Uruhererekane rw’abacuzi
b’umuziki bagiye batanga umusanzu wo hejuru ugiye kuruvuga ntiwabona amahitamo kuko biragoye ariko hari abo twabahitiyemo babaye ibishyitsi bikomeye mu
gutunganya umuziki, ariko abenshi bakanatanga umusanzu mu kurema impano nshya.
Harimo kandi abafite umurishyo wagiye uyobokwa byo ku rwego rwo hejuru, bamwe bakaba
bakinakora kugera n’ubu. Harimo n’abari kugerageza kongerera ibirungo umuziki
nyarwanda bifashishije injyana gakondo zo mu Rwanda.
Mu muziki nyarwanda, iyo uvuze
ku bawutunganya by’umwihariko bagize igikundiro kiri hejuru yaba mu kuyobokwa ndetse n'abo bakorera no mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, hari abaza ku isonga:
1. Lick Lick
Uru ruhererekane ruhera kuri
Lick Lick wabaye ikimenyabose agashyira ukuboko kuri nyinshi mu ndirimbo
zakunzwe kugeza n’ubu.
Amakuru ahari ni uko
umubano we na Meddy waje gukomera kubera ko bahuje ku buryo hari nyinshi mu
ndirimbo yakoreye uyu muhanzi atamwishyuje.
Yaje kwerekeza muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika agira uruhare rukomeye mu gufasha abahanzi bakomeye nka
Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Princess Priscillah n’abandi.
2. Fazzo
Ubwo byari bigeze mu myaka
ya 2010, Lick Lick amaze kujya muri Amerika, Fayzo ari mu bahise batangira
kwiyerekana.
Yaje kumurika impano nshya n’ubu
iri ku ruhembe rwo hejuru, Bruce Melodie, aho yamukoreye nyinshi mu ndirimbo
zakunzwe nka "Uzandabure", "Indorerwamo", "Ndakwanga" n’izindi.
Uyu mugabo kuri ubu ukiri mu
mwuga yakoreye muri Unlimited, Touch Records, Infinity, Ibisumizi na Feliz Music
Empire. Yakoze indirimbo zirimo "Ku Musenyi" ya Jay Polly, "Kelele" ya Urban Boyz na "Nkwiye Igihano" ya Riderman.
3. Pastor P
Ndanga Bugingo Patrick [Pastor P] winjiye mu byo gutunganya
umuziki muri 2005, na we ari mu bashyize itafari rikomeye kuri uru ruganda aho
ari mu batangije 'Narrow Road Music'.
Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wa Basketball yaje kwisanga mu muziki, benshi baramuyoboka nka Miss Shanel yakoreye "Ndarota", Tom Close "Sinarinkuzi", Miss Jojo "Beletilida".
Yakoranye bya
hafi na King James guhera kuri "Narashize" n’izindi nyinshi. Si uwo muhanzi gusa, ahubwo yanakoreye abandi
banyuranye barimo abo yasangaga hanze n'abo yakoreraga mu Rwanda.
Kuri ubu akomeje guharanira
kubona ikintu cyatanga igisubizo kirambye ku muziki nyarwanda, areba niba yashyira injyana
gakondo nyarwanda mu nzira ijyanye n'aho isi igeze.
4. Zizou Al Pacino
Yamamaye cyane mu gutunganya
umuziki aho imyaka irenga icumi ishize abikora kandi neza, gusa izina rye ryaje
kuzamuka kurushaho kubera ibihangano yahurijemo abahanzi benshi.
Wabaye umwihariko we ndetse
biramuhira kugeza n’ubu aracyabikora. Umurishyo we watumye akorera
mu nzu zitandukanye zitunganya umuziki.
Zimwe mu ndirimbo uyu mugabo atazibagiranamo harimo "Bagupfusha ubusa" yavugishije benshi hibazwa ku butumwa itanga cyane ko abantu bari batarumva neza igisobanuro cy’umuziki. Hari kandi "Niko Nabaye" na "Vuba Vuba".
Uretse umuziki, Zizou afite ukuboko mu ruganda rwa sinema kimwe n’ibirebana
no kuvanga umuziki.
5. Bob Pro
Imyaka irenga 15 irashize uyu mugabo yinjiye mu muziki nk’uwutunganya, ibyo akora akaba yarabyize mu Bubiligi.
