RFL
Kigali

Isimbi Model yavuze uko yamenye Chryso Ndasingwa biturutse ku mwana we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2024 7:37
0


Umunyamideli wamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya Kigali Boss Babes no mu kumurika imyambaro inyuranye, Isimbi Vestine [Isimbi Model] yatangaje ko yamenye Chryso Ndasingwa biturutse ku mwana we wakunze indirimbo uyu muhanzi yise “Ni nziza.”



Isimbi ari mu bihumbi by'abantu bitabiriye igitaramo Chryso Ndasingwa yakoreye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024.

Ni kimwe mu bitaramo byasigaye mu mitima ya benshi, ahanini biturutse ku kuba Chryso Ndasingwa yabaye umuhanzi wa kabiri w'indirimbo za Gospel wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kubigeraho inshuro ebyiri.

Isimbi Model yavuze ko kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa ahanini byaturutse ku mwana we wamukundishije indirimbo z'uyu muhanzi.

Ati "Byaturutse ku mwana wanjye. Twavuye gusenga n'umuhungu wanjye aza aririmba ya ndirimbo 'Ni Nziza'. Ni bwo bwa mbere nari numvise aririmba indirimbo y'Imana, ahita ambwira ngo iyi n'iyo ndirimbo nkunda cyane, kuva icyo gihe ndayitunga muri telefoni."

Yavuze ko iyi ndirimbo yakomeje gucengera cyane mu muryango we, kugeza ubwo n'iyo ajyanye umwana we ku ishuri bacuranga cyane iyi ndirimbo. Avuga ko iyo ari mu nzira ajyanye umwanya we, acuranga zimwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kugirango afashe umwana we gutangira umunsi yiragiza Imana.

Isimbi Model avuga ko hari igihe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyi ndirimbo 'Ni Nziza', Chryso Ndasingwa abibonye aramushimira, kuva icyo gihe batangira kuvugana birambuye.

Uyu mugore yavuze ko ubuzima agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ari nabwo buzima abayemo mu buzima busanzwe. Yavuze ko atajya abeshya ubuzima abayemo.   

Ati "Ibyo mfite birampagije. Imana indinde ibyo ng'ibyo ibinkize nzigire mu ijuru. Ibaze kubura ijuru kubera akantu gato ngo urabeshya ubuzima. Ubu nibwo buzima Imana yampitiyemo, kandi nizera ko izi ibyiza binkwiriye [...] Ndashima Imana ku buryo ntabeshya ubuzima mbayemo."

Isimbi yavuze ko afite amashimwe atabarika, ashingiye ku ntambwe Imana imaze kumuteresha. Yumvikanisha ko nta rubanza afitanye n'Imana, ku buryo isa n'isaha yiteguye gutaha nk'umugeni wa Yesu.

Yavuze ko yanyuze muri byinshi, ariko ashima cyane ko Imana yumvise amasengesho se. Ati "Kuba narasenze Imana ikumva gusenga cyane, byanyeretse ko Imana inzi, kandi inyumva, n'icyo kintu mpora numve. Kandi ishimye ko yakingiye ugutwi gusenga cyane."

Isimbi Model yavuze ko Yesu yizeye adakoze isoni, kandi afite ibihamya by'uko ari umugabo w'ibikorwa, wahinduye ubuzima bwa benshi, asaba buri wese gutera intambwe yo gushakisha ubudatuza Imana.

Yavuze ko kwegera Imana bidakwiye guhuzwa n'uko umuntu aba yabuze uburyo cyangwa afite ibibazo. Ati "Abantu benshi bahungira ku Mana, iyo nta yandi mahitamo bafite [Nanjye ndimo]. Ariko nanone byabaye biteye ikibazo kumva ko Imana ari iy'abafite ibibazo."

Isimbi akora akazi ko kwamamaza abicishije mu mafoto akanamurika imideli ndetse yanamuritse imideli mu bitaramo bitandukanye birimo icya Collective RW week of fashion. Yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Closer’ y’abahanzi Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.

 

Isimbi Model yatangaje ko yitabiriye igitaramo cya Chryso Ndasingwa kubera umwana we wamukundishije indirimbo ‘Ni Nziza’


Isimbi yavuze ko ishusho y’igitaramo Chryso Ndasingwa yakoze igaragaza ko afite ahazaza heza


Isimbi yavuze ko atajya abeshya ubuzima abayemo nk’uko abantu bashobora kubicyesha








KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUNYAMIDELI ISIMBI MODEL

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI NZIZA' YA CHRYSO NDASINGWA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND