RFL
Kigali

Imyitwarire ikwiriye kuranga umukobwa mwiza mu mboni za Miss Nishimwe Naomie- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2024 16:17
0


Nishimwe Naomie, Nyampinga w'u Rwanda 2020, yagaragaje ko atiyumvisha ukuntu umuntu abaho atazi Imana, kuko ariyo mugenga wa byose, kandi ni nayo migirire ikwiriye kuranga umukobwa mwiza mu murongo wo kubaho ubuzima bufatiye kuri rurema.



Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024, nyuma yo kwitabira igitaramo gikomeye umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Wahozeho'.

Naomie witegura kurushinga n’umukunzi we yari kumwe n'abo mu muryango we barimo Brenda ndetse na Katha Kamali. Bari baherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko biteguye kwitabira iki gitaramo cyari cyubakiye ku kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo cyaririmbyemo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Asaph Ministries, True Promises, Himbaza Club, Papi Clever n'umugore we Dorcas n'abandi.

Miss Nishimwe yavuze ko afite ishimwe rikomeye muri aya mezi ya mbere y'umwaka wa 2024, kuko yambikiwemo impeta kandi n'umuryango we ukaba umeze neza.

Uyu mukobwa yavuze ko atiyumvisha imibereho y'umuntu ubaho atishyingikirije Imana ariko 'kandi bishingira ku kuntu wakuze'.

Ati "Ariko inama natanga ku bantu bose ni ukumenya Imana. Kumenya Imana ni ibintu byiza udashobora kubonera amagambo abisobanura. Nta n'ubwo wabyumva."

Yavuze ko hari abantu 'bapinga ibintu by'Imana' ndetse bakumva ko abajya gusenga atari abasirimu. Uyu mukobwa yabwiye buri wese ko ashobora gukorera Imana, kandi agakomeza kubaho ubuzima ashaka. Ati "Uri umusirimu ukunda Imana mbese nk'uku."

Nishimwe yavuze ko umukobwa mwiza ukunda Imana 'aba yuzuye'. Ati "Umukobwa mwiza ufite Imana ni umukobwa uba wuzuye, umuhungu, umugabo, umuntu wese ufite Imana njyewe numva y'uko iyo udafite Imana hari ikintu uba ubura mu buzima bwawe."

Abajijwe ku bijyanye no gutanga icya 10 mu rusengero, Nishimwe yavuze ko kuva yatanga' icya 10 ku byo yinjiza byamufashije kwaguka muri we, kandi yabonye ibintu byiza mu buzima bwe. Ni umuco avuga ko ukwiye kuranga buri mukristu, kuko Imana isubiriza mu nzira nyinshi.

Nishimwe yasabye buri wese guha 'umwanya Imana mu buzima bwawe'. Ati "Wowe gusa ufungure amarembo yawe, ureke Imana ikore."

Kathia Kamali wari kumwe na Nishimwe yavuze ko yishimiye kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa aho 'abantu bavuga' ururimi rumwe'. Ati "Ni ibintu by'agaciro, ntabwo ari ibintu tubona buri munsi, iyo byabaye ni ibintu biduhesha ishema cyane, tukitabira. Ndumva, meze neza."

Uyu mukobwa yavuze ko anyurwa cyane n'umwanya wo kuramya Imana no kuvuga ijambo ry'Imana, cyane cyane iyo bari mu rusengero basenga, aho basanzwe basengera muri Women Foundation Ministries ya Apôtre Alice Mignone Kabera.


Miss Nishimwe Naomie yavuze ko umukobwa mwiza ari uwamenye Imana


Nishimwe Naomie [Uri iburyo] yari kumwe n’abo mu muryango we Kathia Kamali na Brenda


Kathia Kamali yavuze ko anyurwa cyane n’ibihe byo kuramya Imana no kwigisha ijambo ry’Imana



KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NISHIMWE NA KATHIA KAMALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND