribaho." Yanavuze ku ijambo 'guhereza' avuga ko rikoreshwa mu 'Kiliziya', ati "Nti namuhaye, yampaye, arampa, ntabwo bavuga kumpereza cyeretse ari ibyo mu Kiliziya..."

Umukuru w'Igihugu yanavuze ku gutanga 'Inka'. Ati "Uvuga namuhaye inka, ntabwo wavuga ngo yampereje inka. Ubwo byaba bivuze guterura inka. Ntimukajye muvuga guhereza, mujye mubivuga mu Kiliziya, mwagiye gusenga, muvuge ibyo guhereza."

Perezida Kagame yanagarutse ku ijambo 'gusoza' rikoreshwa mu buryo butari bwo. Yatanze urugero avuga ko iyo akazi kakozwe kakagera aho karangira, uvuga ko karangiye. Ati: "Mujye mutandukanya gusoza ikintu, no kurangiza ikintu.”   

Umukuru w'Igihugu avuga ko uretse kuba yumva abantu bakoresha nabi ururimi rw'Ikinyarwanda anabisoma mu nyandiko zinyuranye.

Ati “Iyo uvuze ururimi neza, icyo umuntu yasomye nk’abazi Ikinyarwanda, kiba gitandukanye n’icyo umuntu yashakaga kuvuga. Mu myandikire wagombaga kuvuga ‘ntabwo', ukandika nabwo, njye nsoma ‘nabwo'. Nabwo na ntabwo biratandukanye, ntabwo mba numva icyo wavugaga.”

Yavuze ko buri wese akwiriye guharanira guteza imbere umuco, kugira ngo umurage ubumbatirwe uko bikwiye. Umukuru w'Igihugu yavuze ko urubyiruko rutegurwa, binyuze mu maboko y'ababyeyi, ishuri cyangwa se Igihugu muri rusange.

“Wa murage, ukaba umurage nyine tubumbatira tugateza imbere. Ibyo byose ni byo abakorerabushake cyangwa abakoranabushake nkamwe, urubyiruko ndetse, rurarerwa, rurakura, ugomba kurerwa, rero unyura mu maboko y’ababyeyi n’abarimu mu ishuri cyangwa y’Igihugu kiguteza imbere muri ibyo byose no mu murage w’umuco.”

Perezida Kagame yavuze ko imikoreshereje y'ikinyarwanda itanoze ishobora kuba iterwa n'uko Abanyarwanda benshi babaye hanze y'Igihugu, harimo ababaye muri Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi n'ahandi.

Yavuze ko kuvuga indimi z'amahanga ari byiza, ariko 'nitugera mu Rwanda tuvuge mu Kinyarwanda." Yavuze ko hari ururimi abasitari bakoresha, aho usanga ibikorwa byabo bavangamo indimi zinyuranye, ariko ko uzumva akwiriye kugira amahitamo.

Si ubwa mbere, Perezida Kagame asabye buri wese kugira uruhare mu gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ku wa 19 Ukuboza 2017 yabigarutseho.

Icyo gihe yagize ati “Kandi nitutitonda, tutigishije neza ngo n’abo twigisha nabo bagire ubushake, uzasanga ahubwo vuba aha Ikinyarwanda twaragihinduye, abantu bajye bumva abantu bavuga Ikinyarwanda bayoberwe ururimi bavuga urwo ari rwo.”

Arkomeza ati “Abantu bose bashyiremo imbaraga kuko ubundi kutamenya ururimi rwawe cyangwa no kutamenya n’ibindi ibyo ari byo byose nta cyaha kirimo, cyane cyane iyo bitewe n’ibyo uba warahuye nabyo mu buzima, ntabwo kuba utazi ikintu runaka ari icyaha. Kuvuga ko umuntu atazi Ikinyarwanda bitewe n’ibihe yagiye anyuramo ntabwo ari icyaha, ahubwo icyaha kiza iyo ukosorwa ntushake kumva ibyo bagukosora.”

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, mu kiganiro cyibandaga ku ndangagaciro zishobora gufasha Abanyarwanda kwihuta mu iterambere. 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yavuze ko inzego za Leta zizakomeza gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko hagamijwe iterambere ry’abo ndetse n’iterambere ry’Igihugu.

Yavuze ko imibare bafite ari uko urubyiruko rw’abakorerabushake bageze kuri Miliyoni 1.9, kandi bakorana n’inzego zitandukanye z’Igihugu.

Yavuze ko amateka agaragaza ko ibikorwa by’ububashake ari ‘umurage tuvoma mu mateka yacu,’, ariko kandi siko aya mateka yakomeje gusigasirwa, kuko mu 1994 u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi bwagejejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimye Perezida Kagame ku bw’ubutwari bwe mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n’Ingabo yari ayoboye. Avuga ko umurage w’abo, uzakomeza kuba igicumbi gikomeye urubyiruko rw’u Rwanda ruzubakiraho.

Yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi urubyiruko rw’Abakorerabushake rwitezweho, kandi ‘biteguye gukomeza gutanga umusanzu w’abo mu kubaka u Rwanda’.


Perezida Kagame yongeye kugaragaza impungenge mu mikoreresheje n’imivugire y’Ikinyarwanda

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kubumbatira imivugire y’Ikinyarwanda
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora rukiteza imbere
Perezida Kagame yifatanyije n’urubyiruko rusaga 7500 kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake

Perezida Kagame yabwiye Urubyiruko rw’Abakorerabushake ko izina bafite ubwaryo rifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda 



Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze Ihuriro ry'Urubyiruko rw'Abakorerabushake






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND