Hoteli ya FERWAFA iri kugana ku musozo, ubuyobizi bwa FERWAFA bwemeje ko iri gushakirwa abazajya bayigenzura ndetse ikaba iri gushyiramo n'ibikoresho bya nyuma.
Tariki
25/02/2017 nibwo Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA),
Gianni Infantino, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagombaga kubakwa iyi Hoteli ya
FERWAFA, ikaba yarubatswe ku nkunga ya FIFA.
Mu
kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, umuyobozi wa FERWAFA
yagarutse ku makuru mashya y'iyi Hoteli ndetse avuga ko bari kumvikana
n'abazaba bayishinzwe.
Yagize
Ati" Icyo navuga cyo akazi karakomeje ubu abazacunga hotel barabonetse
kuko twe nka FERWAFA ntabwo twayicunga. Turi kunoza amasezerano y'abazaba
bayifite mu biganza. Twamaze gutanga amasoko y'ibikoresho, ndetse mu mezi
nk'abiri tuzatangira kubaka kiriya kibuga kiyiri imbere kugira ngo abazaba
bacumbitsemo nibakenera gukora siporo babe bagikoresha."
Mu
mwaka wa 2015 ubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangazaga
umushinga wo kubaka iyi Hoteli, ryari ryavuze ko iyi Hoteli izaba ifite ibyumba
88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu.
Nyuma
y’uko hagiye haba ibibazo byatumye ibikorwa byo kubaka iyi Hoteli bidindira,
byanatumye inyigo yayo ihindurwa, ubu ikaba yuzuye ifite ibyumba 42
bitandukanye n’uko mbere byari biteganyijwe.
Iyi
Hoteli yubatswe ku nkunga ya FIFA binyuze mu mushinga wayo uzwi nka FIFA
Forward, aho yatanze inkunga ingana na Miliyoni 4.7 z’amadolari, ahwanye na
Miliyari zisaga eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,125,119,700 Frws).
Usibye
ibyumba 42 ifite, iyi Hotel ifite ibyumba bibiri by’uruganiriro, ibyumba bibiri
binini by’inama ndetse n’ibiro bitandukanye, ikazajya yakira amakipe y’igihugu
y’u Rwanda y’abagabo n’abagore ndetse n’abakiri bato, ikazajya inifashishwa mu
kwakira abashyitsi ba FERWAFA bitabira inama zitandukanye.
Muntangiriro z'umwaka ushize nibwo imirimo yo kubaka iyi Hoteli yasojwe
TANGA IGITECYEREZO