Uretse kuba yaragize uruhare rukomeye mu muziki wa nyakwigendera Yvan Buravan, uyu mugabo yatunganyije indirimbo zirimo "Suzanna" ya Sauti Sol. Umwihariko we ni ukuyungurura no kunononsora amajwi y’indirimbo (Mastering).
Bob Pro afasha izindi nzu
zitunganya umuziki yaba Country Records, 1:55AM na Kina Music mu kunononsora
indirimbo baba bakoze.
6. Piano
Yanyuze muri Studio zikomeye
nka Bridge Records na Super Level, akorana n’abahanzi bakomeye kuva mu myaka
irenga 10 ishize.
Mu ndirimbo zamamaye yakoze harimo "Ndumiwe" ya Bruce Melodie, "Iyaminiye" ya K8 Kavuyo, "Ihangane" ya Uncle Austin, "Soroma Nsorome" ya Urban Boy n’izindi.
7. Ishimwe Clement
Biragoye kuvuga ku rugendo
rw’uyu mugabo ukiri muto ariko wakomeje gukoresha ubuhanga afite mu gutunganya
umuziki akabihuza n’ubucuruzi ndetse bikamukundira.
Uyu ni we nyiri Kina Music, akaba yarayitangiye mu myaka igera kuri 15 yatambutse. Iyi nzu itunganya umuziki ikanareberera
abahanzi, yanyuzemo abahanzi batari bacye kuva yatangira.
Kugeza ubu Clement ari muri
bacye wavuga ko bahiriwe n’umuziki aho yawukuyemo agatubutse ndetse n’umufasha
Butera Knowless.
8. Madebeats
Mu mwaka wa 2016 uyu musore
yinjiye mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda azana udushya mu kuwutunganya. Yaje
gutangira gukorera Monster Records.
Nyuma yuko yari amaze kugira
abahanzi bizerera mu mpano ye, yaje gutangira kwikorera ku giti cye, ubwo hari mu 2018.
Yatunganije indirimbo nka "Loose
Control" ya Meddy na The Ben, "Superstar" ya Social Mulla, "Igikomere" ya Tom Close
na Bull Dogg, "Like a Queen" ya Lil G, "In a Million" ya Safi na Harmonize.
9. Element Eleeeh
Yinjiye by’umwuga mu
gutunganya umuziki ubwo yari afite imyaka 20, icyo gihe yahereye ku ndirimbo ya
Bruce Melodie yitwa "Henzapu" hari muri Werurwe 2020.
Kuva icyo gihe izina rye
ryatangiye kugira igisobanura gikomeye ku muziki nyarwanda yakoreraga muri
Country Records. Kuva icyo gihe ubaruye indirimbo yakoze byasaba igihe.
Igitangaje ni uko
umushinga wose ashyizeho akaboko ugera kure. Bidatinze, kuva atangiye gukora na 1:55AM
yaje gushyira hanze indirimbo yakomotse ku nkuru ye bwite y’urukundo.
Kuva ubwo yatangiye
gufatanya gutunganya umuziki no kuririmba ku giti cye ndetse muri iki gihe arimo
kwitegura gutangira kwikorera ku giti cye nka Producer n'Umuhanzi wigenga.
10.
Prince Kiiiz
Ubwo Eleeeh yavaga muri
Country Records byari bigoye kumvisha umuntu ko hari uwamukorera mu ngata, nyamara byafashe igihe gito cyane.
Kiiiz yazanye ubundi
buryo bwihariye bwatumye benshi batangira kwishimira ibikorwa bye, atangira
kujya anegukana ibihembo.
Indirimbo "Funga Macho" yamushyize mu bo isi yerekejeho amaso kuko yabereye umugisha Bruce Melodie
igatuma ahuza na Shaggy bakayisubiranamo, Kiiiz akaba ari we wongera
kubahuriza amajwi yayo.
Kuri ubu mu ba Producers bagezweho, Kiiiz aza imbere, ibyo akora akaba yarabyize mu ishuri ry’umuziki rizwi nka Nyundo.
Zizou Al Pacino azwiho umuvuno wo guhuriza abahanzi mu ndirimbo
Clement Ishimwe yahuje ubuhanga mu byo gutunganya umuziki n'ubushabitsi biramuhira
Element amaze kugwiza ibigwi kuva muri 2020, indirimbo nyinshi akozeho zigera kure
Prince Kiiiz yabaye umusimbura udasanzwe muri Country Records
