Mugisha Robinson wamenye nka Producer Element yagaragaje ko yashinguye ikirenge muri 1:55 AM yari amazemo imyaka ibiri, mu rugendo rugamije gutangira kwikorera binyuze muri studio ye aho azateza imbere umuziki wubakiye kuri Afro Gako, ijyana arwanira n’abarimo Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ na Producer Package.
Ni umwe mu
babarizwa/babarizwaga muri 1:55 Am bafitemo amasezerano nka Producer. Amakuru
avuga ko agiye gusimburwa na Producer Kompressor, ndetse mu munsi iri imbere,
iyi Label izashyira hanze ku mugaragaro itangazo rigaragaza ukuri.
InyaRwanda
ifite kopi ya Contract 1:55 AM igaragaza ibikubiye mu masezerano yahaye umwe mu
ba Producer mu biganiro byari bigamije imikoranire. Ni amasezerano bigaragara
ko yari gushyirwaho umukono, n’impande eshatu, ubundi agatangira kubahirizwa.
Aya
masezerano akoze mu buryo 1:55 AM ishobora kuyifashisha mu gihe iri kugirana
imikoranire n’umuhanzi cyangwa se Producer yakiriye mu muryango.
Ari kuri
Paji esheshatu. Ni amasezerano afite igihe kingana n’imyaka itanu uhereye igihe
impande zombi zashyiriyeho umukono, akongera kuvugururwa igihe umwe mu bashyize
umukono ku masezerano amenyesheje mugenzi we ko atazayongera akabikora mbere y’iminsi
90 (amezi atatu).
Ibikorwa
bya Producer biba bifitweho uburenganzira busesuye n’ubuyobozi bwa 1:55 AM;
yaba indirimbo yarambitseho ikiganza, filime, ikinamico, ubuvanganzo n’ibindi.
Mu rwego
rwo kunoza akazi ke, Label ya 1:55 AM ivuga ko yiteguye gufasha mu buryo bwose Producer
mu ikorwa ry’indirimbo mu buryo bw’amajwi kugeza ku kunononsora indirimbo,
hifashishijwe ibikoresho byose n’ubuhanga bukenewe mu ngeri zinyuranye z’umuziki.
Bavuga
kandi ko biyemeje kuzakomeza gushakisha amahirwe yose kugirango ibicuruzwa
cyangwa se ibihangano byakozwe na Producer bitange umusaruro. Kandi azafashwa
gukora indirimbo z’abahanzi b’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda,
hagamijwe kuzamura izina rye n’izina rya Label.
Mu bijyanye
n’inyungu yinjizwa; Label ivuga ko ifite uburenganzira ku mafaranga yinjizwa n’ibihangano
bikorwa na Producer, aho bafataho Komisiyo ya 50%. Bivuze ko niba umuhanzi
agiye gukoresha indirimbo muri 1:55 Am akishyura amafaranga, Label ifataho 50%,
ni mu gihe na Producer afata 50% y’amafaranga yishyuwe ku ndirimbo.
Producer
kandi ahabwa 50% y’amafaranga yinjije avuye mu bikorwa byo kwamamaza.
Producer cyangwa
se Label, umwe muri bo ashobora guhagarika aya masezerano mu gihe cyose
habayemo impamvu zikomeye. Bavugamo nk’igihe habayeho icyaha cy’ubujura cyangwa
se uburiganya mu gukora imirimo ashinzwe
Mu gihe
Producer ahagaritse amasezerano mbere y’igihe cyateganyijwe, Label ivuga ko
izakomeza gufata 10% y’ibiva mu bihangano byakozwe na Producer aho yaba ari
hose.
Mu
nshingano za Producer, harimo kuba yiteguye gukora akazi mu gihe cyose akenewe
muri 1:55 AM, nibura amasaha 60 mu gihe cy’ukwezi kumwe. Kwemera gukora
indirimbo 30 mu gihe cy’ukwezi kumwe, kandi zirangiye ku buryo zisohoka.
Gushyira
ikirango(Jingle) cya 1:55 AM mu ndirimbo, kandi kigashyirwa ahantu hose hari
igihangano cyakorewe muri iyi Label. Yaba ari kuri ‘Affiche’ ziteguza
indirimbo, ku mashusho y’indirimbo n’ibindi bijyanye no kumenyekanisha icyo
gihangano.
Ku musozo w’aya
masezerano, bavuga ko buri gihembwe bazajya bakora ibaruramari ku byinjijwe na
Producer, hanyuma ibyo agombwa kwishyurwa bishyirwe kuri konti ye, hakuwemo
amafaranga ya komisiyo.
Iyo
unyujije amaso kuri Internet, ubona iyi contract iri mu cyiciro cy’izihabwa aba
Producer bagiye gutangira gukorana na Label zikomeye (Major Label).
Ni
amasezerano ategurwa ku buryo buri kimwe cyose, Producer arambitseho ikiganza
kimwinjiriza kikinjiriza na Label.
Zimwe muri
Label zikomeye zagiye zita/kwita amazina aba Producer bajya kuvamo igihe
kitageze, izina bakaryakwa! Habuze gato ngo bibe kuri Element ubwo yavaga muri
Country Records.
Element yagaragaje
ko yatangiye gushingura ikirenge muri 1:55 AM
Element ari kumwe na Coach Gael ndetse na Bruce Melodie bakoranye ibihangano binyuranye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOU DE TOI'
">
TANGA IGITECYEREZO