Ibirori by’imideli bya Met Gala bihuriramo ibyamamare bitandukanye by’imahanga byongeye kuba, aho byaranzwe n’imyambarire idasanzwe ku babyitabiriye.
Buri mwaka mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi ni bwo haba ibirori bikomeye by’imideli bya ‘Met Gala’ benshi bita ‘Met Ball’. Bifatwa nk’ibya mbere i Hollywood bitewe n’uko bihuriramo ibyamamare bitandukanye hamwe n’abanyapolitiki bazwi. Uyu mwaka byongeye kuba mu ijoro ryakeye aho byitabiriye n’abasitari banyuranye.
Aha ni naho kompanyi z’imideli zikomeye zirimo nka Louis Vuitton, Alexander McQueen, Coco Chanel, Gucci n’izindi zigaragaje mu kwambika ibyamamare byitabiriye ibi birori byatangiye kubaho kuva mu 1979 byitwa ‘Costume Institute Gala’ nyuma bigahindurirwa izina mu 1998.
Kuri iyi nshuro Met Gala 2024 itegurwa n’ikinyamakuru cya Vogue Magazine yabaye ku nshuro ya 52, aho yitabiriwe n’abanyamideli, abahanzi, abakinnyi ba filime, abakinnyi b’imikino inyuranye n’abandi benshi bazwi mu myidagaduro y’imahanga.
Ibi birori kandi byabereye mu nzo ndagamurage y’ubugeni ya ‘Metropolitan Museum of Art’ iherereye i Manhattan mu mujyi wa New York.
Mu mafoto akurikira ihere ijisho imyambaro idasanzwe y’ibyamamare byaserutsemo mu birori bya ‘Met Gala 2024’:
Umuraperikazi Cardi B watorewe ko ariwe wari wambaye neza kurusha abandi yahawe akazina ka 'Queen of Met Gala 2024'
Ikanzu Cardi B yaserutsemo yari itwawe n'abagabo batandatu bayimuteruje
Umukinnyi wa filime Demi Moore
Umukinnyi wa filime unazitunganya Mindy Kaling
Umuhanzikazi Lana Del Rey
Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Zendaya
Umuhanzikazi Shakira
Umuraperikazi Nicki Minaj
Abavandimwe Willow Smith na Jaden Smith, abana ba Will Smith
Kabuhariwe mu gutwara imodoka Lewis Hamilton
Umunyamideli Wisdom Kaye
Umuraperikazi akaba n'umukinnyi wa filime Queen Latifah
Umukinnyi wa filime Da'Vine Joy
Umuhanzikazi Ariana Grande
Umukinnyi wa filime Gabrielle Union n'umugabo we Dwayne Wade
Umuhanzikazi Jennifer Lopez
Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime Keke Palmer
Umukinnyi wa Basket Angel Reese
Umukinnyi wa filime Jessica Biel
Umuhanzikazi Lizzo
Umukinnyi wa filime Lea Michele witegura kwibaruka
Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi Janelle Monae
Umukinnyi wa filime Colman Domingo
Umuhanzi Usher
Umuhanzi Lil Nas X
Umuhanzi Bad Bunny
Umukinnyi wa filime Taraji P.Henson
Umuhanzikazi Tyla
Umunyamideli Kim Kardashian
Umuhanzikazi Dua Lipa
TANGA IGITECYEREZO