RFL
Kigali

Doja Cat yaserutse mu isume mu birori bya 'Met Gala 2024'-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/05/2024 11:43
0


Nyuma y'iminsi micye ishize Doja Cat ahawe inkwenene kubera kujya mu ruhame yambaye amashashi gusa, ubu yongeye kurikoroza bitewe n'uko yaserutse mu isume gusa mu birori by'imideli bya 'Met Gala 2024'.



Amala Ratna Zandile wamamaye ku izina rya Doja Cat ni umuhanzikazi ugezweho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Azwiho cyane kuba akora amashusho y'indirimbo arimo ibintu biteye ubwoba ndetse ni kenshi aja avugwaho kuba ari mu muryango wa 'Illuminati'.

Doja Cat wakunzwe mu ndirimbo nka 'Streets' 'Paint The Town Red', 'Agora Hills', n'izindi, aherutse kugarukwaho cyane mu minsi ishije nyuma yaho yatembereye mu mujyi wa Los Angeles yambaye imyenda ikoze mu mashashi gusa. 

Ibi byatunguye benshi kugeza aho ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ashaka kwigana umugore wa Kanye West witwa Bianca Censori usanzwe wambara imyabaro itangaje.

Doja Cata aherutse kwambara amashashi kuva ku myenda kugeza ku nkweto

Mu masaha macye ashize nibwo habaye ibirori ngaruka mwaka by'imideli bya 'Met Gala' byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byanaserutse mu myambaro idasanzwe. Nyamara muri aba bose ntawarushije gutangaza abantu benshi kurenza Doja Cat wiyambariye isume gusa agatambuka ku itapi itukura bafotora.

Doja Cat yiyambariye isume ajya mu birori bya 'Met Gala 2024'

Doja Cat yararikumwe n'umuhanzi w'imideli witwa Guram Gvasalia umwambika

Isume Doja Cat yaserutsemo ntiyavuzweho rumwe na benshi ku mbuga

Uyu muhanzikazi w'imyaka 28 yiyambariye isume y'umweru n'igitambaro cyayo mu mutwe maze ajya mu birori bya Met Gala. PageSix yagize iti: ''Aho kujya mu birori bya mbere by'imideli wambaye isume kuki atagumye mu cyumba cya hoteli yararimo?'.

Yongeye kugaruka kwifotoza yambaye umupira ubonerana utose

Imyambarire ya Doja Cat yarikoroje ku mbuga

Nyamara nubwo Doja Cat yahawe inkwenene kubera kwambara isume gusa, ntibyatinze yikojeje hirya agaruka ku itapi itukura yambaye umupira muremure w'umweru ubonerana kandi utose kuburyo wagirango yarawuvanye muri pisine. Utu dushya Doja Cat yakoreye mu birori bya Met Gala nitwo turi gutuma agarukwaho cyane ku mbuga.

Ibirungo by'ubwiza (Make Up) Doja Cat yari yisize nabyo byavugishije abatari bacye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND