Akanyamuneza ni kose kuri Jojo Breezy wabashije gusuhuzanya no kuganira by’igihe gito na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumwatwishima.
Jojo Breezy ari mu basore bamaze kugwiza ibigwi mu
ruganda rw’imyidagaduro ishingiye ku mwuga wo kubyina, aho afasha
abahanzi mu ndirimbo zabo, kuzimenyekanisha ndetse akiyambazwa mu birori n’ibitaramo.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, yasobanuye uko
yabashije guhura na Min Dr Abdallah na Sandrine Umutoni, avuga ko byari
kuwa 03 Gicurasi 2024.
Icyo gihe Jojo yari abonye Minisitiri ahantu hamwe muri Kigali
aramusanga agira ngo arebe ko amumenya ashimishwa no gusanga amuzi.
Babashije gufata amashusho n’amafoto y’urwibutso ndetse
Min Dr Abdallah abwira Jojo ko mu bihe bya vuba yazabasura kuri Minisiteri
bakagirana ikiganiro cyagutse.
Guhura na we, Jojo Breezy abisobanura agira ati: ”Njyewe
hariya ndavuga ni inzozi zirimo kugenda ziba impamo, ibaze guhura na we none
ubu yatangiye no kudukurikira ku mbuga nkoranyambaga ni intambwe ikomeye.”
Uyu musore agaragaza ko ibyo agezeho byose ari ukubera
gukora cyane kandi ko ntagucika intege kuko hari byinshi we na bagenzi be
bakomeje gukora.
Yikije ku kintu yumva azaganiraho na Minisitiri Dr
Abdallah nibaramuka bahuye nk'uko babyemeranyije avuga ko azamwereka ishusho y'aho ibyo
bakora bigeze, akumva na we inama yabaha.
Jojo Breezy yatangaje ko yari ahugiye
cyane mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi ategura anakora za Challenge
ariko akaba agiye kongera kugaragara muri nyinshi mu ndirimbo harimo nk'iya Dany
Nanone.
Yagaragaje ko ari intambwe ikomeye guhura na Minitiriri Utumwatwishima na Sandrine Umutoni
Jojo Breezy yavuze ko azagaragariza Minisitiri ishusho y'uruganda rw'ababyinnyi mu Rwanda kandi yiteguye kumva inama ze
Minisitiri Utumwatwishima yagarutse ku buryo Jojo Breezy yamuteye kujya akoresha Tik Tok ashima ubuhanga bw'uyu musore
TANGA IGITECYEREZO